Umuhanzi umwe yarararimbye
ngo icyo umugore ashaka, Imana iba igishaka. Koko rero iyo umugore amaze
kugera mu rugo, hari ibyo yifuza ko umugabo we yajya yitwarararika, kugira ngo
barwubake rukomere. Hari ibyo ibyo yanga cyane, bityo uwo bashakanye amukundiye,
imibanire yabo iba myiza.
Nyuma yo kurema umuntu, Imana yamuhaye umurimo ukomeye wo
kuyobora ibiremwa bindi. Umurimo wa mbere wari uwo kubyita amazina. Muri uwo murimo, yaje gutahura ko inyamaswa zimunyura imbere ngo azite izina ari ebyiri, we akaba wenyine. Byatumye Imana imuremere umugore.
Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu
umugore adakunda, akifuza ko umugabo we yabyirinda, bakubaka rugakomera. Abagabo nabo bagira ibyo bakunda ku bagore umuntu yakwitegereza agasanga hari bimwe na
bimwe bahuriyeho. Ibyo birasanzwe ko hari imico y'abantu bamwe na bamwe abandi
bakunda ndetse bakaba banayigana, bitewe n'uko babona kuba hamwe nabo
byabashimisha.
Niyo mpamvu hari imico itari myiza abagore batifuza ku bagabo
babashatse.
1. Umugore ntakunda umugabo utamubwira neza (utamusingiza)
Burya iyo umugore abwiwe nabi n'umugabo we, yibwira ko abikoreye impamvu. Nk'uko abagore ari abantu basesengura cyane kandi amarangamutima yabo akaba hafi, iyo umugabo amubwiye nabi yibaza ko hari abandi abwira neza. Ibyo bishobora gutuma umugore atakariza umugabo icyizere, ndetse no gusenya ntibibe kure, niyo mpamvu abagabo bakwiye kwiga kubwira abagore amagambo abataka, ababwira ko ari beza.
2. umugore yanga umugabo umubeshya
Abagore cyangwa abakobwa ntibakunda umugabo utababwiza ukuri. Iyo asezeranijwe n' umugabo we cyangwa umukunzi we ikintu iki n'iki, umugore cyangwa umukobwa arabizirikana, ahubwo agasigara ategereje igihe bizasohorezwa. Iyo asanze umugabo avuga amagambo menshi akagera aho akibagirwa isezerano, amutakariza icyizere, kabone n'iyo yamwizeza ko yisubiye ho ntashobora kongera kumwizera
3. Abagore banga abagabo babavunisha
Igihe cyose umugabo abwira umugore we ko imirimo y'urugo ari
iye cyangwa ngo gahunda zimwe na zimwe zireba umugore gusa. Ibi bibangamira umugore cyane. Aha twavuga nk'aho umugabo ahora abwira umugore
ko abana ari abe.
Igihe umugabo yiriwe mu rugo ntabiteho, umugore yataha,
umugabo akamubwira ngo "reba uko abana bawe basa", ngo "nk'ubu umaze iki" n'andi
magambo atari meza.
Niba hari umugabo wajyaga akora ibintu nk'ibi, akumva ko ari
mu kuri, akwiye kugerageza akabigabanye, ndetse akabicikaho kuko abagore
babyanga urunuka.
4. Umugore yanga umugabo utamuha impano zitunguranye
(Surprise)
Umugore akunda umugabo umuha impano. Bituma umugore agirira
umugabo icyizere gikomeye, kuko abona ko umugabo we aho ari hose amutekereza.
5. Umugore yanga umugabo utamuha umwanya cyane cyane iyo bari
ahahuriye abantu benshi (utamutetesha)
Umugore akunda ko umugabo we amwitaho igihe cyose bari kumwe.
Ibi ni ibintu bishimisha abagore benshi, kuko iyo umugabo yeretse umugore ko
amukeneye cyangwa ko ashaka kuba hamwe nawe, bituma umugore nawe akora
ibishoboka byose ngo ashimishe umugabo we.
Niba hari abagabo batahaga agaciro kwita ku mugore we,
atangire kubyitoza, ajye yereka umugore we ko amwitayeho kandi akeneye ibiganiro bye.
Ibi btuma umugore abona ko akunzwe bigatuma nawe akunda
umugabo we. Ikintu gishimisha umugore cyane ni ukumva umugabo ahora amubwira ko
amukunda.
