Ubwiyongere bw'abantu ku isi bukomeje gutera impungenge abayituye n'abayiyoboye, uko umubare w'abantu ugenda uzamuka ni ko n'ingorane zikururwa n'ubwo bwiyongere bukabije ziyongera. Ibidukikije ni byo bihangirikira.
J. Bimenyimana
Ibimera bifitiye isi akamaro cyane, kuko uretse kuba bitanga umwuka uhumekwa n'ibinyabuzima byose ku isi, biba mo ibitunga ibinabuzima, kandi bikanetesha isi.
Ahabuze ibimera ubuzima ntibuhaboneka.
Ibimera nk'amashyamba, bibumbatiye urusobe rw'ibinyabuzima n'ibimera hagati yabyo; amashyamba afite umumaro wo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe no guhangana n'amapfa nk'igihe cy'izuba cyangwa imvura.
Uruhare rwa muntu mu kwangirika kw'ibidukikije
Nk'uko bigaragazwa n'ishami ry'Umuryango w'abimbye ryita ku buhinzi n'imirire FAO 38% y'ubuso bw'amashyamba kimeza, bwaaze kuzimira. Ibi Kandi birakomeje, kuko buri mwaka hatemwa ibiti birenga miliyoni 10.
Ku buso bwa hegitare miliyoni 178 z'amashyamba amaze gucika, 82% byangijwe n'umuntu.
Ibi abikora agamije gushaka aho akorera imirimo ye nk'ubuhinzi n'ubworozi (hejuru ya 20%), ashaka se ibiti n'imbaho byo kubakisha aho atura.
30% by'ishyamba kimeza riruta andi ku isi, rya Amazone, bimaze gucika, ari naby biritera gusohora umwuka mubi wa CO2 kuruta uwo ryinjiza.
Hari ibihugu bitanu birusha ibindi kwangiza amashayamba ku isi. Ibyo ni Brezil; Leta zunze ubumwe za Amerika; Indoneziya; Canada n'ubu Hindi.
Hatagize igikorwa, mu mwaka wa 2050, ubuso bw'amashyamba bungana na 50% buzaba bumaze gutsembwa.
Nk'uko bikomeza kugaragazwa na FAO, hagati y'imyaka ya 1990-2000, ibihugu bitanu bya Afurika byagiye bibura ishyamba ku rwego rwo hejuru. Ibyo bihugu Ni Repubulika iharanira demokarasi ya Congo; Nigeria; Sudani; Zambiya na Zimbabwe.
Kuva mu mwaka wa 1990 ishyamba ryo mu karere gashyuha rya Afurika ryagabanutse ho ubuso bwa hegitare miliyoni 16,1.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique cyo kuwa 01 Nzeri 2003, ivuga ko gutema amashyamba n'inkongi z'umuriro ziyibasira, byatumye mu gihe cy'ikinyejana (imyaka 100), kimwe cya kabiri cy'ishyamba ryo mu karere gashyuha ka Afurika cyaramaze gucika.
Icika ry'ubuso bungana butyo bw'ishyamba, ryakuruye ihindagurika ry'ibihe; isuri yatwaye ubutaka butangira ingano, isi itangira kubyara imyuka ihumanya ikirere, no kubura aho ibinyabuzima bitandukanye byidagadurira ari n'aho bitura.
Iyo nkuru ikomeza ivuga ko ubukungu butagira ingano, bwagendaga buri bukendera buri mwaka.
Iri shyamba ryo mu karere gashyuha ka Afurika, ritwiriye hagati ya 7 na 6% by'ubuso bw'isi.
U Rwanda rwiyemeje kongera ubuso bw'amashyamba
Ibinyujije muri Minisitiri y'amashyamba 30,4% by'ubuso bw' u Rwanda buteye ho ibiti, ni ukuvuga hegitare
724 666. Kuri ubu buso 20% ni amashyamba mashya
Ibiti birenga miliyoni 8 biterwa buri mwaka mu Rwanda, 30% bivangwa n'imyaka, kandi Leta y'u Rwanda ifite gahunda yo kuzamura ibyo biti bikagera kuri 85% mu mwaka wa 2024. Hari Kandi na gahunda yo kongera ubuso buteye ho ibiti.
Ishyamba ryihariye 31% by'ubuso bwose bw'isi, ni ukuvuga ko hegitari miliyari zisaga enye zigizwe n'ishyamba.
Kwangiza amashayamba bikurura ibibazo bitangira ingano, biri mo ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe rikurikirwa n'ubuhinzi butagira umusaruro kubera amapfa n'imvura nyinshi biza bitunguranye.