Mu nyandiko zacu zitambutse, twabagejeje ho inama umuntu yakurikiza kugira ngo yite ku buzima bwe. n'ubwo abantu badakunze guha agaciro ibirebana n'ubuzima bwabo, bakwiye kumenya ko hari ibikorwa bitandukanye bakora, bishobora kuba nyirabayazana w'ibibazo byabangaira ubuzima bwabo.
Bimenyimana J.
Gukora imyitoza ngororamubiri
Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, akwiye kwibuka guteganya nibura iminota 30 ya buri munsi yo gukora imyitozo ngororamubiri. Ikiba kigenderewe ni uko ukora iyo myitozo ngororamubiri atutubikana, akabira icyuya, ari yo nzira yo gusohora imyanda mu mubiri no kwirinda umubyibuho ukabije. Umwanditsi Dr. Georges D. Pamplona-Roger, atanga inama ko kwita no gutunganya ubusitani cyangwa se kubagara umurima w'imboga, cyangwa se gukora urugendo rw'amaguru ariko umuntu yihuta, ari imyitozo ngororamubiri myiza cyane ku mubiri w'umuntu.
Kwigenzura
Umunsi wose uzana uburyo bwawo bwo kugenzura imirire. Uwo mwitozo ugamije kuyiyobora, kugira ngo umuntu akunde icyiza kandi gikwiye. Hari abakwiye kwirinda no kugendera kure itabi; ibinyobwa bisembuye, n'ibindi biyobyabwenge. Abandi bakwiye guhashya ibigeragezo bishingiye ku mafunguro arenga ku yakenewe cyangwa se arenga ku ya ngombwa. Hari abandi bakwiye kwirinda ibiribwa bimwe na bimwe, cyangwa se ibinyobwa byashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibi byose bigenzurwa n'ubushake bwa nyirukurwana ku buzima bwe.
Kugira icyizere
Kugira ngo agere ku buzima bwuzuye, buri muntu akwiye kugira icyizere. N'ubwo muri iki gihe bitoroshye kwizera abandi, abizera Imana bo bafite umwihariko wo kugirira icyizere Se (Imana) ubakunda. Guharira umwanya buri munsi umwiherero n'isengesho, nabyo bigira uruhare mu buzima bw'umubiri bwa muntu.
Ikiruhuko
Birakwiye cyane ko umuntu agira igihe cyo kuruhuka. nk'uko bitangwa ho inama n'abahanga mu by'ubuzima, umuntu mukuru akwiye ikiruhuko cy'amasaha ari hagati y'atandatu n'umunani ku munsi, hakiyongera ho umunsi umwe mu cyumweru. Ibitotsi byiza, bisaba uburiri bumeze neza buri mu cyumba gifite umwuka uhagije, bigaherekezwa n'ibyo kurya byoroheje.
Hari imvugo ya kera igira iti "Gusinzira neza ni ifunguro"