Imikino itandukanye, ni ihuriro ry'imbaga itagira uko ingana y'abakunzi bayo. Umupira w'amaguru by'umwihariko urusha indi mikino gukundwa, kandi ukomoka mu Bwongereza, utangira atari uko witwa.
Munyandamutsa
Umwaka wa 1930, ni umwaka watangiranye umwaku mu bwami bw'u Rwanda kuko ari bwo Yuhi V Musinga, yagaragarijwe urwango n'abakoloni b'Ababiligi, bimuviramo kunyagwaga ingoma yagabanye binyuze ku ruhembe rw'umuheto mu cyiswe intambara yo ku Rucunshu.
Mu gihe Ababiligi ndetse n'abamisiyoneri b'Abagatolika bari bashyamiranye na Yuhi V Musinga, mu Bwongereza bari bahugiye mu kuzamura umukino w'umupira w'amaguru. Icyo ni cyo kinzinduye uyu munsi, kubaganirira ibirebana n'uko Umupira w'amaguru washyiriwe ho amategeko.
Mu myaka ijana usubiye inyuma Ni ukuga mu mwaka 1830, umupira w'amaguru wo ni wo mwaka watangiye gukinwa neza.
Muri icyo gihe mu Bwongereza, ibintu byose byari mo bihinduka.
Dutangiriye mu bukungu, hari icyiswe revolution industrielle, muri make, igihe cyari icyo ngo ibyari bimenyerewe bishyirwe ho akadomo hahagurutswe ibishya.
Imikino yakinishwaga amaguru yari imaze kumenyerwa
Muri icyo gihe, hari imikino yiganje mu gihugu cy'u Bwongereza: hari Football Rugby bakina bakoresha amaboko cyane, hakaba na dribling yo amaboko yakoreshwaga gake, bakawukinisha amaguru, ari naho cya gicamurundi cyari cyemewe.
Ahagana mu mwaka wa 1845, hashyizwe ho amategeko yihariye: ingano y'ikibuga; umubare w'abakinnyi; n'igihe umukono ugomba kumara.
Amashuri abiri ya Leta ari yo Eton na Harrow Ni yo yabaye aya mbere mu kwemera ayo mategeko, ashyira ho n'agakeregeshwa kayo ko kubuza ikoreshwa ry'amaboko mu mikino no gukura ho igicamurundi.
Umukino wa dribling wabonye izuba mu mwaka wa 1848, Muri Trinity College of Cambridge (hejuru ku ifoto twakuye kuri murandasi), bishyirwa ho umukono n'abahagarariye amashuri yari yahuriye aho amaze no kuwushinga.
Kuwa 26 Ukwakira 1863, havuka ishyirahamwe rya English Football Association (FA).
Uwo munsi hashyizwe ho amategeko yiswe aya Cambridge.
Uwari ahagarariye ishuri rya Rugby niwe gusa utarasinye ayo mategeko, bituma haba ho gutandukana buundu kwa dribling na rugby.
Uyu mukino wakinishwaga amaguru gusa, wakomeje gutera imbere, bigeze mu mwaka wa 1871, hahatanirwa igikombe cya mbere cy'u Bwongereza (FA Cup).
Ihatanirwa ry'iki gikombe cyashyize iherezo ku bakinaga umupira basa n'abawugize akarima kabo.
Ingaruka zabyo ni uko kuva mu myaka ya za 1970, ikipe z'umupira w'amaguru zavutse ubutitsa, zigashingwa hafi ya za paruwasi, nka Aston Villa i Birmingham; na Londres (West Ham); ba nyakabyizi n'abakozi nabo bashinga ikipi zabo nka Manchester United yashinzwe n'ababutsi b'inzira ya Gari ya Moshi yanyuraga mu Umujyi wa Manchester.
Amafaranga muri Ruhago
Mu mwaka wa 1882, ishyirahamwe rya FA ryabaruga ikipe zikabakaba 1000.
Mu mwaka wa 1883, hashinzwe International Board, yashingiwe gushyira ho amategeko no kugenzura ko yubahirizwa ku isi hose.
Muri ibyo bihe, mu Bwongereza yavutse impaka hagati y'abari bahagarariye abakinaga Umupira batarabigize umwuga n'abandi, nk'abakinnyi n'abayobozi bifuzaga ko ahazaza h'umupira w'amaguru wagirwa umwuga.
Nibwo amafaranga yatangiye kwinjira muri iyo siporo yari ikiri nshya. Haduka imishahara, uduhimbazamusyi, no kwishyura ikiguzi mu guhinduranya abakinnyi.
Umupira w'amaguru wari ukitwa dribling game, winjira mu gihe kigezwe ho.
Nk'uko byumvikana, imikino yo guhatanira igikombe cya FA Cup, ni yo yafashije abakinnyi n'abayobozi n'ikipe, guhuriza hamwe kumenya neza amategeko agenga uwo mukino, batibagiwe n'ubuhanga bwo kuwukina.