Ubusanzwe iyo tombola ya kimwe cy'umunani
cy'ikipe zabaye iza mbere iwayo ku mugabane w'i Burayi yabaga, abantu benshi
babaga biteze ko hari ikipe z'ibihange, ziza gucakirana. Uyu munsi si uko
byagenze, ikipe zahuye n'izo bigaragara ko ziri mu rwego rumwe.
Nyandwi Mpundu
Tombola ya
kimwe cy'umunani cy'uko ikipe zitwaye neza ku mugabane w'i Burayi zizahura, irerekana
ko nta bihange bazahura, kuko izikomeye muri iri rushanwa, zirinze guhura n'izindi
zikomeye.
Ibi nanone
byatangiye kugaragara mu mikino y'amatsinda, kuko inyinshi mu zikomeye zabaye
iza mbere, mu gihe izisa n'aho zikanyakanya zabaye iza kabiri.
Ikipe nka Manchester
City; Real Madrid; Bayern Munich; Arsenal cyangwa se FC Barcelone, zarangije
ari iza mbere, mu gihe izakekwaga ko zishobora kuyobora amatsinda, zigatungurwa zarangiza ari iza kabiri, umuntu yavuga nka Internazionale (Inter Milan) na Paris Saint
Germain.
Izayoboye
amatsinda bitakekwaga, harimo nka Real Sociedad na BVB (Borussia Dortmund)
Mu mikino
iteganyijwe kuwa 13 na 14 Gashyantare, mu gihe iyo kwishyura yo iteganyijwe
kuwa 20 na 21 z’uko kwezi mu mwaka wa 2024, ikipe zabaye iza kabiri zizakinira
mu rugo mu mukino ubanza.
Imwe mu
mikino ikomeye twavuga FC Porto yo muri Portugal, izakina na Arsenal yo mu
Bwongereza; Internazionale yo mu Butaliyani izakina na Atletico Madrid yo muri Hipaniya; Napoli yo mu Butaliyani izakina na FC Barcelone yo muri Hispaniya, mu gihe RB Leipzig yo mu Budage izakira Real Madrid yo muri Hisipaniya.
Indi Mikino, PSV Eindoven yo mu Buholandi izakina na BVB yo mu Budage; Paris Saint Germain yo mu bu Faransa ihure na Real Sociedad yo muri Hisipaniya; Copenhagen yo muri Danemariki izakina na Manchester City yo mu Bwongereza; Lazio yo mu Butaliyani icakirane na Bayern Munich yo mu Budage.
Iyi mikino imaze kuba; hazaba tombola y'uko ikipe zizaba zarokotse zizahura mu mikino ya kimwe cya kane n'iya kimwe cya kabiri.