ifoto ibanza: Rukara rwa Bishingwe
Abanyarwanda bo hambere bagiraga uburyo benga inzoga zitandukanye kandi zikarushanya amakare n'uburyohe. Nyiragatare yari umwihariko w'abarashi, kandi ngo ikaba inzoga ikaze yanyobwaga n'umugabo igasiba undi.
Mu bihe bitandukanye, abanyarwanda bagiye bagira amoko y'inzoga atandukanye. Muri zo twavuga nk'amarwa cyangwa ikigage, ni inzoga iva mu masaka irimo umusemburo gusa, kandi nawo si ibya buri wese kuwushaka no kuryoshya amarwa.
Habaga kandi urwagwa, rwo rwengwa mu bitoki, umutobe wamara kuboneka, bakawubetera ubundi bagatara. Muri izo nzoga zombi nta kindi cyajyagamo uretse umusemburo cyangwa se imbetezi gusa.
n'ubwo izo ari zo nzoga zizwi, ntabwo arei zo zanyobwaga gusa, kuko mu turere twinshi bitewew n'ibyo keza, kashoboraga kubibyaza inzoga.
Tugarutse ku kigage n'urwagwa, hari igihe hongerwagamo ubuki. Maze icyari ikigage cyangwa se amarwa kigahinduka inturire.
Ubwo bafataga ayo marwa yakoze umusemburo, bagashyiramo ubuki ari byo byitwa guturira, bakongera bagasanika (bagashyira ibintu bituma ikibindi kimaze gutururirwamo gikomeza kugira ubushyuhe) bikamara nk'minsi ibiri cyangwa itatu, icyari amarwa kigahinduka inturire.
Urwagwa na rwo bararwaruraga (kuruvunura) rumanze iminsi ibiri mu rwina, bagashyiramo ubuki, bakongera gutara, icyo gikorwa kitwaga gukangaza. Nyuma hagati y'iminsi ibiri n'itanu bakavunura, icyari urwagwa kigahinduka inkankaza. Uko yamaraga iminsi mu rwina, ni ko yarushaga ho gukomera no kuryoha.
Kubera ko kuva ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka nta mwami wongeye kunywa urwagwa, bitewe n'iteka uyu mwami yaciye, abatura ibwami bajyanaga inturire, kandi bashyizemo ubuki bwinshi, cyangwa bakajyana ubuki busa, bwitwaga Umuhama.
Hari n'andi moko atari make y'inzoga yabaga ho mu turere dutandukanye, zikengwa ziturutse mu byo bezaga muri izo mpugu.
Nyiragatare yari iteye ukwayo
Nyiragatare ni inzoga y'Abarashi, kandi ngo Rukara yarayikundaga cyane. Iyo kandi ngo ni umwimerere wabo. Abarashi bavuga ko batakiyenga, kuko igoye cyane kwenga.
Nk'uko tubitangarizwa na Ndagijimana Yuvenali, umuyobozi w'itorero Uruyenzi, nyiragatare ni inzoga yavaga mu masaka akiri mu murima n'ubuki.
Avuga ko yengwaga bafata amasaka amaze kuba amahundo atangiye gutukura (amasaka atarasarurwa), bakayasekura. Ibyo byitwa ibitete (soma nka umusave).
Icyambere kigoye nk'uko akomeza abivuga ni ukubona amasaka nk'ayo wasekura ukuzuza ibibindi.
Akomeza avuga ko iyo bamaraga gusekura ayo masaka, bashyiraga mo amazi, bagashyira ku muriro bagacanira bikabira, bakabivana ku muriro bakabishyira hasi, byamara guhora bagashyira mo ubuki bwinshi, bakabitara, bikamara ukwezi mu gitariro.
Bwana Ndagijimana avuga ko uwagiye kuyikura mu gitariro atayinywaga uwo munsi, kuko yahuraga n'umwuka wayo akaba arasinze. Ubwo yajyaga kuryama abandi bagakomeza.
Ndagijimana akomeza avuga ko, Rukara amaze gukatirwa urwo gupfa anyonzwe, yasabye Lieutenant Gudovius abanyarwanda bahimbaga Bwana Lazima, wari Rezida w'inzibacyuho w'u Rwanda, ko yamuha inzoga akayinywa akabona kujya kunyongwa.
Uyu muzungu ngo yahamagaje igicuma cy'urwagwa, bagikojeje Rukara aracyanga ngo amubwira ko atazi kunywa kibundi, bazana akabindi k'amarwa na none Rukara ayanga avugo atajya ahegeta ibivuzo.
Nibwo ngo ahamagaje nyiragatare ayisangira n'abantu be, ngo asaba uwo mudage (Gudovius, Bwana Lazima) ko atamukorera ku bana.
N'ubwo kuri ubu hadutse inzoga nyinshi zitandukanye, ibirori by'abanyarwanda biracyagaragara mo ikigage n'urwangwa.
Hari yemwe n'izo abaturage biyengera, ariko Leta ikazirwanyiriza ko ziba zitarangwa ho ubuziranenge, bityo zikaba zakururira abazinywa ibibazo birimo n'indwara zitandukanye.
Bimenyimana J.