Kuwa 02 Gashyantare 1900, nibwo abavugabutumwa b'abagatolika bageze i Nyaza baje kwigisha abanyarwanda inkuru nziza ya Yezu Kirisitu. Musenyeri Joseph Hirth niwe wari bayoboye.
Aimable N.
N'ubwo baje bitwikiriye uwo mutaka wo kwamamaza inkuru nziza, bashishikariza abantu kubabarina no kwigisha bugufi kugeza aho umuntu ugukubise urushyi mu musaya umwe umuhindurira n'uwa kabiri nawo akawukubita, cyangwa yagusaba umukenyero ukamuha n'umwitero, bo si ibyo bakoraga. Ntabwo bari intangarugero mu byo bigisha.
Rukara rwa Bishingwe yishwe nabi amanitswe nta rubanza aciriwe, ahorerwa urupfu rwa Padiri Pawulini Lupias wayoboraga misiyoni ya Rwaza. Kiliziya yigishaga kubabarira ntacyo yabikozeho.
Mu mwaka wa 1931, Kiliziya Gatolika yaciye ku ngoma umwami w'u Rwanda Yuhi V Musinga. Abamisiyoneri bagera mu Rwanda, ntabwo Yuhi V yigeze abishimira. Ari kumwe n'abandi batware bakuru nka Kabare na Ruhinankiko bene Rwakagara, Cyitatire; Mpamarugamba; n'abandi batware bakomeye, barwanyije iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika bivuze inyuma.
Igitabo Histoire du christianisme au Rwanda, kivuga ko Yuhi V Musinga yavanywe Ku ngoma mu kwezi k'Ugushyingo mu mwaka wa 1931 asimbuzwa umuhungu we Rudahigwa wimye yitwa Mutara III.
Uyu Mutara III Rudahigwa, yigiye kubatizwa imyaka 14 abandi barabyigiraga imyaka yonyine 4.
Uburetwa n'ikiboko nibo babizanye mu Rwanda.
Kuva Kiliziya Gatolika yagera mu Rwanda, mu mwaka wa 1900, abamisiyoneri bayizanye bagombaga kubaka za Kiliziya bazajya bigishiriza mo ivanjiri. Kubona abatwara ibiti, byateje ingorane aba bamisiyoneri, kuko ibwami batigeze babishishikarira, bityo n'abaturage ntibabyitabira. Abo bamisiyoneri bahise mo kwishingikiriza ku gufashwa n'abadage mbere y'umwaja wa 1916. Mbere umwenegihugu wese witabiraga umurimo wo gutwara ibiti byo kubaka amashuri cyangwa Kiliziya, yahembwaga umwenda (ikabutura). Agaciro k'icyo gihembo n'umurimo wabaga wakozwe ntaho byabaga bahuriye, ari na cyo cyatumye rubanda banga uwo murimo.
Ibinyamakuru bya Kiliziya byandikwaga mo ibirebana na misiyoni byitwaga diaries, bya Save, bivuga ko nta kindi abamisiyoneri bari gukora kuko batari bafite amakamyo yo gutwara ibiti, uretse kwitabaza uburetwa. Ubwo buretwa bwakwiriye mu bihugu cyose.
Ibi rero byatumye abaturage batangira kwibaza no gushidikanya ibirebana n'ibyiryo yobokamana rishya, bamwe bigumira mu ngo Zabo abandi bakajya kwihisha mu misozi, bahunga kwikorera ibiti no kubumba amatafari ku gato, bagataha izuba rirenze, ari naho hakomoka izina rya Gahuru.
Bituma iyogezabutumwa ritakirwa neza mu banyarwanda mbere y'umwaka wa 1917. Hari ho amagambo menshi atavuga neza iryo yogezabutumwa, cyane ko ruhande rw'abaturage b'ibwami bari i Nyanza, bamwe muri bo bari baranze kuyoboka Kiliziya Gatolika.