J. Bimenyimana
Buri kwezi Abanyarwanda b'ingeri zitandukanye, bitabira gutanga umuganda. Mu butumwa bubageneweiki kwezi, barasabwa gufata amazi no gusibura imiyoboro y'amazi.
Amazi y'imvura yangiza ibikorwaremezo kandi akanatwara ubutaka butari buke. Abaturage rero barasabwa gusibura imiyoboro y'amazi iboneka aho batuye.
Mu butumwa butangwa nyuma y'umuganda,abaturage barashishikarizwa kuyobora amazi kuko iyo atayobowe yishakira inzira.
Inzira ayo mazi yishakiye yangiza ibikorwaremezo.
Nk'uko bivugwa n'Umunyamabanga Sebarenzi Sylvestre, Nshingwabikorwa w'akagari ka Kagina mu murenge wa Kicukiro ahahuriye Abadiventisiti b'umunsi wa karindwi baturutse mu ntara za Remera; Bilingues; English church; Rubirizi na Kacyiru, uretse kuziika ibisenge by'inzu hagamijwe kwirinda ko umuyaga wabitwara.
Arasaba abaturage Kandi gusibura imiyoboro y'amazi kugira ngo bayobore ayo amazi inzira agenewe kunyura mo.
Bwana Sebarenzi wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kicukiro, arasaba kandi abaturage gufata amazi ava ku nzu batuye mo kugira ngo adasenya ibikorwaremezo cyanngwa ibikorwa by'abaturanyi, ataretse no kwangiza ibidukikije.
Amazi y'imvura akunze kwangiza ibidukikije nk'uko bigaragazwa n'iyo foto yafotowe na Bimenyimana Jeremie ku rugabano rwa Croix-Rouge internationale Rwanda, n'abaturage bo mu kagari ka Kibaza mu murenge wa Kacyiru mudugudu Urukundo.
Aho hantu hamaze gutwarwa n'isuri mu buryo bigaragara.
Si aho gusa kuko no mu kagari ka Rubona mu Umurenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, n'aho hari ahantu isuri igiye gutwara umusozi wose.
Abayobozi b'umurenge wa Cyabakamyi bavuga ko mu guhangana n'iyo Suri, bashyize ho gahunda yo gutera ibiti bivangwa n'ibihingwa.