Uko amafunguro y'umuntu atandukanye, bitewe n'ibyo akunda, uburyo bwo gutegura ayo mafunguro nabwo buratandukanye, Kandi hatitawe ku ngaruka bishobora kugira. Ibishyimbo ni rimwe mu mafunguro y'ibanze y'umuntu.
Kimomo
Abanyarwanda ni bamwe mu bantu barya ibishyimbo cyane ku isi. Bivugwa ko impuzandengo y'ibishyimbo umunyarwanda arya buri mwaka, ari ibiro 60.
N'ubwo ibishyimbo ari ikiribwa cy'ibanze cya muntu, kubiteka iyo byumye biri mu bikurura igihombo, haba ku bidukikije, cyangwa Ku mutungo w'ibifatika.
Mu rwego rwo kurwanya icyo gihombo, abateka ibishyimbo bakwiye kumenya ko, nyuma yo kubitoranya no kubironga, bidahita bitekwa.
Nk'uko tubikesha abantu batandukanye b' impuguke mu mirire, ibishyimbo bigomba kwinikwa mu mazi mu gihe cy'amasaha ari hagati 6-12, ni ukuvuga ijoro ryose.
Nyuma amazi byinitswe mo barayamena, bagashyira mo andi mazi, bagacanira, byamara kubira, ayo mazi bakayamena, maze bakongera mo andi bagateka ibishyimbo.
Bimwe mu bihombo biterwa no guteka ibishyimbo mu buryo bunyuranye n'uko tubibonye, ni ibi:
Guteka ibishyimbo bisaba ibicanwa byinshi
Ahenshi, ibishyimbo bitekeshwa, inkwi cyangwa amakara, kuko gukoresha gazi bihenze.
Ni ukuvuga ko hagendera ibimera bitari bike ngo ibishyimbo umuntu arya bishye neza. Amakara nayo ni uko kuko ava mu bimera. Iyo hiyongereye ho n'imyuka ivuye mu myotsi yoherezwa mu kirere, ibidukikije birangirika.
Ari ikoreshwa ry'inkwi; amakara cyangwa gazi, bisaba umutungo utari muto, tutirengagije n'umwanya bitwara.
Intungamubiri
Hari abantu bavuga ko kumena ayo mazi inshuro zirenze imwe, bigabanyiriza ibishyimbo intungamubiri.
Ibyo sibyo, ntabwo intungamubiri z'ibishyimbo zipfa kugenda.
Kubyinika birazongera, kuko hari intungamubiri nziza iba hagati y'igishishwa cy'igishyimbo n'intete, ubiriye bitinitse atabona, kuko iboneka iyo igishishwa gitandukanyijwe n'intete mbere yo gutekwa, ariko ko ntikivanwe ho.
Impamvu yo kumena amazi ya mbere, ni uko hari aside mbi bivana mu bishyimbo, bamwe birya mu gifu nta kibazo bongera kugira.
Ibishyimbo bikoreswa mu buryo bwinshi: ibibabi byabyo ni imboga nziza, bikoreswa bikiri imiteja, bikoreshwa ari ibitonore n'igihe byumye.
Ni byiza, kubikoresha, kubera intungamubiri bigira, dore ko hari n'ababisimbuza inyama. Ariko gushobora kubitegura neza, ni ingirakamaro.