Ingeri z'inkwano mu muco w'Abanyarwanda, zitangwa bitandukanye kubera ubushobozi bw'umuryango ukosha cyangwa ukwa. Haba n'igihe abagize umuryango bateranaga bakishyura inkwano kubera impamvu zitandukanye. Muri iyo nyandiko turareba uburyo butandukanye bwo gukwa.
Munyandamutsa
Inkwano ni ishimwe rihabwa umubyeyi wabyaye umukobwa mu rwego rwo kumushimira ko yamureze neza akamukuza kugera igihe ajya gushinga urwe rugo. Muri Ubu buryo butandukanye bwo gukwa tugiye kureba, bwose bishingiye ku muco w'i Rwanda. Inkwano y'ifatizo mu kinyarwanda ni inka.
Reka duterurire ku gutenda: Gutenda yari inkwano mu Banyarwanda. Igihe umuryango ushaka gushyingirwa wabuze inka yo gukwera umuhungu wabo, ushaka umugeni yashoboraga kujya mu muryango ashakamo umugeni akabakorera imirimo mu gihe bumvikanye gihwanye n'inkwano bamuciye akabona agatwara umugeni we.
Hari igihe umusore bamukoshaga iby'agaciro kanini, imiryango yombi yabona azabikorera imyaka myinshi, bagahitamo kumushyingira, akazakora iyo mirimo ari kumwe n'umugore we, akahabyarira, yazayisoza akabona gusubira iwabo.
Iyo yabaga atararangiza igihe cyo gutenda, abana yabyaraga, nabo bashoboraga gukorera kwa Sekuru, kugeza igihe uwo muhigo uzahigurwa.
Gukwa umuhigo: Gukwa umuhigo na byo byari mu nkwano z'Abanyarwanda. Ni igihe uwabaga yabuze inkwano fatizo mu Kinyarwanda, ariyo Nka, bakamutuma umuhigo w'inyamaswa yo mu ishyamba, akayizana nta gice na kimwe cy'umubiri wayo cyavuyeho.
Akenshi iyo nkwano yakoshwaga n'imiryango yifite idakeneye izindi nka, icyo bakeneye ari umukwe ufite ubutwari n'ubuhangange bwo kurinda igihugu n'umuryango we.
Ibyiza byabaga muri iyi nkwano, ni uko habagaho inyamaswa nyinshi kandi zitagira nyirazo uzicunga, icyo wakoraga ni ukwiga kuba umukogoto w'umuheto no kumenya kunyaruka, ubundi ukajya guhangana n'inyamaswa kugeza uyishe ukayibashyikiriza ubundi ukaba urakoye.
Imbogamizi zabagamo ku bwoko bw'iyi nkwano, ni uko bashoboraga kugutuma umuhigo w'inyamaswa z'ubwoko bumwe ariko zirenze imwe, cyangwa bakamutuma ubwoko bwinshi bw'inyamaswa.
Gukwa ubuntu buziturwa: Mu nkwano za Kinyarwanda, habagamo no gukwa ubuntu buziturwa. Icyakorwaga icyo gihe, bamwemereraga umugeni, yaba nta nkwano afite bakamushyingira, akagenda akarwubaka, igihe icyo ari cyo cyose yazabona ubushobozi bw'inka akajya gukwa nta kibazo.
Ibyiza byabyo, ni uko umuntu yabaga abonye amaboko yo kumufasha kuzabona iyo nkwano, atari we wenyine ugiye kuyishakaho. Iyo uwahawe umugeni yagiraga ibyago agapfa atarakwa, umuryango akomokamo wakomezanyaga uwo mwenda kugeza igihe uzawuviramo.
Gukwa Kigeli: Bijya gusa no gukwa ubuntu buziturwa. Iyi mvugo yo gukwa Kigeri, yadutse ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili, aho yaciye iteka ko nta musore ugomba kubura umugeni ngo nta nkwano afite, kandi abagore bose ari ab'umwami, n'inka zose ari
iz'umwami nyirigihugu.
Yongeraho ko uzajya abura inka yo gukwa, umuryango ukosha uzajya kuyibaza umwami Kigeli IV Rwabugili, ubundi umusore agashyingirwa umugeni we.
Bihinduka imvugo imenyerewe, iyo umuntu yakoshwaga adafite inka, yavugaga ko aje gukwa Kigeli, bagahita bamenya ko ari we bazajya kubaza inkwano y'uwo muryango bashyingiye.
Gukwa Nkuri: Gukwa Nkuri nabyo bijya gusa no gukwa ubuntu buziturwa. Imbogamizi zabyo, ni uko mu gihe cyose umuntu atarakwa, abana yabyaraga babaga ari abo kwa sebukwe kugeza igihe azakwera bakabamwegurira burundu.
Iyo abana uyu muntu ukoshwa yabyaye bageraga igihe cyo gushaka cyane cyane nk'abakobwa, bakoshwaga no kwa sekuru ubyara nyina, kandi inkwano zikaba izabo.
Gukwa umuheto: Umugenzo wo gukosha Umuheto, ni ugukwa umubare w'ababisha uwakoshwaga yatsinze ku rugamba. Ni umugenzo wo kohereza umuhungu ushaka umugeni ku rugamba aho igihugu kirasana n'umwanzi agahatana aho rukomeye, akica umubare w'abanzi bamutumye, akikorera ibihanga byabo, akabiserukana kwa sebukwe, inkwano ikaba iratanzwe.
Gutahira: Gutahira, ni umugenzo wo gushakira umugore kwa shebuja, aho yagiye guhakwa. Iyo yabengukaga umukobwa wabo bakaba bakwemera ko bashyingiranwa, byitwaga gutahira.
Gutahira ni ukurongorera kwa sebukwe, uwabaga yarasabye umugeni mu muryango umurusha amaboko, akabura ubushobozi bwo gutunga umuryangowe, kwa sebukwe bakamusaba ko yaza akibera mu muryango wabo, bakamukenura kuri byose.
Muri iki gihe, gukwa amafaranga ni byo birimo bikorwa na benshi. Mu bice byinshi by'ibyaro ntibaratezuka ku muco w'inkwano batanga inka, gusa mu bitwa abasirimu cyangwa abifite, umuco wo gukwa amafaranga uragenda ubasakaramo.