Buri muntu akwiye gushyira imbaraga mu kwipimisha Virusi itera SIDA, kuko bimufasha kwita ku buzima bwe. Iyo uwipimisha asanze yaranduye ashyirwa ku miti, bityo ntazahazwe n'iyo birusi. Kimwe mu byo umuntu akwiye kwitwararika Ni ukutishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Hari umugani uboneka mu birari by'insigamigani tugiye kuganira ho, kugira ngo abigize Gashyende bisubireho.
Yigize inshinzi
Uyu mugani bawuca iyo bashaka gucubya ubukaka bw'umugore cyangwa umukobwa wese wanga gutimaza igitsinagore, nibwo bagira bati "cisha make dore ko wigize inshinzi".
Wakomotse ku nshinzi za Gishegabo Gasharankwanzi, wikabuwe na Gashyende ka Magirirane w'i Busasamana bwa Ngendo (Gisenyi).
Kera imana yiberaga mu Busasamana bwa Ngendo ya Gisenyi.
Bukeye irema abantu ibakwiza isi yose ariko bamwe ibagira abakire abandi ibagira abakene. Abakire bahaka abakene, mu bakene hakabamo umugabo witwaga Magirirane.
Rimwe ngo azindukana n'umuhungu we Gashyende bajya guca umubaya wo gukeneka umunyu.
Baragenda no mu kibaya cya Busasamana aho imana yiberaga, baca umubaya bamaze kuwugwiza barahambira barikorera, hakaba haramutse igihu bagenda batarora imbere n'inyuma.
Bagize batya babona igihu kireyutse Magirirane akebutse hirya abona umwezi urimo ikintu cyera ni uko arikanga abwira Gashyende ati "Dore kiriya kintu sha"!
Gashyende agikebutse aravuga ati "Ubanza ari ya mana bajya bavuga ko yibera hano".
Imana iramuhamagara iti "Gashyende we"!
Gashyende ati "Karame nyagasani". Iti "si ubanza ari ya mana ahubwo ni imana nk'uko nyine ubibwiye so".
Magirirane yumvise ko ari imana abwira umuhungu we ati "Ngiye kurwana na yo kahave".
Gashyende ati "Sigaho wirwanya imana" Magirirane aranga arahubuka ayikubita ikibando ati "Ubona ngo urakiza abandi naho njye ukangira umutindi"?
Agiye kuyongeza ikindi irashwekura umuhungu we aramufata ati "Sigaho rwose wikubita imana ni yo yirirwa ahandi igataha iwacu i Rwanda".
Magirirane aranga aramwinyugushura ayoma mu nyuma avuza induro ngo "Rubanda rw'abakene mvumbuye imana, nimuntabare tuyibaze icyo yaduhoye.
"Hirya no hino induru zirakorerana abantu barahurura, ari abakene ari abakire; abakene bati"
Iyo nyakunyagwa yatwambitse ubusa, itwima amatungo nk'abandi."
Abakire na bo bati "Yatwiciye amatungo itumarira n'abana".
Ni uko Gashyende abiruka inyuma akomera ati "Rubanda rwose nimusigeho mwikwanga imana".
Abagore b'ibambe barikorera bamagana abagabo ngo boye gukubaganira imana, ay'ubusa abagabo baranga bayirukaho ariko ibereka igihandure.
Bagaruka bakubita agatoki ku kandi bati bavuga ko amaherezo bazabonana na yo.
Imana irabahindukirana iti "Nzabatsembaho ndokore Gashyende wanyubashye n'abagore babujije abagabo kuntuka".
Abo bonyine ni bo barokotse herako ubushita bwa gihome imana yabateje, abandi burabarimbura.
Gashyende abonye ko ari we usigaye wenyine yikunga mu rubuga rw'abagore, basakabaka batuka abagabo babo ngo ni bo batumye n'abana babo b'abahungu bapfa, aherako acika ajya mu ishyamba ahaca indiri yigumirayo.
Abagore na bo babonye ko basigaye ari impehe bati "Iri shyano tugushije ni iriki"?