6. Umugore yanga umugabo utamwitaho (ku birebana n'uburanga)
N'ubwo abantu batanganya ubushobozi, umugore yifuza ko muri
bike bafite, umugabo yagira icyo yigomwa akamwitaho ku bijyanye n'ubwiza.
Ni ukuvuga ko umugore wese aho ava akagera akunda ko umugabo amenya ko akeneye kwambara neza, gukoresha umusatsi, ndetse no kumenya ko abana babo bagomba gusa neza, nk'uko bakunze kubivuga ko icyubahiro cy'urugo kigaragarira ku mugore.
7. Umugore yanga umugabo utamutega amatwi
Umugore ntakunda umugabo utamutega amatwi. Mu gihe umugore aganirira umugabo we, ni byiza ko umugabo amutega amatwi akamwereka ko ibyo
arimo kumubwira bimwubaka kandi yishimiye kuganira na we.
N'iyo umugabo yaba yumva udashaka kubyumva, agomba gukora uko ashoboye akamwereka ko ashaka kumwumva.
8. Umugore ntakunda umugabo usesagura
Gusesagura umutungo w'ururgo, ni ikintu kibangamira abagore benshi
mu mibanire yabo n'abo bashakanye.
Ubusanzwe abagabo bakunda kugira aho bahurira iyo bakitse
imirimo, bagasangira agacupa bungurana ibitekerezo. Ibyo abagore nta kibazo
babibona mo iyo abagabo badakengesheje, kandi bagataha hakiri kare.
Akenshi rero abagabo barizihirwa, bakibagirwa ko umutungo
utakiri uwabo gusa bakawukoresha uko bashaka. Kubera kutamenya ibikenewe mu rugo nk'umugore, isesagura ry'umugabo riramubabaza cyane, akabifata nk'aho umugabo adashishishikajwe n'iterambere ry'urugo rwabo.
9. Umugore akunda umugabo utamuca inyuma
Iyo umugore abonye ibimenyetso bimugaragariza ko umugabo we
ashobora kuba amuca inyuma, biramubabaza ndetse cyane. Abibwirwa n'uko umugabo
ahora atanga ingero ku bandi bagore, abwira umugore we imyambarire y'abandi, umusatsi wabo,
uko abandi bagore bafata abagabo babo neza, bigatuma umugore atekereza ko
umugabo amuca inyuma. Ibi rero abagore babyanga urunuka. Umugabo wajyaga akora nk'ibi
tuvuze haruguru atabizi cyangwa se abizi ariko atazi ko ari bibi yisubireho.
Abagore ariko nabo, bakore iyo bwabaga bongere umwanya wo
kwita ku bagabo babo, byose ntibiharirwe abakozi cyangwa abandi baba mu rugo. Umugore
akwiye kumenya ko umugabo ariwe yashatse, atashatse umukozi cyangwa undi muntu
uri mu rugo.
10. Umugore yanga umugabo utamugisha inama
Bikunzwe kuvugwa cyane cyane mu byaro bitandukanye ko umugabo
ujya inama n'umugore aba yarabaye
inganzwa. Ibyo si ko biri, kuko umugore na we ari umuntu utekereza kandi
urugo umugabo ajya inama n'umugore, rwihuta mu iterambere.
Umugore yishimira kubona iterambere ry'urugo afatanyije n'umugabo
kubaka nawe arifite mo uruhare. Bityo ashaka kumva umugabo amusangije
igitekerezo cye, akamubaza uko acyumva, mbese bakajya inama ikanoga, umushinga
ugashyirwa mu bikorwa.
Ibi rero abagabo benshi ntibabyibuka. Iyo atekereje
umushinga, ntiyibuka kugisha inama umufasha we, kandi nyine ari icyo abereye
aho. Ni kimwe n'iyo igitekerezo cy'umushinga wagirira akamaro urugo, giturutse
ku mugore. Umugabo akwiye gutuza agatega amatwi umugore we, uwo mushinga
ugakorerwa ubugororangingo maze ugashyirwa mu bikorwa.
Ingo nyinshi, zisenyuka cyangwa ntizubakwa kubera gusuzugura
utuntu twitwa ko ari duto. Nyamara abanyarwanda bo bavuga ko impamvu ingana
ururo. Umugabo cyangwa umusore ugerageza kwitwararika utu tuntu duto tuvuze
haruguru, bizakugirira akamaro mu mibanire yawe n'umugore we