Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu
mwaka wa 2015, ku birebana na Virusi itera SIDA bwagaragaje ko abafite iyo
virusi mu Rwanda bafite hagati y'imyaka 15-49, bari 3%. Ubu uwo mubare
waragabanutse, ugera kuri 2,6%.
Nk'uko
bitangazwa n'Umuyobozi w'Ikigo cy'u Rwanda cy'ubuzima (Rwanda Bio-Medical
center) Dr. Sabin Nzanzimana, ubushakashatsi ntibwagarukiye ku myaka 15-49 gusa
nk'uko byakozwe ubushize.
Aragira ati "igishya, ni uko ubushakashatsi bwarebye abarengeje imyaka 49, aho
twagarukiraga mbere, binajyanye n'uko icyizere cyo kuba ho mu banyarwanda
kiyongereye, ahubwo bwarakomeje bugera no ku myaka 64".
Dr.
Nsanzimana atangaza ko mu banyarwanda bafite hagati y'imyaka 15-64, abafite
Virusi itera SIDA ari 3%.
Arasanga ibi hari ikintu bivuze, kuko ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2015, bwerekanye ko abafite Virusi itera SIDA bari biganje mu myaka iri hagati ya 35-40, ubu rero bakaba bamaze kurenga icyo gipimo.
Kuvura virusi itera SIDA biratuma abayifite baramba
Dr. Nsanzimana akomeza avuga ko 3% kazagenda kagaragara mu myaka yigiye imbere, kuko abantu bafite virusi itera SIDA banywa imiti bagakomeza ubuzima.
Ubushakashatsi bwo mwaka wa 2019, bwakuye ho ishusho
y'uko 3% itagabanuka, ahubwo umubare w'abakiri bato bandura bushya ugenda ugabanuka,
abayanduye kera nabo, kubera imiti igabanya ubukana bafata, bakomeza ubuzima.
Dr. Nsanzimana aragira ati "ni ishusho nziza rero y'uko
icyorezo cya SIDA navuga ngo kirakurana n'imyaka abantu bakura, abato bayandura
bushya baragenda baba bake, ahubwo abayanduye kera barakomeza babana nayo mu
gihe n'imyaka yabo yigira imbere."
Leta y'u Rwanda yateye intambwe ikomeye, mu ishyirwa mu
bikorwa by'intego zikubiye muri gahunda y'Umuryango w'abibumbye (UNAIDS) izwi
nka 90-90-90.
Ibi bivuze ko 90% by'abafite Virusi itera SIDA baba babizi;
90% by'abazi ko bafite Virusi itera SIDA bakaba bafata imiti igabanya ubukana;
90% by'abafata imiti igabanya ubukana bagashobora gutsinda burundu virusi itera
SIDA mu maraso yabo (viral load supression).
Kuri iyi ntego u Rwanda rwashoboye kugera kuri 84-98-90. Ibi
byerekana imbaraga zashyizwe mu kwita ku bafite virusi itera SIDA mu Rwanda no
kubavura.
Umujyi wa Kigali
uracyari ku isonga
Imibare mishya igaragazwa n'ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara
kuwa 22 Ukwakira 2019, irerekana ko abagore ari bo benshi bafite virusi itera SIDA.
Abagabo bari hagati y'imyaka 55-60, muri bo 6.5% bafite virusi itera SIDA, mu gihe abagore bari hagati y'imyaka 50-54 bo, 7.4% bafite virusi itera SIDA.
Ubushakashatsi
bwerekanye ko intara y'amajyaruguru ari yo irimo umubare muto w'abafite virusi
itera SIDA (2.2%); intara y'amajyepfo n'iburasirazuba zikayigwa mu ntege (2.9%);
intara y'iburengerazuba ikaza ku mwanya wa kane (3.0%) nawo Umujyi wa Kigali
ukagira abantu benshi bafite virusi itera SIDA (4.3%).
Ubushakatsi
bwayobowe na Leta y'u Rwanda ibinyujije mu kigo cy'u Rwanda cyita ku buzima
RBC ndetse n'ikigo cy'u Rwanda cy'ibarurishamibare NSIR, bugaragaza ko abantu bakuru mu Rwanda bafite hagati y'imyaka 15-64, abafite
virusi itera SIDA ari 3.0%.
Mu basore
n'inkumi bari hagati y'imyaka 20-24, abagore 1.8% bafite virusi itera SIDA mu
gihe abagabo bayifite ari 0.6%
Abangavu
n'ingimbi bari hagati y'imyaka 10-14 nabo 0.4% byabo bafite virusi itera SIDA.
Umuyobozi wa
RBC avuga ko imibare y'abafite virusi itera SIDA mu rubyiruko iteye inkeke,
kuko ingimbi n'abangavu bayifite, igipimo cyabo kirajya kungana, ariko mu myaka
20 abagore baruta abagobo ho hafi inshuro enye.
Aragira ati "tukibibona byaduteye impungenge, hagomba kuba hari ikiba muri iriya myaka ku
bana b'abakobwa, ku buryo dukeka ko bashobora kuba banduzwa n'abagabo nk'uko
byavuzwe na kera, cyangwa se nabo ubwabo bashobora kwishora mu bikorwa
by'ubusambanyi cyangwa ibyatuma bahura na virusi itera SIDA"
Arasaba
abashinzwe abo bana, n'abategura gahunda zibarinda kwandura gufata ingamba
nshya, kuko izisanzwe nta cyo zahinduye kuri icyo kibazo.
Abandura
bashya ku mwaka mu Rwanda ubu ni 0.08% cyangwa hafi 1/1000, mu gihe mwaka wa
2014, abandura bashya bari hafi 3/1000.
Iyi mibare
irerekana ko abandura bashya buri mwaka mu Rwanda bavuye ku bantu barenga gato
ibihumbi 10, bagera ku 5400.
Dr.
Nsanzimana arasanga kuba hakiri abantu barenga ibihumbi 5 bandura virusi itera
SIDA buri mwaka ari ikibazo kidakwiye kurebwa mu buryo busanzwe, kuko hari
gahunda nyinshi zigamije kuyikumira.