Baraterana bajya inama bati "ubu ngubu tuzabaho dute tutagira umwami"?
Bajya inama yo kumwimika. Bajya ahahoze ari ibwami bahararuza ingoma zahoze ari iz'ingabe n'iz'imivugo, bazijyana i Busasamana bagezeyo bitoranya mo umugore ubatambukije ubwiza n'amatwara witwaga Gashirankwanzi ni uko baramwimika, iry'ubwami bamwita Gishegabo.
Amaze kwima atora abagore b'ingare ho intore ze abita inshinzi ziba ingabo z'igihugu cye n'abagore, umugaba wazo akitwa Nyiragashibura.
Inshinzi ntizimaze gutorwa zadukana urugomo rukabije zahuka mu bagore n'abakobwa zirabavuruga zirabadiha karahava.
Gishegabo na we si ukubatanga arasara arasizora.
Gashyende aho yibereye mu ishyamba akajya yumva abagore bahita baganya ko Gishegabo n'inshinzi ze baciye ibintu mu gihugu.
Bukeye haza guca umugore umwe ari wenyine agenda yivugisha aganya ati
"Ese bakobwa bakowe nka gipfakare Gishegabo n'inshinzi ze bazarokokwa n'uwa mana ki"?
Gashyende aho yibereye aribwira ati "ubwo uriya mugore ari wenyine uwamwegera nkamubaza ibyo avuga nabimenya imvaho kandi nkarushaho kumenya uko ibintu bimeze hirya no hino."
Ni uko ava mu ndiri ye aza yomboka taritari aramutungura ati "Mbese uraho wa mugore we"?
Umugore arikanga akebutse asanga ari umugabo umuramukije.
Aramwikiriza ati "Uraho nyakugirira imana"?
Ati "Ese ko abagabo bashize mu gihugu wowe warokotse ute?"
Gashyende ati "Narokowe n'imana itamanuzwa"?
Umugore ati "Ese uba hehe ubundi"?
Ati "Nibera hano muri iri shyamba, narabahunze kubera induru zanyu ngo twebwe abagabo twabamariye abana b'abahungu".
Umugore ati "Mbega twebwe hari aho turi, ingoma y'abagore ntitugeze ku buce"?
Gashyende ati "Ese iyo ngoma y'umugore ni ngoma nyabaki"?
Nyamugore arakunda aramutekerereza, ati "twabonye tubaye impehe twiyimikira umwami. twimika umugore witwa Gasharankwanzi, izina ry'ubwami tumwita Gishegabo. Tumaze kumwimika na we atora abagore b'ingare abita inshinzi none ariko zaturembeje".
Yungamo ati "Harya wowe ngo wibera hehe"?Gashyende ati "Sinakubwiye ko nibera muri iri shyamba"?
Umugore ati "ngusabye rwose kunjyana mo tukiriranwa tuganira tugashirana urwuba bwagoroba ngataha".
Gashyende na we ati "izo mana nazikura he mboga zizanye"?
Ni uko ntiyarushya atindiganya dore ko ngo nta wusendeganya umusanga.
Amuhonogerana muri iryo shyamba aho aciye ikiganda bagandagaza muri iyo ndiri, baririranwa bimara nyirarigi.
Bigeze nimugoroba nyamukobwa abwira Gashyende ati "mperekeza tujyane iwanjye tujye kwibanira uve muri iri shyamba"!
Nyamugabo ati "oya, abandi bagore batazakunyiciraho"!
Umugore ati "humura nzaguhisha ntibazakubona".
Gashyende yanga kumutetereza aremera barajyana ariko agenda agononwa.
Bahagurukarubanda rushyizweyo, bagera mu rugo nta we ubaciye iryera. Gashyende aruhagirwa arasigwa, aranywa ararya, arayama, umugore yibwiye ko agiye gushira agahinda.
Gashyende aba aho izuba akajya aryotera mu gikari ubundi akibera mu nzu, umugore akamuhezura, akamuha ibyo akeneye byose, akamuha inzoga, akamuha amata, Gashyende na we agakunda agakora umurimo wa nyirurugo.
