Aborozi bo mu ntara y'iburasirazuba barasabwa kugabanya inka ziri muri izo nzuri bakorora inka nkeya kandi zitanga umukamo, kandi bakorera mu biraro, nk'uko abandi hirya no hino mu gihugu babikora.
Umunsi mpuzamahanga w'ibiribwa wizihijwe mu karere ka Kayonza, kuwa 27 Ukwakira, usize aborozi basabwa kororera mu biraro, mu gihe
akarere ka Kayonza ari kamwe mu turere duke dusigaye, tucyororera mu nzuri.
Nk'uko bitangazwa n'umuyobozi w'ako karere, Nyemanzi Jean Baptiste, aborozi n'abahinzi bishimiye ko ubuso bw'inzuri bugenda bugabanywa, ahubwo hakongerwa ubw'ubuhinzi.
Kuri ubu muri ako karere ka Kayonza, ubuso buhingwa bugeze kuri hegitare 67830.
Akomeza avuga ko ubwo buso bwiyongereye, hamaze kugabanywa ubuso bw'inzuri.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi.
Dr. Ildephonse Musafiri (ku ifotoi), arasaba abahinzi guhinga kinyamwuga, batera ifumbire ya kabiri, cyane cyane mu bigori bitararenza amababi atanu.
Aragira ati "ndagira ngo nshishikarize abanyakayonza n'abanyarwanda muri rusange, ko twatangiye igikorwa cyo kugira ngo twongere umusaruro, tugira ngo tubagaze ifumbire, cyane cyane ku bigori, uree na Dap, kugira ngo ibigori bimaze kugira amababi atanu kuzamura, mbere y'uko byera, tugomba kuba twashyize mo ifumbire ya kabiri, kugira ngo dukube umusaruro nibura inshuro ebyiri.
Ministre Dr. Musafiri, arahamagarira abashoramari gushora imari mu buhinzi n'ubworozi, kuko amafaranga ashorwa mu buhinzi agaruka.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w'ibiribwa, abana bahabwe amata.
Dr. Musafiri, ashishikariza aborozi kongera umukamo.
Akomeza avuga ko mu rwego rwo kongera umusaruro w'Ubuhinzi, ahantu hose hagomba guhingwa. Bityo n'ahari inzuri naho hagahingwa.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi aragira ati " "turifuza ko zino nzuri ziri mu karere ka Kayonza no mu ntara y'iburasirazuba muri rusange, habyazwa umusaruro. Ubworozi bugezweho nibwo Leta y'u Rwanda yifuza gukora".
Akomeza asaba abaturage bo mu karere ka Kayonza n'abo mu ntara y'iburasirazuba muri rusange, ko inzuri zimaze igihe zidakoreshawa neza kandi ziri ku buso bwatunga abanyarwanda.
Arasanga ubwo buso buzengurukaho inka zidanga umukamo, abantu bakwiye kuzigabanya.
Aragira ati "inka zizenguruka zidatanga umukamo, abantu bagende bazigabanya, borore inka nkeya nziza, kandi mu biraro, zikamwa menshi."
Hashize igihe kitari gito izindi ntara zigabanyije inka zidatanga umukamo.
Umworozi umwe wo mu karere ka Nyamagabe, n'ubu ntaranyurwa.
Avuga ko ubu atunze inka imwe, kuko ari yo yabasha kubonera ubwatsi. Yongera ho ko aho batangiriye kororera mu biraro, ikibazo cyo kwahira, cyatumye bahita mo korora amatungo magufi, akemeza ko yoroye ihene eshatu n'inkoko zirindwi.
Mu ntara y'iburasirazuba ho inka nyinshi ziracyarishiriza mu nzuri, kandi ziba ziri ku buso bunini.
Minisitiri Dr. Musafiri arasanga ubutaka buri ho inzuri,70% bukwiye guhingwa ho ibihingwa ngandurarugo nk'ibishyimbo; ibigori; soya; n'ibindi, cyane cyane ko ibishogoshogo by'ibyo bihingwa bishobora kunganira ubworozi.
Akomeza agira ati "byumvikana neza ko ubuhinzi dushaka ko bukorerwa mu nzuri zo muri Kayonza, ari ubuhinzi bwunganira ubworozi, ntabwo ari ubuhinzi busimbura ubworozi".
Minisitiri Dr. Musafiri avuga ko kubyaza umusaruro inzuri ziri mu ntara y'iburasirazuba zigomba kuba zitunga igihugu, zikwiye gukorwa neza kandi zigakorwa vuba.
Ati "mu gihe cy'umwaka abantu bakirigite ifaranga, abantu bagire ubworozi bugezweho, n'umukamo ubasha kubona amata menshi dukeneye mu gihugu,....".
Twakwibutsa ko umunsi mpuzamahanga w'ibiribwa, wizihizwa buri wa 16 Ukwakira ku rwego rw'isi, watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1979, mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2002.
J. Bimenyimana