Perezida Paul Kagame arahamagarira
abatuye isi guhuza imbaraga mu rugamba rutoroshye rwo guhashya Coronavirus. Iyo
ntwaro ni yo gusa ishobora kuvana isi muri aka kangaratete irimo.
Mu butumwa
aherutse kunyuza ku rubuga rwe rwa Twitter,Perezida Paul Kagame aragira ati "nk'uko bisanzwe tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye, binyuze mu bufatanye no
gukorera hamwe."
Perezida Kagame asanga kwitwarararika abanyarwanda bakomeje kwerekana mu bihe byose bahanganye n'ibibazo kandi bakagera ku musaruro mwiza.
Abatuye isi
baramutse bigannye abanyarwanda, nta cyababuza kugera ku musaruro mwiza wo
guhashya Coronavirus.
Perezida
Kagame muri ubwo butumwa agenera abantu bose, akomeza asaba abatuye isi kwifatanya n'abo
Coronavirus imaze kuvutsa ubuzima, no gushyigikira abakora mu nzego z'ubuzima.
Aragira ati "ubwo isi yugarijwe n'icyorezo cya COVID19, tuzirikane abo imaze kuvutsa
ubuzima imiryango yabo n'inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego
z'ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba".
Ashimira Dr.
Tedros na n'Ishami ry’umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima bakumeje kurangaza
imbere y'abatuye isi muri ibi bihe.
Gukaraba intoki ni uburyo bwo
kwirinda kwandura no gukwirakwiza COVID19
Perezida Paul Kagame arasaba abantu bose kugira umuco wo gukaraba intoki kenshi no kwirinda guhana ibiganza.
Arabasaba kandi kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi, baba bagize
impamvu zituma bajya ahantu ahantu nk'aho, bagahagarara ahitaruye.
Umunyamabanga
Mukuru w'Umuryango w'ibihugu bivuga igifaransa (Organisation internationale de
la Francophonie) Louise Mushikiwabo, nawe asanga guhuza imbaraga ari bwo buryo
bwo gutsinda Coronavirus.
Arahamagarira
abantu bose kugira uwabo umuhigo watanzwe n'Ishami ry'umuryango w'Abibumye
ryita ku buzima, wo gukaraba intoki neza kandi igihe cyose.
Arasanga
gukaraba intoki neza kandi igihe cyose, ari uburyo bwo kwirinda kwandura no
gukwirakwiza Coronavirus.
Mu butumwa
bwe buri mu rurimi rw'igifaransa, Madamu Mushikiwabo avuga gukaraba intoki neza
kandi igihe cyose ari ngombwa, hagamijwe kwirinda kwandura no kurinda imiryango
n'inshuti kwandura Coronavirus, no guhagarika ikwirakwizwa ryayo.
Madamu
Mushikiwabo aragira ati "fata hagati y’amasegonda 40 na 60 ukoresheje amazi
meza n'isabune, ugakaraba inyuma y'ikiganza; mu kiganza; hagati y'intoki ariko
ntiwibagirwe no mu nzara".
Madamu
Mushiki wabo arashishikariza abantu bose kugira uwo muhigo uwabo, no gushyira
mu bikorwa uburyo bwo gukoraba intoki neza.