Ni uko haciyeho iminsi nyamugore asama inda, hashize amezi abiri arakenkemuka, undi mugore buzuraga yamwitegereza akabona asa n'utwite akibaza ati "Nyirakanaka uyu iyi nda yaba yarayitwitswe na nde ko nta mugabo ukiba muri iki gihugu"?
Ni uko biramujija ariko bikomeza kumwanga mu nda bukeye aramwihererana ati "Umva rero, Mutanyagwa; ngiye kugusaba ikintu kandi ntukinyime ukimpe, mbabarira ntumpishe uko waje gutwita iyo nda mbona ufite. Wayikuye he, yaje ite"?
Undi aho kumusubiza araseka. Mugenzi we aranga aramuhatiriza ati "cyo mbwira".
Bigeze aho ak'ubucuti karamugonda aremera amumenera ibanga.
Ati "Nyagucwa rero, ntacyo naguhisha, mfite umugabo nitoreye mu ishyamba ndetse ngwino njye kumukwereka, yitwa Gashyende ariko uzaryumeho".
Ni uko bajyana mu rugo bahageze ati "Jya mu nzu umusuhuze uti uraho Gashyende"? Gashyende yumva ijwi atari irya bene urugo basanganywe araryama ariyorosa aranuma.
Wa mugore arongera arakutiriza ati "Uraho Gashyende unyihorera urimo"?
Undi noneho ati "Uraho nawe"?
Umugorer asatira uburiri yicara ku rwuririro aramubaza ati "Ni wowe Gashyende"?
Undi ati "Ni jye."
Umugore ati "N'ubwo uri Gashyende ariko izina si ryo muntu".
Gashyende ati "Ryabaye muntu".
Umugore ati "Wabaye Gashyende ntiwanshyenze".
Gashyende ati "ibyo na byo"!
Aramukurura aramwiyegereza aramushyenda aramunezeza, birangiye nyamugore asohokana ibinezaneza abwira mugenzi we ati "Ni uko nyagucwa, uramfunguriye wo kabura icyago we". Undi ati "Ujye umara iminsi unyaruke uze ngufungurire ubundi twibereho".
Umugore ataha anezerewe akajya amara iminsi agasubirayo Gashyende akamushyenda ingwengwe rikaba iryo.
Bidatinze na we arasama, inda y'uwa mbere iba imaze kuba nkuru.
Inkuru irakorerana igera mu bandi bagore, igera n'ibwamikazi iti "Nyiranaka na nyirakanaka bafite inda z'imvutsi".
Gishegabo ngo abyumve arashega, atumiza abo bagore bombi ati "Nimumbwire uwabateye inda" Bati "ntitumuzi twabonye dutwite gusa".
Bati "Mbese ariko ko mutubaza ubusa, hari umugabo muzi wahonotse mu gihugu?
Nta mugabo ni ishyano twabonye ritugwira gusa".
Gishegabo ati "Noneho ubwo wumva ari ishyano ryabagwiriye, nimubabohe".
Inshinzi zibaterera ku ngoyi, umunigo sinakubwira, ingoyi imaze kubarembya bati "Nimutworohereze tubabwire".
Boroshya ingoyi, abagore bati "Dufite umugabo witwa Gashyende".
Gishegabo arisamira hejuru abwira inshinzi ati "Nimuhurure muhutere munzanire ako Gashyende".
Ni uko umugaba wazo ari we Nyiragashibura azirangaza imbere no kwa Gashyende, bagezeyo arazibwira ati "Nimugume hanze ndamwikuriramo".
Nyiragashibura yihina mu nzu amusanga ku buriri amwirohaho araryama, Gashyende ntiyirirwa abaza aramushyendagura. Nyiragashibura amaze kunyurwa asohokana ibinezaneza abwira inshinzi ati "Burije nimucumbike tuzamujyana ejo".
