Mu nyandiko zacu zicu zitambutse, twarebeye hamwe uko u Rwanda rwigirijwe ho nkana n'inama y'i Berlin, runamburwa igice kinini cyarwo uko rwaguwe n'abami baruyoboye, cyane cyane Kigeri II Nyamuheshera. Nyuma y'intambara ya mbere y'isi byari bigiye gisubira, Yuhi V Musinga arabitambira. Ni kimwe mu byo yahowe
Nyuma y'uko inama y'i Berlin igabanyirije ibihugu bya Afurika hagati y'ibihugu by'i Burayi, ibyo bihugu byahise byihutira gutangira iyo miromo yo gukoloniza.
Bimwe mu bihugu bya Afurika byashatse kwirwana ho ariko biratsindwa.
Ibivugwa cyane ni u Rwanda rwarwanyije Ababiligi byavuzwe ko bibeshye imipakz bakaza i Shangi ya Kinyaga, ingabo zigenda ziyobowe na Bisangwa bya Rugombituri, ariko ziratsindwa.
Ikindi gihugu ni Etiyopiya yo yabanje gutsinda u Butaliyani, ariko ntibwashirwa buragaruka, maze butsinda Etiyopiya ariko n'ubwo butayikolonije bwose.
Ibihugu bya Afurika rero byabuze uko bigira maze biremera birayoborwa birayoboka.
Mu mwaka wa 1916, hatangiye intambara ya mbere y'isi, ishojwe n'u budage.
Inkundura y'u Bwongereza yo kwegukana Koloni z'u Budage
U Budage bumaze gutsindwa iyo ntambara ya mbere y'isi, hatangira inkundura hagati y'u Bwongereza n'ibindi bihugu yo kwegukana Koloni zose z'u Budage.
Muri Afurika y'iburengerazuba, u Budage bwari bufite Kameruni, u Bwongereza bushaka kuyifata, ngo buyegereze Nijeriya bwari bukolonije.
Muri Afurika y'iburasirazuba u Bwongereza bwari buhafite Uganda na Kenya bwashakaga na Tanganyika ndetse n'ibihugu bya Ruanda-Urundi.
Ibi rero byatumye haba ho imishyikirano i Paris mu bu Faransa, mu mwaka wa 1919.
Iyo mishyikirano yari ihuje ubu Faransa ; u Bwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika, akenshi cyabaga giherekejwe n'intumwa z'ubu Yapani n'u Butaliyani.
Perezida Thomas Woodrow Wilson ntiyakozwaga ibyo gukomeza ubukoloni, ariko Koloni z'u Budage Perezida Wilson yasabaga zakomeza kugenzurwa.
Ku birebana na Kameruni ibi bihugu by'ibihangange byananiwe kumvikana biza kuyigabana.
U Bwongereza bwari bwizeye kwegukana Ruanda-Urundi kubera uruhare bwagize mu gutsinda u Budage.
Aha rero bwari bitangiye gutekereza guhuza Afurika y'epfo n'iy'amajyaruguru, binyuze mu muhanda wa Gari ya Moshi, yari kunyura mu Burasirazuba bwa Ruanda-Urundi uturutse i Kayiro mu Misisri, ukazagera i Cap muri Afurika y'epfo.
Hagati aho, ubu Biligi nabwo bwari mo bushaka guhahwa Ruanda-Urundi, kuko bwo bwavugaga ko bwarenganiye mu ntambara ya mbere y'isi Kandi bunafasha mu kuyitsinda.
Bwaje rero nabwo gusaba guhahwa Ruanda-Urundi.
Turacyarebera hamwe uruhare rwa Yuhi V Musinga mu kurengera ubusugire bw'u Rwanda.
Biracyaza.....
Munyandamutsa