Imikino ya kimwe cy'umunani ntiwigeze isezeranya imikino ikomeye ku buryo nta nta n'umukino ikomeye cyangwa se itungurana byabaye, Tombola ya kimwe cya kane cya UEFA champions league ryo rihinduye icyerekezo.
J. Bimenyimana
Ikipe umunani zikomeye ku mugabane wa kera arizo Arsenal; Atletico Madrid; FC Barca; Dortmund; Man City; Real Madrid; PSG, kuri iyi taliki yahuriye i Nyon mu gihugu cy'ubu Suwisi maze babwirwa uko bazahura!
Umukino wa mbere uzahuriza kuri Emirates Stadium ya Arsenal yakira FC Bayern Munich, yo mu Budage. Arsenal n'abakunzi bayo ntibaribagirwa imikino ibiri izi kipe ziherutse gukina imyaka iri hafi gushyira ari 10, Arsenal yatsinzwe bitanu kuri kimwe buri mukino, ubanza n'uwo kwishyura. Icyitezwe rero ni ukureba uko Arsenal igiye gusubiza ngo yihanagure ubwo busembwa.
Nanone ariko hibazwa impamvu Arsenal ikunda gutombora hagati y'amakipe abiri FC Barcelone mu gihe iba ikomeye, cyangwa Bayern Munich, dore ko mu myaka irenga icumi, arsenal yagiye isimburanya gukina n'izo kipe, uretse igihe yakinaga na AS Monaco. Haba amakuru avuga ko ibyo byaba bitegurwa binyuze mu dupira.
Ushinzwe ibikorwa bya Sport muri Arsenal Edu Gaspar, avuga ko uyu mukino uzaba ikomeye, kandi Arsenal ari ikipe nziza ifite ikintu cyose gikwiye ngo irenge uru rwego.
Thomas Muller ukinira Bayern Munich, ibwa amahirwe cyane, asanga ari umukino mwiza, uzahuza ikipe nziza, kandi ko imikino yose izashimisha abarebyi. Hagati aho Arsenal iherutse gukina na Bayern Munich yarahindutse yose kuva Ku bakinnyi n'umutoza. Abasigaye ni ba nyiri Arsenal.
Undi mukino uzahuza Club Atletico Madrid izakirira Wana Metropolitano Borussia Dortmund.
Umukino ukomeye, uzabera i Santiago Bernabeu Real Madrid yitwa nyiri champions league kuko ifite igikombe 14 na Manchester City yo ifite kimwe.
P. Guardiola utoza ikipe ya Manchester City avuga ko bitoroshye gukina n'umwami w'irushanwa imyaka itatu ikurikiranye.
Abakunda ikipe ya PSG, (Paris Saint Germain) ntibaribagirwa amahindura yakorewe iyo kipe na FC Barcelone. Abo bakunzi bo bavuga ko hatabaye ubutabera. Uwo mukino urongeye urabaye PSG yakira FC Barcelone.
Imikino ibanza izaba kuwa 09 na 10 Mata 2024.
Kimwe cya kabiri
Izakomeza hagati ya Atletico na na Dortmund izakina n'izava hagati ya PSG na FC Barcelone
Izatsinda hagati ya Arsenal na Bayern Munich izakina n'izava hagati ya Real Madrid na Manchester City
Final yo izabera Wembley mu Bwongereza kuwa 01 Kamena 2024.