Mu nyandiko zacu zitambutse twarebeye hamwe uko umuntu yagira ubuzima bwiza. Muri turakomeza muri uwo mujyo, ariko turebera hamwe uko twagirira isuku umubiri wacu. (Photo-internet)
Joseph Ntakirutimana
Abantu benshi benshi bemeza ko isuku y'umubiri ari ngombwa. Ibyo ni byo, kandi ni uko bikwiye kumera. Nyamara koga kenshi Ku munsi si byiza ku mubiri w'umuntu mukuru.
Isuku y'umubiri ni ngombwa ariko kuyikabya bishobora kugabanyiriza umubiri ubwirinzi.
Kugira isuku, bisaba koga nibura rimwe ku munsi, hadakoreshejwe amazi gusa kuko adahagije, ngo akure ho ibyuya n'indi myanda umubiri usohora ngo wisukure, ahubwo hanakoreshwa isabune cyangwa amavuta yabigenewe ariko mu buryo budakabije.
Ntabwo ari byiza gukoresha isabune cyangwa amavuta mu kwisukura, inshuro zirenze imwe Ku munsi, kuko gukoresha kimwe muri ibi, byangiza agace kabitse amazi arinda uruhu (la couche graisse de la peau), bigatuma rwumagara.
Gusukura igihe cyose indice n'imwe na n'imwe by'umubiri,
Hatifashishijwe amazi cyangwa isabune nko mu maso; mu maha no mu ntantu; mu myanya ndangagitsina; mu kibuno igihe cyose umuntu avuye kwituma; intoki no hagati y'amano.
Abagore ntibagomba gusukura imyanya ndangagitsina bakoresheje isabune cyangwa amavuta, kuko bikurura aside, mu gitsina, bikoroshya ubwandu (infections) bunyuze muri uwo mwanya
Impumuro y'umubiri n'ibitera impumuro mbi
N'ubwo umuntu yaba avuye koga uwo mwanya, umubiri ugira impumuro urekura! Kurwanya iyo mpumuro mbi, ni Ibisanzwe kuri buri muntu.
Nyamara mu kurwanya iyo mpumuro mbi no kuyitsinda burundu, hari imiti abenshi bibwira ko ari myiza gukoresha kubera impumuro ifite, ariko ibishashagirana byose ntabwo ari zahabu!
Ikoreshwa rya buri gihe ry'imibavu ihumura neza, hagamijwe kurwanya impumuro mbi y'umubiri, cyangwa kurwanya impumuro y'icyuya, bitera ubwandu bw'indwara zitandukanye.
Impumuro itari nziza y'umubiri, ishobora kuba karenano cyangwa igaterwa n'impamvu umuntu ubwe yikururira.
Muri izo mpamvu umuntu yikururira twavuga nko kugira isuku idahagije y'uruhu, bigatuma udukoko duto two mu bwoko bwa bagiteri twororokera mu myanya y'umubiri ihorana ububobere nko mu maha cyangwa mu ntantu,
Kunywa itabi cyangwa inzoga,
Ikoreshwa ry'imiti imwe n'imwe
Kurwara indwara z'impyiko cyNgwa z'umwijima.
Inama z'uko umuntu yarwamya impumuro mbi
Kwiyihagira buri gihe
Gukoresha isabune irwanya udukoko tumwe n'a tumwe two mu bwoko bwa bagiteri
Gusiga vinegere ya pome mu maha kugira ngo uhagarike iyororoka za bagiteri zizana impumuro mbi,
Kogosha cyangwa gupfura inshakwaha.
Kwisiga puderi ya tale mu maha; ntantu; munsi y'amabere (abagore) cyangwa ahandi hantu hahorana ububere, kuko ubwo bubobere bworoshya iyororoka rya za bagiteri.
Kwambara imyambaro y'imbere ikoze mu ipamba Kandi igahindurwa buri kanya.
Ibyo kurya by'umuntu, bigira uruhare runni mu kugena impumuro y'uruhu twe.
Ni iyo mpamvu akwiye kwirinda inyama n'urisenda bukabije, ndetse n'ibintu bikize mu isukari.
Akwiye kwirinda kandi isukari yo mu ruganda n'imigati yo mu bwoko bwa gato, ikozwe mu ifarini n'isukari byo mu ruganda.
Umuntu akwiye kwirinda gukabya isuku
Gukabya kugira isuku, bibangamira cyane uruhu, kuko biwuvana ho udukoko tumwe na tumwe two mu bwoko bwa bagiteri, uruhu rw'umuntu ruba rukeneye, ndetse n'amara bigaca intege ubwirinzi bw'uruhu.
Ubushakashatsi buherutse gikorwa mu myaka mike ishize, bwerekana ko gukabya kugira isuku byorishya kurwara aleriji nka asima, ingorane z'uruhu n'indwara zikurirwa n'ubwirinzi ubwabwo.
Isuku ikabije kuba nyinshi ikora mu gusukura ibyombo; kuhagira abana no gusukura ibikoresho bibakikije hifashishijwe imiti yabigenewe (produits chimiques).
Iyi nyandiko nyikoze nifashishije igitabo un corps sain, cyanditswe Dr. Georges D. Pamplona-Roger