Munyandamutsa
Amateka agaragaza ko u Rwanda na Gisaka bitigeze bicana uwaka, kuko byahoraga mu makimbirane kimwe gishaka kwiyomeka ho ikindi. N'inkundura yo kukigarurira kw'Abongereza, ni intambara yo kongera kukigarurira.
Munyandamutsa
Kuva mu bihe byo hambere, amateka agaragaza ko i Gisaka cyari igihugu gikomeye, gifite ingoma y'ingabe yitwaga Rukurura, gifite abami bagiraga izina ry'ubwami rya Kimenyi, kikagira n'umurwa mukuru i Mukiza.
Iki gihugu cyahoraga mu makimbirane n'u Rwanda kugeza igihe cyaje kwifatana n'ibindi bihugu ngo kirurwanya kandi kirutsinde burundu.
Hari ibihe bibiri i Gisaka cyashatse kwigarurira u Rwanda:
Rimwe cyashatse kubinyuza mu mitsindo ubundi haba intambara ikomeye, ariko icyo gihugu kiratsindwa.
Cyaje komekwa ku Rwanda na Mutara II Rwogera amaze gufata ingoma y'i Gisaka ya Rukurura!
Robwa yaburije mo umugambi wa Kimenyi
Ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba, Kimenyi I Musaya yashatse kwigarurira u Rwanda. Abigiriwe mo inama n'abahanuzi be (abapfumu), akoresha amayeri y'uko umuhungu ukomoka mu Rwanda ari we uzomeka icyo gihugu ku Gisaka.
Atangira inzira zo gusaba umugeni, ari we mushiki wa Bwimba witwaga Robwa bakamuhimba Nyiramateke. Yagiye gusaba umugeni mu Rwanda kwa Nsolo I Muhigi, ariko nawe abigiriwe mo inama n'abahanuzi be, aramumwima, ndetse anategeka Bwimba mu murage kutazashyingira mushiki we mu Gisaka.
Nsolo I amaze gutanga, Kimenyi agaruka gusaba umugeni ari na ko atanga impano nyinshi kuri Nyakanga nyina wa Bwimba na Robwa, akagera no kuri musaza we Nkurukumbi.
Yongeye gusaba Robwa, Ruganzu I Bwimba wari warimye ingoma y'u Rwanda, aramwimana ariko Nyakanga na Nkurukumbi baramutanga.
Ibyo byaguye nabi cyane u Rwanda, kuko ari umwami Ruganzu I Mwimba ari na mushiki we Robwa bombi babiguye mo.
Robwa wari uri ku mugambi na musaza we, yabonye akuriwe arabimumenyesha undi nawe yitanga nk'umutabazi, agwa ahitwa Nkungu na Munyaga (mu Karere ka Rwamagana y'ubu) icyo gihe hari mu Gisaka, nawe Robwa yiyahurira i Mukiza, bombi bitanga nk'abatabazi.
Robwa yanze kubyara umwana ushobora kuba intandaro yo kuzimira k'u Rwanda, umugambi wa Kimenyi I Musaya uburira mo utyo.
Ubufatanye hagati y'i Gisaka n'ibindi bihugu
Mu gihe Yuhi III Mazimpaka yari umwami, yaje kugira ikibazo gikomeye cyo gukabura. Ni ukugira ubumuga bwo mu mutwe k'umwami, ari cyo tumenyereye nko gusara.
Muri icyo gihe rero ntabwo u Rwanda rwari rufite ubwami buhamye, ari ho u Burundi bwaje kuririra maze butera u Rwanda.
N'ubwo ibi bihugu byombi byari bifitanye igihango cyo kudaterana no kudashyigikira abateye kimwe muri ibyo bihugu, kubera imimaro, u Burundi bwitwaje ko u Rwanda rwahaye umwami w'u Bugesera Nsolo Nyabarega ubuhungiro, maze umwami wabwi Ntare III Kivimira atera Kandi atsindirwa mu Rwanda.
Nyuma y'urupfu rwa Kivimira wari umwami w'u Burundi n'itanga rya Yuhi III, Cyirima II Rujugira yima ingoma y'u Rwanda, ari na ko ibihugu byatangiye kurebana ay'ingwe, ndetse u Rwanda rwohereza ingabo henshi ku nkiko zarwo n'u Burundi.
Ni bwo rero u Burundi bwifatanyije n'i Gisaka ndetse na Ndorwa ngo batere u Rwanda.
U Rwanda rwateye u Burundi binyuze mu bucengeri, uwabanje yo aba Gihana cya Cyirima II.
Mu Gisaka na Ndorwa ho hagabwe ibitero by'ingabo.
Izateye i Gisaka ziyobowe na Sharangabo umuhungu wa Cyirima Rujugira, naho iziteye mu Ndorwa ziyoborwa na Ndabarasa nawe wari umuhungu wa Cyirima. Gihana we yagiye i Burundi nk'umucengeri.
I Gisaka rero cyaje gutsindwa ariko nticyagarurwa burundu.
Ku ngoma ya Mutara II Rwogera ni bwo ingoma y'ingabe Rukurura yafashwe n'u Rwanda bivuze ko i Gisaka cyari gitsinzwe burunda, kiragarurwa cyomekwa ku Rwanda.
Ubwongereza bwarwaniye i Gisaka
Intambara ya mbere y'isi imaze kurangira, Abongereza barwaniye i Gisaka n'umwami w'u Rwanda birangira nanone u Rwanda rugitsindiye.
Iyi ni inkuru tuzagarukaho tuvuga uko abanditsi batandukanye bagiye bavuga iby'urugamba rw'Ubwongereza n'ubu Biligi bashaka i Gisaka, na Yuhi V Musinga warwaniraga kwanga guhina imbago z'igihugu cye!
Biracyaza.......