Mu miyoborere y'u Rwanda, hari amateka yagiye acibwa n'umwami kandi akubahirizwa kubera irivuze umwami. Ijambo cy'umwami ntiryavuguruzwaga, keretse iyo yafataga icyemezo abavuguruza be bamuri hafi, bakamusaba kwisubiraho. Yuhi III Mazimpaka nawe yaciye amateka kubera amakosa yarakoraga atabigambiriye.
Kugira ngo hacibwe iteka mu mitegekere ya cyami, ni uko habaga hari umuntu ukomeye mu gihugu wakoze ikosa ryatuma igihugu kigwa mu kaga.
Ingoma ya Yuhi III Mazimpaka, yaranzwe n'ibyemezo bikakaye yafataga, akaza gusanga yarengereye, maze agaca iteka ribuza ikosa nk'iryo kuzasubira.
Rubibi na Ruyange
Duhere ku iteka ry'uko nta bana b'impanga bagombaga kuvuka ibwami ngo barerwe bakure. Bagombaga kwicwa.
Iri teka ryaciwe na Yuhi III Mazimpaka.
Uyu mwami byemezwa ko yari afite uburanga buhebuje. Yari afite abavandimwe b'impanga batari bahuje nyine, ari bo Rubibi na Ruyange barushaga Mazimpaka uburanga. Nyina wa Mazimpaka wari mugabekazi akaba Nyirayuhi III Nyamarembo, yagiraga ishyari abo bana ashaka ko ubwo bwiza bwiharirwa na Mazimpaka musa.
Yiyemeza kwicisha Rubibi na Ruyange binyuze mu Mihigo yateguye, koko bawugwamo, abo bahungu ba Mibambwe II Sekaro goro bababaza umwami cyane.
Nk'uko tubibona mu gitabo cya Musenyeri Alegisi Kagame un abrégé de l'ethno-histoire du Rwanda, ntibyatinze, Yuhi III aza kumenya ubugambanyi bwa nyina mu rupfu rw'abo bavandimwe be, yiyemeza kubahorera abinyujine mu Bakono, kuko Nyamarembo yari umukonokazi. Ni uko umwami atanga Abakono, baricwa karahava. Umugabekazi agahora yinginga umwami ngo yunamure icumu undi akamwima amatwi.
Igihe kimwe Nyamarembo ngo yahishe umwe bana bo mu muryango we mu nzu y'ibugabekazi, aza kwigira inama yo gutumira umwami no kumwereka uwo mwana ngo amusabe kumumurokorera.
Aho kumutokora, umwami amwicira Aho imbere y'umugabekazi, umugabekazi ngo abibone atyo ariyahura. Ni uko umwami aca iteka ko nta mpanga zizongera kuvuka ibwami ngo zikure. Bagombaga kwicwa.
Mureke tube ducumbikiye aha. Ubutaha tuzakomeza n'ibyabereye muri Mashyiga.
Dusome www isanzure.co.rw dusobanukirwe.
Nta we umukomokaho ugomba kurongora umucyabakazi