Ubuzima bwa muntu bugira ingorane
nyinshi, ahanini zikururwa na nyira bwo, haba mu mirire ye; mu byo anywa no mu
myitwarire ye ya buri munsi. Ni muri urwo rwego umuntu akwiye kwita kuri
gahunda yo gufata neza ubuzima bwe.
J. Bimenyimana
Umubiri
w'umuntu umeze nk'imashini, kandi kugira ngo ihorane ubuzima buzira umuze, ni
ngombwa ko umuntu agira gahunda yo kwita kuri iyo mashini. Iyo gahunda ikwiye
kuba ishingiye ku miti karemano umunani.
Nk'uko
tubibwirwa na Dr. Georges D. Pamplona-Roger, mu gitabo cye un corps sain, inama ya mbere ni
uguhumeka umuntu yinjiza umwuka kandi awusohora. Igihe cyiza cyo gukora uwo
mwitozo ni iyo umuntu abyutse.
Dr. Pamplona-Roger akomeza avuga ko uko umuntu ahumeka mu ijoro, bitaba binyuze mu buryo bwiza, ibyo bigatera bimwe mu byo umubiri ukora (secretion) byakwitsindagira mu nzira z'ubuhumekero.
Iyo umuntu yinjije umwuka mwinshi mu bihaha
(inspirer), ubwonko bwakira umwuka mwiza wo guhumeka wa oguzijeni, uduheha
tuvana uwo mwuka hanze y'umubiri tuwinjiza mu bihaha (bronches)
tukisukura, maze urwungano rw'ubuhumekero rwose rukitegura gukwirakwiza uwo
mwuka mwiza mu mubiri wose.
Muri make
guhumeka umuntu yinjiza umwuka anawusohora inshuro 10 akibyuka, bimwibutsa ko agiye guhumeka umwuka w'umwimerere amanywa yose.
Kunywa amazi
no kwiyuhagira
Nyuma
y'umwitozo wo guhumeka nibura inshuro 10 umuntu akibyuka nk'uko tubivuze
haruguru, inama ya kabiri ni ugutangira umunsi anywa ikirahuri kimwe cyangwa
bibiri by'amazi. Ibi birinda umubiri kumagara no kugira inyota, bigafasha igifu
kwisukura n'amaraso agasukurwa nyuma y'ijoro ry'ikiruhuko.
Ibyo birahuri bibiri umuntu anyoye mu gitondo ni intango, kuko buri munsi umuntu mukuru akwiye kunywa ibirahuri biri hagati ya bitandatu n'umunani by'amazi ku munsi, cyane cyane akajya ayanywa mbere y'ifunguro.
Amazi kandi
agomba gukoreshwa anyowe, ariko n'inyuma, umubiri ukeneye amazi, ari yo mpamvu
umuntu akwiye kwiyuhagira kugira ngo agire isuku ku ruhu, kandi ruhore
rutoshye.
Uburyo bwiza
bwo kwiyuhagira ni ubukoreshwa muri Ecosse, busimburanya amazi ashyushye
n'akonje, kugira ngo umuntu yongerere imbaraga ubwirinzi bw'umubiri, bityo
yirinde n'izindi ndwara nk'ibicurane; giripe.
Kota izuba
Ni ngombwa
ko umuntu amara akanya buri munsi yota izuba. Kotesha mu maso n'ibiganza izuba
iminota nibura 30 ya buri munsi birahagije ku muntu ufite uruhu rukeye (ni
ukuvuga uruhu rusukuye, rutasizwe amavuta yo mu nganda nta biruhindurira ibara
rwasizwe, nta mibavu iruhumuza ukundi yarushyizwe ho), kugira ngo rukore
vitamine D ihagije. Abafite uruhu karemano rusa n'urusize umuringa (peau mate),
bo bagomba kugira umwanya munini wo kuryota nibura hagati y'iminota 40 na 60
buri munsi.
Uretse gukora vitamin D ifasha uruhu kwinjiza umunyu ngugu wa Kalisiyumu mu mubiri, vitamine D ifasha amagufwa gukomera, kota izuba bizamura uburyo bwo gukora amaraso no kurwanya ihungabana.
Kurya indyo
yuzuye
Umubiri wa buri muntu ukeneye ibinyabutabire bimwe na bimwe byitwa ibiwutunga. Nta handi hantu hakwiye yabibona atari mu biribwa.
Gusa haba ku bana n'abantu bakuru,
inyama si ikiribwa gikenewe ku buryo zatangwa ho inama ngo ziribwe.
Ibyo kurya
bya mugitondo bikwiye (petit dejeuner): imbuto zikiri nshya; ibinyampeke byuzuye
mu ishusho y'umugati; imbuto zumye; amata; ibimera urugero nka soya cyangwa se
avoine
Ifunguro ryo
ku manywa rikwiye: Salade y'ibiribwa ari bibisi; ibinyamusogwe nk'ibishyimbo cyangwa amashaza; ibinyabijumba nk'ibirayi ibijumba; imyumbati cyangwa ibinyampeke
nk'umuceri; umutsima w'ibigori; imboga rwatsi zitetse n'urubuto. Kuri iri funguro kandi hakwiye kujya ho inyama zikomoka mu bimera.
Ibyo kurya
by'ijoro biboneye: ifunguro rya nijoro ntabwo ari ngombwa cyane ku bantu
bakuru. N'ubwo hari abumva ko bakwiriye kurya, ibyo kurya bya nijoro bikwiye
kuba byoroshye bagafata nka salade cyangwa potage cyangwa imbuto.
Ubutaha tuzabageza ho imiti isigaye