Kimomo
Igitunguru gitukura; Tangawizi na Tungurusumu, ni ibirungo biryodhya ibiryo bikoreshwa mu bikoni bitandukanye.
Ntibikoresherezwa kuryoshya ibyo batetse gusa, ahubwo ni n'umuti w'indwara zitandukanye.
Kunywa itasi imwe ku munsi y'uruvange rw'igitunguru gitukura, tangawizi na Tungurusumu bishobora gufasha umuntu kwirinda izi ndwara:
Ubukonje n'indwara zijyana nabwo
Kubera ko tangawizi; tungurusumu n'igitunguru gitukura bifite muri kamere yabyo umwihariko wo kurwanya virusi n'a bagiteri, y'uruvange rwabyo rufasha kurwanya ubwandu bubikomotseho, no kwirukana ikimenyetso by'indwara zituruka Ku bukonje nk'inkorora, ibicurane na anjine.
Umuvuduko ukabije w'amaraso
Ikinyabutabire cya Sulfur compounds kiboneka muri tungurusumu, gishobora gufasha mu gushyira Ku murongo umuvuduko w'amaraso. Tangawizi yo yibitsemo umwihariko wo kugabanya ububabare iraturwanya ikanazamura uburinganire bw'umuvuduko w'amaraso. Ku rundi ruhande igitunguru gitukura cyo gikize Ku kinyabutabire cyitwa flavonoids gifasha mu kuyungurura amaraso ari mu mitsi, bityo bigashira ku murongo umuvuduko w'amaraso
Gukemura ibibazo by'igogora
Tangawizi igitunguru gitukura, na Tungurusumu, muri rusange byibitsemo umwihariko utuma igogora gikorwa neza.
Uruvange rwabyo, rufasha mu gutunganya igogora, rukagabanya kugugararirwa, biturutse kuri gaze iba mu gifu.
Tangawizi kandi ifasha mu kuboneza urwungano ngogozi irwanya aside yo mu gifu.
Kanseri
Ibi birungo byose uko ari bitatu, bihuriye ku kuba byaragaragaje kurwanya amoko atari make ya kanseri.
Tungurusumu ifite ikinyabutabire cya Sulfur compounds, igaragaza igabanya ibyago byo kurwara no kororoka kwa kanseri zimwe na zimwe.
Naho tangawizi yo ifite ikinyabutabire cya gingerol yagaragaje ko irinda ikura n'ikwirakwira rya selire za kanseri mu mubiri.
Kunywa itasi imwe buri munsi y'uruvange rwa tangawizi, igitunguru gitukura na Tungurusumu byagirira akamaro kanini umubiri w'urukoresha, mu kwirinda no kuvura indwara zimwe na zimwe, zafata umubiri we.
Kunywa iyo tasi ariko ntibikuraho kugana inzego z'ubuzima mu gihe cyose umuntu agize ibibabazo. Muganga niwe wa mbere ugishwa inama, mbere yo gutangira gukoresha uru ruvange.