Kigeri III Ndabarasa amaze gutanga,
abana be barwaniye ingoma. Muri iryo hangana uwarazwe ingoma Mibambwe III
Mutabazi III Sentabyo abigendanira mo n'umuhungu we wari ukiri muto, kuko uyu
mwami yari yimye ingoma akiri umusore w'umugenda. Gusa yagize akanya gato ko
kureba umuhungu we yabyaranye na Nyiratunga mu ibanga rikomeye asiga amwise Gahindiro.
Munyandamutsa
Kuva ku
ngoma ya Mutara I Semugeshi, byari bizwi ko umwami witwa Cyirima na Mutara
bimikaga Kigeri uzabazungura, nawe akerekana mu bahungu be uzaba Mibambwe.
Ni muri urwo
Rwego mbere y'uko atanga, Cyirima II Rujugira atanga, yimitse Kigeri III Ndabarasa,
nawe yereka se ko azazungurwa na Mutabazi.
Cyirima II
yitegereza uwo mwuzukuru we ngo wari ufite uruti ruto (yari ananutse), amwita Sentabyo.
Iryo zina riramamara kuruta irye bwite, kuko no muri rubanda ari uko bamwitaga,
ndetse hakaba n'abakabya bakamwita Mpwerazikamwa.
Kigeri III
amaze gutanga, abahungu be bitwaga Ibigina kuko ngo bari inzobe cyane bose,
barwanira ingoma, Gatarabuhura yanga kuyoboka Mibambwwe III, ahubwo ahita mo
gucikira mu Gisaka kwa Kimenyi IV Getura.
Ari mu
Gisaka, Gatarabuhura wari umutoni ku mwami w'i Mukiza (umurwa wabo ni uko
witwaga), akajya yohereza abajya kwica umuvandimwe we wari umwami, ariko
bikabananira. Mu minsi yakurikiye ho, mu Gisaka haza gutera icyorezo cy'ubushita, gihitana abantu batagira ingano.
Gatarabuhura
ashaka uruhu rw'ingwe arusasira umuntu wari urwaye iyo ndwara maze arwoherereza
umwami w'u Rwanda mu izina ry'umwami w'i Gisaka, undi ararwakira ndetse
ararwiyorosa maze yandura iyo ndwara yaje no kumuhitana n'umuhungu we.
Gahindiro yima ingoma ari uruhija
Gatarabuhura
amaze kumenya inkuru y'itanga rya Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo, ava mu Gisaka
azi ko aje kuzungura ingoma ya se Kigeri III, abanza kwimenyekanisha mu gace k'iburasirazuba,
abamushyigikiye bamwakira bishimye, mu gihe abatamushyigikiye bihutira ga
kumenyesha ibwami mu Rwanda, intambwe yose ya Gatarabuhura.
Abatekereza bamwe bavuga ko Gatarabuhura yaba yarasabye
Kimenyi IV kumuha ingabo zimuherekeza, kuko nta wamenya ibyaba mu ntango y'ingoma.
Umwami w'i
Gisaka amusubiza ko kugira ngo amuhe ingabo zizamufasha, ari uko nawe amwemerera
ko mu gihe Gatarabuhura azaba abaye umwami azamuha u Buganza, nk'igihembo cy'uwo
murimo aba amukoreye.
Gatarabuhura
arabihakana, amusubiza ko aramutse amuhaye u Buganza atabona aho azaragira
inyambo ze.
Kimenyi nawe
amusubiza ko ngo yamaze kumenya ko Mibambwe III yasize uruhinja ati "genda
ubanze ukiranuke n'urwo ruhinja nyuma y'aho tuzongera tuvuge iby'u Buganza n'izo
nyambo zawe". Ni uko uko Gatarabuhura yamenye inkuru y'uko Sentabyo yasize
umwana.
Nyuma yo
kuzenguruka igice cyo mu burasirazuba bwa Nyabarongo gitware, Gatarabuhura
yambuka Nyabarongo ayoboye abarwanyi batagira ingano, agenda Nduga yose
akambika i Mayunzwe mu cyahoze ari Komini Tambwe.
