Munyandamutsa
Mu nyandiko yacu ishize twavuze ku nkundura y'u Bwongereza bwashakaga guhabwa Afurika y'iburasirazuba nyuma y'intambara ya I y'isi. Ibihugu by'ibihangange byagabye u Rwanda Imana irarugoboka.
Igihugu cy'u Bwongereza, cyari gifite umugambi wo guhuza Afuriika y'amajyaruguru n'iy'amajyepfo.
Ibyo byari kugerwa ho binyuze mu nzira ya gari ya Moshi yagombaga kuva i Kayiro mu Misiri (mbere y'uko iki gihugu cyigenga cyari gikolronijwe n'u Bwongereza), iyo nzira yagombaga kurangirira i Kapu muri Afurika y'epfo (Afurika y'epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 1910, ariko gukomeza kugenzurwa n'u Bwongereza).
Icyatumye u Bwongereza bwinjira mu ntambara ya mbere y'isi yose, Ni uko u Budage bwateye ubu Biligi mu mwaka wa 1914. Iki gihugu cyavugaga ko ari cyo cyababariye muri iyo ntambara, kiza no kugira uruhare runini mu kuyitsinda.
Ubu Biligi butari buhagarariwe mu mishyikirano ihuje Leta zibyibushye z'ibihugu bitatu cyangwa bitanu, bitewe n'uko ubu Taliyani n' ubu Yapani bihagarariwe.
Muri izo Leta zari zimaze gutsinda intambara ya mbere y'isi, ubu Biligi bwahawe ijambo. Iryo jambo ryatumye butangira imishyikirano ibuhuje n'u Bwongereza.
Iyo mishyikirano yaje gusozwa n'amasezerano yiswe Orts-Milner yashyizweho umukono mu mwaka wa 1919.
Ayo masezerano yaje gusinywa nk'iteka, mu mwaka wa 1921, yarebaga gusa Afurika y'iburasirazuba, kuko Ubu Biligi bwari buhafite imbaraga n'ijambo.
Mvu mwaka wa 1916, ingabo z'abanyekongo (Congo Mbiligi) ziyobowe n'ababiligi zbigaruriye kandi bayobora kimwe cya gatatu cya Afurika ndage y'iburasirazuba, mu gihe mu mwaka wa 1919, bari bafite igice cyose cy'iburengerazuba cya Afurika y'iburasirazuba kuva ku kiyaga cya Tanganyika kugera ku cya Victoria.
Ako gace rero Abongereza baragashakaga cyane, babonaga ko ariho habereye kunyuza iyo nzira ya Gari ya Moshi.
Imishyikirano yahuje Lord Alfred Milner (ugaragaza ku ifoto twakuye kuri internet) umugabo w' inararibinye kandi w'umuhanga na Pierre Orts wari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga mu bu Biligi.
Uyu mubiligi, yashoboye gusa kwemererwa ko igihugu cye kiragizwa u Rwanda n'u Burundi, yemererwa Kandi ubucuruzi no kugenzura za gasutamo muri Afurika y'iburasirazuba.
Biracyaza,......