Isi ituwe n'ibinyabuzima biteye amatsiko cyane. Hari ibimera n'nyamaswa, hakaba mo ibizwi n'ibitazwi. Ibikekwa ko ari ibinyamaboko, hari ibiza bibisumbije ubukana kandi ari bito cyane ndetse bitanazwi. Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe inyamaswa y'inkazi kurusha izindi nyamara itakekwa ko ibyo bigwi ibifite.
Iyi nyamaswa
yitwa kandi Ratel, iboneka cyane mu karere kava mu majyaruguru y'u Buhindi
kugera muri za Arabia saudite, no muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa
Sahara.
Iyi ni
inyamaswa ntoya mu mubyimba kuko ifite gusa uburebure bwa santimetero 75, n'igihagagararo
ya santimetero 30 iyo ikuze, ni inkazi, ntinanirwa kandi ntiva ku izima kurusha
izindi, kuko ishobora kurwanya icyo ari cyo cyose cyitambitse mu nzira yayo.
Aka kanyamaswa
gashobora kurwanya inyamaswa ziyikubye inshuro 10 mu bunini, gatungwa no kurya
inyama gusa, ntigatinya intambara iyo gaketse ko kugarijwe.
Uruhu rwako
runyerera rugora inyamaswa zakakagize umuhigo wazo, kuko amenyo yazo adapfa
kurutobora. N'ubwo ari gato nako kagashishikara kakirwanaho kugeza
kirukanye umwanzi wako yangwa kamwivuganye.
Ukutava ku
izima kwako, kugafasha kugera ku kintu icyo ari yo cyose kiyemeje kugeraho, ikindi kandi aka kanyamaswa gashobobora kuba aho ari ho hose haba mu ishyamba ry'inzitane; mu butayu; mu mukenke n'ibitwa n'ahandi.
N'ubwo karwanya izindi nyamaswa kakazitsinda ariko, umuntu we akageze ku buce, ku buryo kari mu nzira yo kuzimira ku isi. Icyo bapfa ni uko aka kanyamaswa kangiza cyane ibikorwa bye nk'ubworozi bw'amafi; ubworozi bw'inkoko; ubworozi bw'amatungo magufi n'ibindi bikorwa bibangamira imibereho yako.
Imirimo ituma ubuzima bwa buri munsi bw'umuntu bukomeza ikunze kutajya imbizi n'ibidukikije. muri iyi mirimo harimo nk'ubuhinzi n'ubworozi bituma amashyamba atemwa, urusobe rw'ibinyabuzima rukahakubitikira, bigatera ingaruka nyinshi haba ku kiremwamuntu ubwacyo no ku bidukikije muri rusange.
Ni aha buri wese guhagurikira kurwanya icyo ari yo cyose cyabangamira ibidukikije, kuko ntawe bitagira ho ingaruka, mu giihe cyose byaba bibangamiwe.