Abo turi bo
Isanzure Magazine|ISANZURE MAGAZINE
www.isanzure.co.rw ni Ikinyamakuru gitangaza amakuru mu ndimi zitandukanye zikoreshwa hano mu Rwanda. Kigamije guteza imbere ibidukikije, no kwigisha abana umuco n'indangagaciro byo kwita no kubungabunga ibidukikije. Kigamije kandi kubaka no gukomeza isano hagati y'abanyarwanda binyuze mu itangazamakuru, hagendewe ku bikenewe mu buzima busanzwe bw'abanyarwanda. Iyo ikaba impamvu twiyemeje kwibutsa abanyarwanda ko: Umurimo ari wo soko y'iterambere, bityo bakwiye gukura amaboko mu mufuka bagakora, ariko bakibuka ko kutabungabunga ibidukikije ari ukwikururira akaga. Ururimi rwabo ari rwo nkingi y'umuco wabo, bityo ko bakwiye kurusigasira rugahorana ubusugire bwarwo. Turifuza gutanga umusanzu wacu mu kubaka no kubambatira umuryango munyarwanda wo tangiriro ry'ubuzima n'iterambere muri rusange. Serivisi dutanga: www.isanzure.co.rw ni umuyoboro w'ibitekerezo bigamije kuzamura umuryango mugari w'abatuye isi, binyuze mu itangazamakuru. Niyo mpamvu twiyemeje kuzamura imyumvire y'uko abantu bumva ibidukikije, tukabikora mu buryo bubiri: Uburyo bwa mbere ni ugutangaza amakuru atandukanye ariko cyane cyane arebana n'ibidukikije. Dufatanyije n'inzego zitandukanye bireba, tuzegera ibigo by'amashuri cyane cyane abanza n'ayisumbuye dushishikariza abana kurinda ibidukikije, bakabitora kandi bakabikurana. Indi serivisi dutanga, uru ni urubuga rw'tangazamakuru, kubera ko rukurukirwa n'abantu benshi, rutanga umwanya wo kwamamaza ibikorwa byabo. www.isanzure.co.rw itangaza amakuru atandukanye hagamijwe kwigisha abanyarwanda no kubaha ishusho y'ibibera hirya no hino, tubafasha kubereka uburyo bwo kubyitwara mo ngo hubakwe umuryango utajegajega, n'izindi nkuru nyinshi zitandukanye. Umurongo nyamukuru Umurongo nyamukuru (Ligne editorial) wa www.isanzure.co.rw ukubiye muri iyi nteruro ngufi Turengere Ibidukikije