U Rwanda rwagize abami batandukanye
kandi basumbanya ibigwi bitewe n'ibyo bakoze mu kuzamura imibereho n'ubukungu
by'abanyarwanda. Uretse n'ibyo ariko kwagura imbago z'u Rwanda mu gihe cyabo
cyari kimwe mu byo bari bagamije, kubigera ho nabwo bwari ubuhangange.
Kuva hambere abami b'u Rwanda bagiye basiga
umurage mu miyoborere y'ibihe byose y'igihugu mu Rwanda. Ibyo byatumaga bitwa
abami b'ibihangange, dufashe nk'urugero rwa Cyirima II Rujugira, wadukanye
irerero, kuko abana be bavutse ari ijana ku bagore batandukanye barererwaga
hamwe, bibavira mo gukura bakunda cyane byaje gutuma bahwa izina ry'Abatangana.
Urugerero
ruciye ingando rwadutse ku ngoma ye kubera amage u Rwanda rwari rurimo. Ibihugu
birukikije byashakaga kurugabagabana. Ibyo ni u Burundi; i Gisaka na Ndorwa.
Muri izi nyandiko turibanda ku mirage yatanzwe n'abami babiri babayeho mu bihe bitandukanye,
ariko bahuriye ku kuba barimye ingoma bataraba ibisekeramwanzi.
Cyirima I Rugwe yavutse se ari mu
itabaro
Ubushyamirana
bwahoraga hagati y'ingoma y'u Rwanda n'iy'i Gisaka bwarangijwe n'uko Rukurura ingoma
y'i Gisaka ifashwe n'iy'u Rwanda icyo gihe hayoboraga Mutara II Rwogera.
Mbere y'aha
ariko Kimenyi I Musaya yashatse kwigarurira u Rwanda abinyujije mu maraso
aruvukamo. Yiyemeje gusaba umugeni akaba mushiki w'umwami witwaga Robwa, ibwami
mu Rwanda, ruyobowe na Ruganzu I Bwimba. Amaze kumuhabwa Ruganzu n'abapfumu be
bereza ko Nkurukumbi wari nyirarume atabara bucengere, akicirwa mu Gisaka,
ariko arabyanga.
Ruganzu
yitabarira ubwe, amaze kwambuka Muhazi anyuze mu kazinga kitwa Akarwa kari muri
Muhazi, intumwa nyina Nyakanga yari yohereje kumugarura arazibwira ati: "mugende
mubwire muti Umusindi yarenze akarwa".
Aragenda
akambika ahantu ahitwa Tabirago, haje guhindurirwa izina hakitwa
Sasabirago ubu ni mu kagari ka Sasabirago mu murenge wa Fumbwe mu karere ka
Rwamagana, ahategerereza ko umugore we yari asize akuriwe abyara.
Ijoro rimwe
ngo umwami arasira ingwe hejuru y'urugo, bukeye mu gitondo Mukubu wari intumwa
ye na Cyenge cya Nyakesa wari usigariye Ruganzu ku ngoma, aza kumubwira inkuru
nziza ko umwamikazi yaraye abyaye umwana w'umuhungu. Ruganzu amuha uruhu rwa ya
ngwe ararumuha amubwira ati "akira munshyirire ibyahi, kandi izina rye ni Rugwe".
Ubwo Ruganzu
arabona aratabara, we n'ingabo zari zimuherekeje bageze ahitwa Nkungu na
Munyaga, bahura n'inyamaswa abahigi ba
Kimenyi I bari bavumbuye, abanyarwanda barayica. Ubundi mu buhigi inyamaswa ni
iy'uwayivumbuye, uwayishe agahabwa ingusho.
Abahigi bo
mu Gisaka bageze aho basaba inyamaswa yabo, abanyarwanda bashakaga ko barwana
barayibima, intambarara irarota, Ruganzu Bwimba ayigwa mo. Aho yiciwe hari
igiti cy'umuguruka bahita ku muguruka wa nkurumbi.
Kimenyi I
atashye abikira Robwa urupfu rwa musaza we, mu rwego rwo kumuhoza amarira
amugabira Rukurura ngo umwana azabyara azayime, kuko yari atwite akuriwe. Ariko
ayiyahuraho ahwana n'uwo yari atwite.
Hagati aho
mu Rwanda umuvandimwe wa Ruganzu witwa Mwendo yaje guhungura Nyakiyaga amugira
mugore we, ariko ashaka kubyuririra ho ngo yigarurire ingoma, adasigariye ho
Ruganzu, ahubwo ari umwami. Kuko Rugwe atakuze neza, biza guhwihwiswa ko Mwendo
yamuroze. Bikomeje kuvugwa, Mwendo aza kubona ko byazamukora ho, acikira mu
Bugesera.
Rugwe agaragaza ko amaze kugira
ubushobozi bwo kuyobora igihugu
Rugwe nawe
arakura aba umusore w'igihame, ariko mbere y'uko Ruganzu atabara yari yasize
avuze ko Rugwe nagera igihe cyo kuba umwami ari we uzabyerekana, hagati aho
Cyenge niwe wari gukomeza asigariye ho Ruganzu I kugeza icyo gihe.
Umunsi umwe Cyenge
n'abahigi be babyukurutsa umuhigo, baza kwica impongo, maze babiri mu bahigi
bagira impaka zikomeye z'uko umwe ari we warashe iyo mpongo, undi agahakana
avuga ko ari we wayirashe. Barakomeza bajya impaka kugeza ubwo bivuye mo
urubanza rukomereye Cyenge n'abandi batware bari aho.
Ubushobozi
bw'umwami bwo kuyobora igihugu mu gihe cyo hambere mu Rwanda, bwagaragariraga mu bintu byinshi, kimwe
muri byo kikaba guca imanza. Mu gihe Cyenge n'abatware bari bakirebana babuze
uko baca urwo rubanza, Rugwe wari wicaranye na Cyenge aramubaza ati "aba bahigi
nta mugabo wabonye umwe muri bo arasa iyo mpongo ngo amuzane"? Ati "umwe nazane
umugabo wamubonye undi nawe azane uwamubonye".
Abiru na
Cyenge bamenya ko igihe cya Rugwe cyo kwima ingoma cyageze, baramwimika, yitwa
Cyirima I.
Uko
yarongoye Nyanguge ya Shyagashya umukobwa wo mu Bugufi, tuzabireba mu nyandiko
zacu zitaha.
Mu nyandiko
yacu itaha tuzarebera hamwe ibya Yuhi IV Gahindiro.