Inshinzi ziracumbika, Nyiragashibura yiraranira na Gashyende bararikesha.
Bucyeye baramushorera no kwa Gishegabo amukubise amaso asuma amusanganira amusingira ukuboko amujyana ku gisasiro cye bibera iyo ngiyo.
Ba bagore barasezerwa barataha, umugabo wabo asigaranwa n'umwamikazi wabo. Ubwo inkuru ikwira mu gihugu ngo ibwami habonetse umugabo.
Abagore babyumvise barashika na yo, bageze ku karubanda barasakabaka bati "Nimutwereke umugabo wabonetse ino".
Gishegabo yigira inshege, ashegera kumwiharira. Arasohoka ajya kubamagana ati "Bagore nimwijuke umugabo wabonetse ino ni uw'umwamikazi, ntabwo, si uw'uwenze wese". Abagore induru barayidehera bati
"Turamushaka byanze bikunze, nimumuduhe natwe adufungurire"!
Ni uko rumaze kubura gica, Gishegabo ategeka inshinzi ati "Abaguma gutera isahinda mubahinde nibanga mubabohe"!
Ushyizeho akarimi bakamufata bakamuboha ariko abasigaye ntibabikangwe urusaku bakarurusha isandi bati "Nimumutwereke bishye binoge".
Gishegabo abonye ko ibintu bigeye gucika asohokana Gashyende amushyira ku karubanda arangurura ijwi ati
"Bagore dore umugabo wabonetse mu gihugu nguyu nimumurebe ariko si uw'uwenze wese". Abagore baza nk'iya Gatera baramuhobera, baramusomagura, baramuterura baramwerereza bati "kaze neza uje mu bawe mugabo muzima".
Gishegabo abibonye atyo biramurakaza, arabisha ategeka inshinzi kumubambura ku mbaraga.
N uko ziramubambura zirabirukana zirabatatanya, zirabahashya barataha, ariko bataha badatashye, bararitsira bati "Natwe ibwami bagomba kudufungurira".
Gishegabo amaze guca iteka yisubiranira na Gashyende mu nzu bicara ku rwuririro rw'igisasiro cye ategeka inshinzi kurarira zitirarije kugira ngo hato abagore batava aho bagangura urugo bakamusahura.
Ni uko burira, abararira barararira, ingoma na zo zirabikira umwamikazi yiryamanira na Gashyende ku mudendezo.
Bukeye na bwo biriranwa iyo ngiyo, abagore na bo uko bagiye batagiye bazindukira aho ngaho barasakabaka bati "natwe nimureke Gashyende adufungurire".
Bigeze aho akaryana mu mpuzu no mu ihururu karanga, inshinzi na zo zirarikokera ziti "Gishegabo araducura umugabo akaducura ibyiza ari twe twabizanye".
Zijya inama yo kumwica ngo zibone ubusaranganya Gashyende.
Gishegabo aricwa azize Gashyende yihariye.
Umugaba w'Inshinzi asimbura Gishegabo, ariko we agira amakenga akareka Gashyende agafungurira ba bagore, ahereye ku Nshinzi.
Gashyende atwika abo bagore inda, babyara abahungu n'abakobwa, aba nabo bararongora, babyara abahungu n'abakobwa ibihugu cyongera giturwa.
N'ubwo uyu ari umugani hari abagabo bitwara nka Gashyende, bitazwi igihe yabereye ho, ariko icyo gihe icyo ari cyo cyose nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zabagajo! Niba zarabahaho ibintu ntibyari bimeze nk'uko bimeze ubu.
Abantu bakwiye kwimika ubudahemuka ntibahemukire abo bashakanye. Abo binzniye bakiyambaza gukoresha agakingirizo.
Uko byaba kose Minisiteri y'Ubuzima ibinyujije mu kigo cy'ubuzima RBC, irasaba abanyarwanda kugana inzego zibishinzwe bakipimisha virusi itera SIDA, kugira ngo namenye uko bahagaze! Ibyo bizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kugabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA kugeza kuri zero mu mwaka wa 2030.