Zimwe mu ndwara abantu badahwema gushishikarizwa kwirinda, ni iziterwa n'imyambarire yabo.
Hari imyambaro abahanga bagire abantu inama kudakoresha, ariko ibigezwe ho bikaganza izo nama abantu bakazirenga ho bakayambara. Hari indwara myinshi zakwirindwa umuntu aramutse uyambaye neza.
J. Bimenyimana
Umubiri w'umuntu ukeneye imyambaro n'inkweto, kugira ngo wifurebe bityo biwurinde ubukonje buturutse hanze. Imyambaro inawufasha kuirinda impagarike yawo.
Imyambaro Kandi ifata imyanda umubiri usohora ngo wisukure, bityo ntibigere Ku bandi, bikoroshya isuku rusange.
Imyambaro n'inkweto bigira uruhare runini mu kugaragaza ubwiza bw'uyambaye.
Nyamara uburyo bumwe na bumwe bwo kwambara no gukweta, bushobora gukururira ingorane zirimo n'uburwayi bikomeye, ubuzima bw'ubyambaye.
Ni ngombwa kwirinda kwambara imyambaro nk'iyo n'ubwo bwose igaragaza neza uyambaye, ishobora no kumusigira u urwayi butoroshye.
Imyambaro y'imbere y'abagore ifite udushumi n'utwuma duhagaze, igamije gufata igituza, gukanyaga cyane cyane amataye n'inda, no gufata neza igice cyo hasi ahagana hejuru gato y'igitsina ngo bitaba binini cyane, yatangiye kugerwa ho mu kinyejana cya 19 mu Burayi no muri Amerika ya ruguru.
Iyi myambaro ishobora gutera ibibazo by'ubuhumekero, kuko uyambaye ahumeka bimukomereye, ikanahindura imiterere y'imyanya yo mu nda.
Abantu bige kwambara imyenda itabafashe
Amasogisi afashe uyambaye cyane (nabyo bigezwe ho), abangamira itembera ry'amaraso ku maguru. Ashobora gutera amaraso kwipfundika mu minsi iyajyana.
Hari inkweto ntoya Kandi ndende zibuza ikirenge gukandagira uko bikwiye, bigahindura imiterere y'igufwa ry'ino rinini, bikariyera kuva mu mwanya waryo, bikaba byatera amano guhekerana. Bishobora kurema uduturugunyu munsi y'ikirenge bigatera ububabare mu gihe umuntu agenda
Inkweto zifite talo ndende, zishobora guhindura imiterere yo hasi mu kirenge cy'uzambaye kubera ko uko akandandaye bimusaba imbaraga zo gushingura ikirenge, no kongera gukandagira, bikaba byamutera ububabare mu kiziba cy'inda, no mu mugongo wo hasi.
Amakabutura n'imyenda y'imbere ikozwe mu bikoresho byakorewe mu nganda, ntiyorohereza uyambaye kugeza umwuka mu myanya y'ibanga cyane cyane Ku bagire, ntizifasha uyambaye kuzamura umwuka (evaporation) w'ububobere bwo muri iyo myanya, ntizinafata imyanda umubiri usohora ngo wisukure, mu buryo kamere bwawo, ni iyo mpamvu iyo myambaro ihora imeze nk'itose. Ibyo byoroshya kwinjira k'ubwandu bw'indwara zitandukanye, bunyuze mu myanya ndangagitsina.
Hari imyenda ishobora gutera uburwayi bukomeye
Amasutiye afashe ku mabere cyane kandi adafite utwenda tuba imbere turinda amabere ni nyirabayazana wa kanseri y'ibere, nk'uko hari imibare myinshi ibigaragaza. Isutiye zikwiye gukurwa mo mu gihe umuntu agiye kuryama.
Amapantalo afashe ku mubiri cyane, ashobora gutera ubugumba cyane cyane ku Bagabo, kuko ahuza amabya n'umubiri cyane, bikayazamurira ubushyuhe, bugahagarika ikorwa ry'intanga.
Ijosi ry'ishati rito rifata cyane mu ijosi rishobora kubangamira imikorere y'udutsi duto duhuza ijosi n'ubwonko (nerfs du cou) tudakora neza bigatera uwambaye iyo shati kugwa igihumure.