Iminsi 1000 ya mbere y'umwana ni ukuvuga guhera umunsi umwana asamiwe ho kugeza ku myaka ibiri y'amavuko, ikeneye kwitabwaho n'ababyeyi bombi, ari umugore ari n'umugabo.
Uruhare rw'umugabo muri iki gihe ni ingenzi cyane.
Ubuzima bwiza bw'umwana, butangira kwitabwaho umunsi yasamweho. Iminsi 1000 ya mbere kuva kuri uwo munsi, ni ingenzi cyane kandi umugabo akwiye kuyigira mo uruhare runini.
Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr. Valentine Uwamariya (ku ifoto yambaye ikoti n'ishati y'umukara), arasanga umugabo akwiye kuba hafi y'umugore we kuva asamye, akamurinda icyamuhungabanya, ari we ari n'umwana atwite.
Ibi abitangariza mu muhango wabaye kuri uyu wa 20 Ukwakira, mu muhango wo gutangiza urubuga itetero.rw.
Akomeza avuga ko muri gahunda yo gukomeza kurerera igihugu, Mininsitiri Dr. Uwamariya avuga ko Leta y'u Rwanda mu cyerekezo cyayo 2050, cyane cyane mu nkingi yo kubaka ubukungu bwisumbuye ho kandi bushingiye ku bumenyi, ishyize imbaraga mu buzima bw'umwana we mbaraga z'igihugu, n'umuyobozi w'ejo hazaza.
Dr. Uwamariya aragira ati "ni ngombwa ko ababyeyi bombi bafatanya mu burere bw'umwana, cyane cyane guhera agisamwa kugeza ku myaka ibiri y'amavuko, ari yo ikunze kwitwa iminsi 1000 ya mbere y'umwana".
Mukamusoni Josephine uzwi nka nyirakuru w'abana mu kiganiro Itetero, asanga ubufatanye bw'ababyeyi mu burezi bw'umwana ari ingenzi cyane, kuko bimufasha gukura neza
Mugisha Shaffy ukina mu Itetero yitwa Cyusa we abona ababyeyi bakwiye kuba hafi y'abana babatoza inzira nziza zibategurira ejo hazaza heza.
Dr. Uwamariya yemeza ko uruhare rw'umugabo mu minsi 1000 ya mbere y'umwana rukenewe cyane, mu kwita ku buzima bw'umugore n'umwana.
Umuco ubangamira imikurire y'umwana
Mu kiganiro bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyanza baherutse kugirana n'ikinyamakuru www.isanzure.co.rw, umwe muri bo avuga ko nta mugabo utegura ibyo kurya.
Impamvu ngo ni uko bagenzi bamwita inganzwa, cyangwa se bakavuga ko ari umugabo ugera.
Karinijabo Aniseti wo mu murenge wa Rwabicuma we asanga gufatanya n'umugore we kurera umwana bitamworohera, ngo kuko atazi icyo yafasha umugore we!
Akomeza avuga ko atigeze abona aho baganiriza umwana uri mu nda.
Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango, asanga umugabo akwiye kuba hafi y'umugore n'umwana.
Aragira ati " uruhare rw'umugabo rurakenewe cyane mu minsi 1000 ya mbere y'umwana, ababa hafi, akurikirana imirire yabo bombi, abarinda icyabahungabanya, ndetse akina n'umwana kugira ngo ubwonko bwe bukure neza, kandi akure yumva ko akunzwe n'ababyeyi be bombi.
Bimenyimana J.