Bamwe mu bagize urugaga rwa JA (urubyiruko rw'Abadiventisiti b'umunsi wa karindwi), baturuka muri zone za Nyarugenge na Remera, bitabiriye ingando mu ishuri ribanza rya Kagasunzu.
Aha ni mu murenge wa Nyakabanda mu kagari ka Munanira II
Umuyobozi wa Filidi y'ubuvazuba bwo hagati mu Rwanda, Pasitoro Gerald Karasira (Ku ifoto yafotowe na isanzure.co.rw), ahamagarira abasore n'inkumi bahuriye aho, kuburira abantu ko hari umwicanyi wa bucece ugambiriye kubangiza.
Yifashishije isomo ryo muri Bibiliya: Kuva 10:9, Pr Karasira avuga ko impamvu abo bantu bahuriye hamwe atari iyo kubaka cyangwa gukora ikizami, ahubwo ari uko basangiye umugambi wo kumenyesha abandi ko ari abagenzi.
Pasiteri Karasira arakomeza agira ati "......ntabwo ndi umuhanuzi w'ibyago, ntabwo ndibuvuge intambara; ibyago; inzara cyangwa uburwayi, ndavuga akaga k'ubwicanyi bwa bucece buri Ku isi yose".
Pr. Karasira akomeza avuga ko ahantu henshi, mu ngeri nyishi, mu bihugu bikize n'ibiri mu nzira y'amajyambere, ibyo bihugu byose birimo umwicanyi wa bucece, ugambiriye kurimbura urubyiruko! N'ubwo hari ibihugu byinshi abantu bashaka kujya mo, nka USA; Canada; ibihugu by'u Burayi na Australia, ariko ntibifuza ko abana babo bajya muri ibyo bihugu, kuko n'aho uwo mwicanyi ari yo.
Aragira ati "uwo mwicanyi mvuga ni ukuyobya ubwenge bw'urubyiruko".
Muri iki gihe isi yose ihangayikishijwe n'uko urubyiruko rugenda rutakaza indangagaciro za kimuntu.
Kurwanya ibiyobyabwenge ni inshingano ya buri wese
Pr Karasira asanga kuba ibihugu byinshi byaba ibiteye imbere cyangwa ibikiri mu nzira y'amajyambere, nta na hato umuntu atabona bahendahenda Kandi bakuyakuya ibiyobyabwenge.
Yongera ho ko icya mbere muri ibyo biyobyabwenge ari inzoga.
Ahantu hari inzoga baraharinda bakaharindisha kandi bakaharangira n'abantu, babyamamaza.
Aragira ati "abajya bazinduka, muri uyu Mujyi mujya mubona ko isindwe riteye ubwoba".
Inshingano y'abari bahuriye muri iyo ngando, ni ukugira ngo bagire ingingo y'ingenzi bazirikana.
Ni uko ari intumwa ku bantu batazi ko isi iri mu kaga.
Aragira ati "hari ubutumwa bwiza dukwiye kubwira abantu, kandi ubwo butumwa ni uko Imana mu gihe cya none idushakira ko tuba turi bazima".
Akomeza avuga ko Imana ishakira abantu kugira amagara mazima.
Si ukuvuga ko abantu batazongera kurwara, ariko bajya barwara izo batikururiye, cyangwa se izo batagize mo uruhare.
Pr Karasira asanga kuba ntawe bahatira kwishora mu biyobyabwenge, abitabiriye iyo ngando bakwiye kuba maso, kubera ko uwo mwicanyi wa bucece adakangwa imyaka.
Pr Karasira arahamagarira urubyiruko kubahana, kuko abantu batubahanye, badashobora kubaha Imana.
Abahungu bakubaha abakobwa nka bashiki babo, n'abakobwa bakubaha abahungu nka basaza babo.
Pr Karasira arasanga icyubahiro kigenda gishira mu isi, ndetse no mu maso y'abana b'Imana ukabona icyubahiro kiragenda gitakara.