Hari imigani myinshi abanyarwanda bajya back bagamije gucueburana cyangwa se biganirora bisanzwe, bakagira bati utazi irengero ry'amagambo agira ngo umuyaga ni igaju; cyangwa se ati utagera ibwami abeshywa byinshi; n'indi itandukanye.
Kimomo
Yagiye kwa Ngara ni umugani abanyarwanda baca iyo bumvise umuntu wikuye ahantu heza atunze atunganiwe, yabona isha itamba agata urwo yambaye, agashaka kwambara urw'iyo sha atarayica.
Iyo babonye umuntu nk'uwo nibwo bavuga, ngo Yagiye kwangara!
Wakomotse kuri Nyiramataza muka Rukali; ahasaga umwaka wa 1400, wikuye ahasusurutse yicyura kwa Ngara, kubera utugambo dusize umunyu n'akarimi kareshya bya Ngara, ageze yo hamuhindukira imburabuturo hamumerera nabi, atangira guhobagizwa n'umuruho abyiteye ubwe.
Hari Ku ngoma ya Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura.
Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura uwo bitaga Maboko atanga ataziganya, Rugabishabirenge, yari afite umugaragu we akitwa Rukali, akaba umutware w'Insanga. Yari yaramutonesheje by'akadasohoka.
Rukali uwo yari afite umugore umwe rukumbi witwa Nyiramataza, yaramugize inkundwakazi bitavugwa, arahira kutazamuharika.
Yari afite n'ingo nyinshi mu turere yagabiwe n'umwami, zose zikagengwa na Nyiramataza. Urugo rumwe rwari i Rugobagoba na Bugaba hafi ya Kamonyi, urundi ruri i Buguli na Bugoba i Rukoma na Ngamba, urwa gatatu ruri i Bugaragara na Shyorongi rya Bumbogo bwa Huro, urundi ruri i Zoko na Mugina mu Buyaga bwa Byumba; hakaba n'urw'i Ntebe na Rukara mu Buganza bwa ruguru. (Imisozi yo hagati y'izo ngo Rukali yatwaraga, kuva i Rugobagoba kugeza i Ntebe; yose ikayoboka Nyiramataza).
Ni uko Nyiramataza abumba ibya Rukali byose, arakira aradabagira, umurengwe uramusaguka, bituma inshuti z'umugabo we, n'abavandimwe ndetse n'abagaragu be bamubaza, bati "ariko ko ureba uko ubukire bwawe bungana, igituma Nyiramataza yakwihariye muri bwo ni iki"? Arabasubiza ati "Sinziharikira umugore, nzamutunga wenyine".
Bakurayo amaso, bavuga ko yaramuroze!
Ibyo bamubwiye biherereye, agahita ajya kubibwira umugore we.
Biba bityo, imyaka irahita indi irataha. Bukeye hakaba umugabo witwa Ngara, atuye i Gahini na Rukara, azindukira i Ntebe kwa Rukali, ubwo ni ho Nyiramataza yari ari, asanga Rukali yaragiye mu Nduga mu rugo rw'i Rugobagoba. Aravunyisha, bamubwira ko Rukali adahari, ati "Nimumbwirire umugore we aze mumutumeho".
Bashyikirije Nyiramataza ubutumwa, ati "Nimumubwire aze".
Ngara araza bararamukanya, baraganira bishyira kera. Ngara uwo ngo yari inganirizi kabuhariwe, agasetsa agati kagaturika akandi kakamera. Aganiriza Nyiramataza, asiga no kumuganirira, aramunyura amuzinutsa umugabo we. Kuva ubwo baruzura baba agati k'inkubirane.
Bukeye Rukali akubuka i Rugobagoba mu Nduga, asubira i Ntebe mu Buganza. Ageze iwe Nyiramataza ntiyamwikoza, akamureba nk'icyo imbwa ihaze.
Uko baganiriye akamwimyoza kuko umushyikirano wa Ngara wari waramumuhugije, aho kumwishimira akimyoza.
Rubanda rero batangira kubihwihwisa bigera kuri Ngara.
Amaze kumenya ko Nyiramataza yirozonga umugabo we, aramugenderera. Binikiza ikiganiro, kimaze kunoga Ngara aramubaza, ati "Mbese waje nkakwicyurira ukabisa Rukali"?
Biba nko korosora uwabyukaga! Nyiramataza ati "Ahubwo unkuye mu isoni, n'ubundi sinkwiye, gutungwa na kiriya gihondogoro"! Baherako barashembekeranya inama iranoga. Nyitamataza arara ataraye, mu gitondo asezera kuri Rukali, ati "Urabeho ngurwo urugo rwawe". Aramwimura yigira kwa Ngara!
Nyiramataza ageze kwa Ngara, amusangana abagore batatu, ababamo uwa kane.
Ngara aramuharara, by'amareshyamugeni. Iminsi y'ubuki imaze gushira, atanga ibihe byo gutaha mu ngo ze zose.
Nyiramataza abonye iminsi irenze icumi ataramugeraho, ararakara kubera akamenyero ko kwa Rukali yari yarihariye. Birashyira aratahirwa. Ngara atungutse umugore umukubise amaso atera hejuru ati "Ntabwo nashobora gutungwa n'umugabo uraraguza". Ngara ararakara ahamagaza ingobyi bayisasamo igisura (cyari ikimenyetso cy'umugore usenzwe kubera ubusambanyi) bananguriramo Nyiramataza baraheka bamujyana iwabo, asendwa atyo umukiro we ugenda nka nyomberi.
Ni uko Nyiramataza amaze gusendwa umuruho uramwokama, aratindahara karahava atangira guhobagira imihanda yose rubanda bakamushungera bamuba urw'amenyo, bati "Reka abone niwe wikuye mu bususuruke, ngo aha agiye kwa Ngara"! Kuva ubwo rero n'undi wese witesheje ubususuruke abitewe n'umurengwe, akajya kurindagira, bakavuga, bati "Yagiye kwangara (kwa Ngara) aka Nyiramataza".
Kujya kwangara = guhobagira cyangwa guhobagizwa n'umuruho.