Iyi foto ni iya murandasi
Mu Kinyarwanda, inzigo ni umuntu ikintu cyabereye umuntu ikizira adakwiye kuvuga kugikora, agendera kure, ni ikintu cyangwa umuntu cyanzwe n'uwo muntu ku buryo butavugwa, naho mu iyobokamana ryo hambere, inzigo ni uwo twagereranya muri iki gihe n'umupagani. Inzoga rero ikwiye kubera urubyiruko ndetse n'umuntu uwo ari we wese nk'inzigo, kuko ari ikibazo ku buzima bwe.
J. Bimenyimanar
Uretse ibibazo inzoga ziteza mu mibanire rusange y'abantu, nk'ubushotoranyi; imyitwarire idahwitse; n'ibindi, ziteza ingorane Ku buzima bw'uyikoresha.
Umuyobozi wa Filidi y'ubuvazuba bw'u Rwanda mu itorero ry'Abadiventisiti b'umunsi wa karindwi mu Rwanda, Pasiteri Gerard Karasira, avuga ko inzoga ari kimwe mu biyobyabwenge bigereranywa n'umwicanyi wa bucece wubikiye urubyiruko.
Akomeza avuga ko abenshi mu bo batabizi, kandi ko bakwiye kubimenyeshwa.
Gusinda si indangagaciro z'umunyarwanda
Umukozi w'Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC mu gashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge Dynamond Ndacyayisenga, avuga ko inzoga zibuza urubyiruko kugira imikurire myiza.
Nk'uko tubikesha Radio B&B Umwezi, Bwana Ndacyayisenga yemeza ko inzoga zibuza umuntu kugira imikurire inoze, bikamutera kugwingira cyane cyane mu bwonko.
Aragira ati "....aha ndashaka kwibutsa ko hari igice cy'ubwonko cyitwa Crotex Frontal gikura kugeza ku myaka 21. Icyo gice ni cyo gifasha umuntu kwibuka; kikamufasha kugenzura amarangamutima ye mu buryo bukwiye ....".
Akomeza avuga ko abifashijwe mo n'iki gice, umuntu abasha kwibuka ibyo yafashe; yumvise cyangwa se yize mu minsi yashize.
Akomeza agira ati "ikindi ni uko icyo gice cy'ubwonko ari cyo gituma umuntu akora akoreshejwe n'ubwenge".
Umuntu uri munsi y'imyaka 21 ntakwiye kunywa inzoga
Umuntu unyoye inzoga ari munsi y'imyaka 21, icyo gice ntigikura, bityo akaba agwingiye, akagaragara ari umugabo cyangwa umusore w'ibigango, cyangwa umugore mwiza cyangwa umukobwa mwiza, ariko yaragwingiye. Akajya afata ibyemezo bihutiye ho, agafata imyanzuro idakurikije ukuri.
Inzoga ni umwanzi wa mbere w'umwijima
Mu gihe igogorwa ry'ibiribwa rikorerwa mu gifu cyifashishije urwagashya, Bwana Ndacyayisenga avuga ko igogorwa ry'inzoga ryo ribera mu mwijima. Akomeza avuga ko uwo mwijima w'umuntu udafite imyaka y'ubukure, nawo uba utarakura.
Umuntu utaragira imyaka y'ubukure, aba ashobora kugaragaza ibibazo by'uburwayi, buri mo kanseri y'umwijima.
Mu mwaka wa 2020, abantu 905.700 basanzwe bafite Kanseri y'umwijima, 830.200 bahittanywe nayo.
Bikomeje ku muvuduko biri ho ubu, abashakashatsi b'ikigo mpuzamahanga cy'ubushakashatsi kuri kanseri (CIRC), cy'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima agashami k'i Lyon mu bu Faransa, bavuga ko mu mwaka wa 2040, abantu barenga miliyoni 1,4 bazaba barwaye Kanseri y'umwijma naho abarenga miliyoni 1,3 bazahitanwa na yo.
Impamvu nyamakuru ikurura kanseri y'umwijima ni ikoreshwa ry'inzoga mu buryo bukabije.
Ku birebana n'itembera ry'amaraso, y'umuntu ukoresha inzoga, iyungururwa ryayo rikorwa mu buryo budakwiye, kandi n'itembera ryayo rikorwa nabi.
Ibi bishobora kumutera kugira umuvuduko ukabije w'amaraso, cyangwa se umuvuduko w'amaraso udahagije, kubera ko umubiri ukoresha imbaraga zidasanzwe ngo utware ya maraso uyavana mu mutima ajya kuyungururirwa mu mwijima.
Abantu bataragira imyaka y'ubukuru, bakwiye gufata inzoga nk'umwanzi wabo wa mbere, kugira ngo birinde izi ngaruka tubonye haruguru.
Mu rwego rwo kuzibarinda, abantu bakuru ntibakwiye kutuma kuzigura, cyangwa se ngo abazikoresha bazikoreshereze Aho aho bareba
Abakoresha inzoga nabo bakwiye kugabanya uko bazikoresha cyangwa bakazireka burundu, kuko gusinda atari indangagaciro z'umunyarwanda.
Byarinda umuntu kwikururira ibibazo bitandukanye nk'uko tubibonye harugura aha.