Byegeranyijwe na Kimomo
Mu buzima bwa buri munsi bwa muntu, akenera ibidukikije kuko ari aho akura umwuka ahumeka. Akeneye ariko n'ingufu ahanini zituruka kuri peteroli, kugira ngo imirimo ye igende neza. Umwuka uturuka mu kirere, uragenda uhumanywa niba nta gikozwe, n'inganda zitunganya Peteroli n'izikora ibisasu.
Ibidukikije bibangamiwe n'amahano akururwa n'inganda zitunganya Peteroli cyangwa izikora ibisasu bya kirimbuzi (nucleaire).
izi nganda zikomeje kuba nyirabayazana w'ibibazo bikomeye uruhererekane rw'ibinyabuzima mu buryo bugaragara kuva mu myaka nka mirongo ine ishize ruhura na byo.
Uwakora urutonde rw'ayo mahano n'ingaruka yagize ku bidukikije, rwaba rurerure cyane, ariko reka turebe bimwe byahungabanyaje cyane ibidukikije ndetse n'umubumbe wose w'isi muri rusange.
Mbere y'uko tujya mbere ariko, reka tubanze tuvuge ko ibihungabanya ibidukikije, biri ukubiri: hari ibiterwa n'imiterere karemano y'isi hakaba n'ibiterwa n'abantu.
Muri iyi nyandiko yacu, turibanda ku bintu byagiye biba mu myaka ishize bigashegesha ibidukikije, cyangwa se bigahumanya ikirere n'amazi, bikanagira ingaruka ku buzima bw'abantu, bigasenya urusobe rw'ibimera, cyangwa se bikangiza uruhererekane rw'inyamaswa!
Ibyo tureba kandi ni ibyakuruwe n'umuntu
Deepwater Horizon
Deepwater Horizon ni Uruganda kabuhariwe rucukura Peteroli rwakodeshwaga na Sosiyete y'ubucukuzi bwa Peteroli y'abongereza ya BP.
Iyi sosiyete yakoreraga mu kigobe cya Megisike, mu gice cy'ubukungu cyeguriwe Leta zunze ubumwe za Amerika, ihacukuru Peteroli mu nyanja ya Pacifika.
Iryo riba niryo rirerire ryigeze gucukurwa mu mateka y'amariba ya Peteroli aba munsi y'amazi.
Uruganda rero rwaje guturika kuwa 20 Mata 2010. Iryo turika ryahitanye abantu 11, ritera inkongi y'umuriro, kandi rinatera Peteroli nyinshi kwivanga n'amazi byo ku rwego rwo hejuru.
Urusobe rw'ibinyabuzima rwarangiritse cyane mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, ikigereranyo cya Peteroli yamenetse mu mazi kibarirwa mu tugunguru miliyoni 4,9 ni ukuvuga nibura Litiro miliyoni 780.
Kuwa 19 Ukuboza muri uwo mwaka, nyuma y'inshuro zitagira ingano bagerageza, byaje gutangazwa ko umwenge watumaga Peteroli ikomeze kumeneka mu nyanja wahomwe na Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ihumana ryabyawe n'iryo turika, ryagize ingaruka ku bukungu n'urusobe rw'ibinyabuzima byo muri ako karere.
Ryibasiye kandi amoko arenga 400 y'ibinyabuzima biri mu nzira yo gucika ku isi, biba ku birwa no mu bishanga, byakomeje guhangana na peteroli yivanze n'amazi, bitewe n'uko guturika.
Muri ayo moko twavuga nk'akanyamasyo ka Kemp n'amafi manini ya Baleine.
Nyuma y'imyaka itanu ikigobe cya Mexique gihuye n'aya makuba, ibyago byo gupfa kw'amafi manini ya Daufins yo muri ako karere kwikubye kane.
Andi mafi yibasiwe ni lamatins, ndetse n'amoko akabakaba 3400 y'inyoni, muri yo twavuga nka Aigrettes na Herons.
Tchernobyl
Kuwa 26 Mata 1986, igice kinini cy'u Burayi cyahuye n'uruva gusenya, ubwo uruganda rukora intwaro za kirimbuzi rw'i Tchernobyl muri Repubulika yunze ubumwe y'aba Soviyete (URSS), rwaturikaga.
Iturika ry'urwo ruganda ryatumuye umwuka uhumanya usakara igice kinini cy'u Burayi, ugira ingaruka ku baturage benshi, mu minsi yakurikiye iyo mpanuka.
Muri iyi minsi haracyari igice kingana n'igihugu cya Luguzamburu, kibujijwe kugerwa mo kuko kikirimo iyo myuka ihumanya.
Gusa ariko gahoro gahoro, ubuzima bw'inyamaswa burimo burahagaruka.
Exxon Valdez
Exxon Valdez ni umucuruzi wa Peteroli w'umunyamerika, waje guhombera ku nkombe za Alaska muri Werurwe 1989.
Iyo peteroli yivanze n'amazi, ibarirwa muri Litiro miliyoni 48, yamenetse mu mazi yitiriwe Igikomangoma William, muri Alaska.
Nk'uko byagaragajwe n'inyigo y'ingaruka z'igihe kirekire zishobora kuzanwa na Exxon Valdez, inyoni zo mu Nyanja (Oiseau de mer) ibihumbi 700 zarashize, n'izitwa Otaries ibihumbi bitanu.
Imyaka irenga 20 icyo gihombo kibayeho, umubare w'izo nyoni za otaries ntiwigeze wongera kungana uko wari uri mbere yacyo. Izindi zitwa Harengs zo zarashize burundu, n'ubu Alaska ntirakira igikomere yatewe na Exxon Valdez.
Love Canal
William Love ni umugwizatunga w'umunyamerika wakomokaga muri Leta ya New York agatura hafi y'amasumo ya Niagara.
Uyu muherwe yubatse umuyoboro mu ntango z'umwaka wa 1890. Uyu mushinga we ntiwarangiye, ariko yahasize icyobo cya metero zikabakaba 1000 z'uburebure.
Ubutaka bwari mo icyo cyobo bwaje kugurwa n'ikigo cya Hooker Chemical.
Mu gihe cy'imyaka 40 icyo kigo gikoresha aho hantu kiharunda toni 22,000 z'imyanda y'uburozi mu ibanga rikomeye.
Ibi byaje kugira ingaruka ku bidukikije ahagana mu myaka ya za 1970, kuva ubwo Love Canal ihinduka ahantu habujijwe.
Amahano ya Koweit
Mu mwaka wa 1991, amariba 732 ya Peteroli yatwitswe n'ingabo za Irak, igihe intambara y'ikigobe cya Koweit yari irangiye.
Iyo peteroli ni yo nyinshi yamenetse, kuko litiro miliyoni 955 zose zamenetse.
Uretse umwotsi, umucanga n'ivu byanyanyagijwe mu kirere, bigahumanya umwuka birumvikana, aya mahano yanazaniye akaga gakomeye ibidukikije byo mu butayu bisazwe bifite intege nke, yica ibihumbi n'ibihumbi by'inyoni zizerera akenshi zitamenya gutandukanya amazi na peteroli.
N'ubwo ibi bivugwa abari muri Afurika bakumva bibera kure y'amaso yabo, imyuka ikwirakwizwa n'izo nganda ikomeza kugenda mu kirere, kuko umuyaga udahagarara.
Ibi birasaba inzego bireba guhagurukira ikibazo cy'ibidukikije, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye, kuko aho bititawe ho n'iterambere ntaho rigera.