Imwe mu ndangagaciro ziranga umunyarwa ni ukugira isuku aho ari hose. Leta y'u Rwanda yashyizeho ubukangurambaga ku kugira isuku, bwiswe: Isuku hose ihere kuri jye.
Buri munyarwanda akwiye guhora yibutsa mugenzi we ko isuku imureba kandi ikwiye kumuranga aho akorera; aho atuye; aho arara n'ibyo akoresha.
Leta y'u Rwanda nayo ishyira ho amabwiriza akwiye ngo agenge iyo suku. Ni muri urwo rwego, hashyizwe ho ubukangurambagaga bugomba kumara umwaka kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2023-Mata 2024, bugamije gushishikariza Abaturarwanda kurangwa n'isuku mu byo bakora byose.
Nk'uko bitangazwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kicukiro Hidaya Mukandahiro, wifatanyije n'Abadiventiste mu gikorwa cyo gutanga umuganda cyo kuri uyu wa 25 Kamena 2023, isuku ikwiye kuba umuco mu banyarwanda.
Madame Mukandahiro asaba abitabirirye umuganda gushishikariza abaturanyi babo kugira isuku.
Arasanga isuku ikwiye kuba umuco aho kuba ikintu kimeze nk'aho ari itegeko.
Aragira "uyu munsi turacyari mu bukangurambaga, turacyarwana n'abantu bagenda bajugunya amacupa aho baboshye, haracyari abantu bumva ko kuko hari amkampani akora isuku mu muhanda bazajya bata mo imyanda"
Arasanga ibyo bidakwiye.
Abonera ho kandi gukebura abantu binubira gukorana na kampani zitwara ibishingwe bavuga ko batanga amafanga menshi kandi bafite abakozi bakubura, cyangwa abumva ko badakwiye gutanga amafaranga y'umutekano bitwaza ko bafite abasekirite, ko ibyo nabyo bidakwiye.
Aragira ati "gukora isuku ntibikwiye kuba umutwaro, kugira isuku bikwiye kuba inshingano ya buri wese n'aho ari hose.
J. Bimenyimana