Iteke ni ikinyabijumba gihingirwa uruti rwacyo rwo munsi y'ubutaka, kiribwa nk'ibirayi.Ni ukuvuga ko rishobora kuribwa ritogosheje, rikaranze, ritetse nk'ifiriti, cyangwa rikaribwa riseye (puree).
J. Bimenyimana
Uretse uko kuribwa kwaryo, iteke rigira ibyiza byinshi ku buzima bwa muntu, bituruka mu kibabi cyaryo, cy'cyatsi kibisi cyane, kikava mo umutako mwiza.
Iki gihingwa gifite uburebure buri hagati ya sentimetero 80 na metero imwe, ryitwa mu rurimi rwa gihanga Colocasia Esculenta, ni ikinyabijumba gikomoka muri Birmanie no mu karere ka Assam mu bu Hindi.
Nko mu myaka ibihumbi bibiri, ishize, iteke ryabanje, kuba gikwira mu bu Shinwa no muri Malaysia riza kwigarurira Misiri, mbere yo kumenywa mu bu Taliyani, rijyanywe yo n'abaroma muri 20 mbere ya Yesu Kirisitu.
Riboneka kandi mu nyandiko zimwe na zimwe zo mu bihe bya kera, bavugaga ko
rikoreshwa nk'mboga, cyangwa se igihingwa cy'umutako.
Mu baturage bo muri Malaysia, iteke bita dachine, rifite umwihariko. bavugaga ko mu gihe cy'imigenzo yo mu muco wabo, rituma abantu bororoka.
Hari amoko arenga 1000 y'amateke yitwa taros, ariko colocasia Esculenta ni ryo rihingwa cyane, kandi ni ryo rizwi cyane.
Gusa hari andi basangiye ubwoko nka: Xanthoma sagittifolium, amateke agabururwa amatungo n'abantu bakayarya; Xanthosoma violaceum aya mateke aribwa, rimwe rishobora gupima ibiro 15; Alocasia macrorrhizos, amateke ahingwa ahantu hari amazi, kuyateka bigatwara igihe kirekire hakoreshejwe amabuye yatuye, mbere yo kuribwa.
Imboga zikomoka ku mateke mu kinyarwanda zigira amazina atandukanye bitewe n'akarere. Hari abazita Ikora abandi bakazita itika, cyangwa ibibabi by'amateke.
Ziribwa zitetse zonyine, cyangwa zivanze n'ibindi cyane ibishyimbo, ariko amazi ya mbere zatetswe mo barayamena.
Izi mboga zisoromwa amateke akiri mu murima kandi ibibabi bitarakomera, zitegurwa kandi rikaribwa nk'uko bigenda kuri epinari,
Amateke ntabikika igihe kirekire, kuko ahonga vuba. Ariko ashobora kubokwa mu butaka, buri bwabanje gusaswa mo amakoma y'insona.bigenze bityo, ashora kubokwa hagati y'amezi abiri n'atatu.
mu gihe ntaho yahuriye n'udukoko twayangiza, nk'ifuku n'utundi.
Amateke ntaribwa ari mabisi, ugomba gutekwa cyangwa akotswa.
Amazi yatetswe mo amateke ya mbere aramenwa, hagamijwe gukura mo ibinyabutabire bya cristaux d'oxalate de calcium, gikarata mu mara, kandi kigakurura ibibazo by'impyiko. Ibi birinda ubwivumbure bw'uruhu; ububabare bwo mu kanwa no mu mugongo (gikarata kw'amateke bitera ububabare).
Hirya y'ibyo tumaze kuvuga, intungamubiri ziboneka mu mateke mu gihe yatetswe neza, ni nyinshi. Ntagira kalori nyinshi, rikize kuri za fibre vitamine C; B1et B2, bigatuma umuntu adosonza vuba.
Kubera ko amateke akize kuri Amidon n'isukari idakabije, amateke arinda kwiyongera cyangwa kugabanuka kw'imikoreshereze y'isukari. Agabanya ubushake bwo gukoresha isukari, kandi kimwe mu bitera imbaraga ku rugero rushimishije ku bakora siporo zitandukanye. Kuyatekera mu isafuriya idafunganye, birita vitamine A iyaboneka mo itangirika. Ni ikiribwa gihaza, kandi kikirukana uburozi mu mubiri.
Kuba akize ku myunyu ngugu nka. Fere; fosifore; na kalisoyumu, ntibishidikanywa. Akize kandi kuri poroteyine.
Amateke azwi ho gutuma igogora rikorwa neza, uruti rw'iteke rukorshwa mu kuvura amoko menshi y'ububabare bwo mu nzira y'igogora, mu gihe ibibabi byifashishwa mu kuvura impiswi. Muri rusange, amateke agabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima no kwipfundika kw'amaraso mu mitsi, n'umuvuduko w'amaraso.
Uretse uburyo butandukanye bwo gutegura amateke twabonye hejuru, ashobora no kumishwa akavanwa mo ifarini yakwishishwa mu gukora ikiribwa batandukanye.
Ibimera bifitiye umuntu akamaro mu buzima bwe bwa buri munsi. Abikura mo ikiribwa, akanabibona mo imiti! Uretse Ibyo, ibimera bigira uruhare mu kugwa kw'imvura n'ibindi. Aho bitari ubuzima ntibushobika. Buri weseakwiye gufata iya mbere mu kurinda ibimera.