Umurwa w'u
Rwanda wari i Butare (ahubatse ikigo nderabuzima cya Ruhango), mu cyahoze ari
Komini Kigoma ubu hombi ni mu karere ka Ruhango.
Abajyanama
ba Gatarabuhura bamubwira ko adakwiye kugaba igitero, kuko yaba agiye kwica
abantu be n'ubundi. Ahubwo igikwiye ari uko yakohereza abantu bakica
umugabekazi n'umuhungu we.
Gatarabuhura
yemera iyo nama, ariko abatasi b'ibwami bari benshi kwa Gatarabuhura
byagaragaraga ko ari we ufite imbaraga, baba baritaye mu gutwi, babimenyesha i
Butare. Nabo bitegura abo bashyitsi bari bagiye kubagenderera.
Biyemeje
kubatega umutego w'ubutabazi, maze umuja w'ibwami witwaga Kiyange yitangira
gusimbura umugabekazi, Nyiramuhanda nawe atanga umwana w'umuhungu witwa Rubanzangabo,
baryama aho Nyiratunga na Gahindiro bagomba kuryama, maze abo baturutse kwa
Gatarabuhura batagombaga kugira inkomyi n'imwe cyane cyane y'abararizi, maze
baraza bica Kiyange na Rubanzangabo bajya kuvuga amacumu y'uko byagenze.
Ariko baza
gutungurwa no kumva indamutsa y'i Butare. Bamenya ko babeshywe, maze babanga
imiheto, urugamba rurambikana, bararasana, bigeze ku manywa y'ihangu Semugaza n'Urukatsa
bavuna iz'i Butare zasaga n'iziganzwa, maze urugamba ruhindura isura, iza
Gatarabura zikubitwa inshuro ziratsindwa, na Gatarabura arafatwa aroherwa.
Ari amanywa n'ijoro ikirekire ni
ikihe?
Yuhi IV
Gahindiro akomeza gukura kugeza ubwo abantu bari ku karubanda baje kujya
impaka. Bibazaga icyaba kirekire hagati y'amanywa n'ijoro.
Izo mpaka
zabaye ndende zigera ubwo zihinduka nk'urubanza. Bamwe bakavuga ko ijoro ari
ryo rirerire abandi bakemeza ko amanywa ari yo maremare. Muri icyo gihe Nyirayuhi
IV Nyiratunga niwe wayoboreraga umuhungu we igihugu. Gahindiro yaje kubumva
abaha inama ati mushake ibintu mushobora gukoresha, mubohe umurunga ijoro
ryose, n'abandi bazabigenze batyo babohe umurunga amanywa yose badahagarara maze
tuzabigereranye. Umwanzuro uba ko bingana.
Haciye
iminsi, abashumba nabo bajya impaka z'amariba afite amazi aryohera inka. Na none
Gahindiro yari aho arabumva, arangije arababwira ati “muzareke inka zibe ari zo
zica uru rubanza”.
Baragenda
bavoma amazi muri ayo mariba, maze bayashyira mu bibumbiro, barangije bazana
inka barazishora ariko ntibazikundira kunywa ngo zikuke, zanywaho gake
bakazimira maze barazahura, mu gihe cyo gushoka barazireka zijya kunywa
zikurikije aho zumvise amazi aziryoheye.
Maze amariba
akurikirana muri ubu buryo:
Rushya ya
Nyamirango (aho ubu si mu Rwanda) iba iya mbere; Mupfu (soma nka reka) ya Bunyambiriri iba
iya kabiri nayo Ngugu y'Umutara iba iya gatatu.
Mu gukemura
izi manza zombi, byagaragaje ubushobozi bwe bwo guca imanza kandi zikomeye,
maze umugabekazi abona ko umuhungu we ageze igihe cyo kuyobora igihugu, amuha
ingoma.