Injangwe ni itungo ryo mu rugo rigira akamaro kanini cyane cyane mu kurwanya ibyonnyi. N'ubwo abemera Imana bemeza ko injangwe ari ikiremwe cyayo abanya siyansi bo bavuga ko yabayeho mu myaka ibihumbi bitatu mbere ya Kirisitu.
Byashyizwe mu Kinyarwanda na Kimomo
Iyo umuntu yahuraga n'injangwe mu nzira cyane cyane mu gitondo byari ikimenyetso cy'amahirwe.
Injangwe cyane cyane iy'umukara ifite amaso y'ubururu, abanyamisiri bakomeje kuyifata no kuyiga agaciro n'inkomoko y'ubumana.
Iyi njangwe yakoreshwaga mu kwerekana ishusho y'imana y'ingore Bastet, byavugwaga ko ituma abantu bororoka ngo yatangaga urubyaro; igatera amahirwe ku kiriri kandi ikarinda imiryango n'urukundo, ibi byatumaga uhabwa agaciro gakomeye.
Hari indi Mana yitwa Bes nayo berekanaga bakoresheje umutwe w'injangwe y'umukara n'amaso y'ubururu. Cyo byavugwaga ko kizana amahirwe kikanakiza indwara.
Iyi njangwe yakomeje gufatwa nk'ikimenyetso cy'ibintu byiza husa.
Si mu Misiri gusa bafataga injangwe mu buryo budasanzwe, kuko no hirya no hino ku isi ni uko bayibonaga.
Abagereke namenye iby'injangwe, bayimbye izina rya Gale. Mu gihe Abaroma bayihimbaga Felis (Félin na Felide), cyangwa se cattus rikomoka mu kigereki Cattire (guetter).
Mu turere tumwe na tumwe tw'abatoma, iyi njangwe yafataga nk'ikimenyetso cy'ubwigenge. Bamanikaga ishusho y'ayo ku rugo, bikagaragaza ko rwigenga.
Umusizi w'umugereki wabayeho mu kinyejana cya gatanu mbere ya kristo witwa Aristophane, avuga ko injangwe y'umukara yacuruzwaga mu isoko rya Athenes.
Mu Burayi bw'uburengerazuba ho ntibabonaga iyo nyamaswa nk'itwaye ikimenyetso cy'ubumana ahubwo bayibonaga nk'itruka kuri satani. Ibi ahanini byaterwaga n'ibara rya yo iy'umukara stiriri, rigasa n'umwijima ubuditse, usa n'ijoro.
Bamwe bavugaga ko injangwe y'umukara igira n'indoro yihariye nabyo bikayitera icyangiro mu bantu.
Byaje kuva kuki kuvuga ko injangwe y'umukara ifite amaso y'ubururu itera umwaku, kandi ko ituruka kwa Satani? Tuzabirebera hamwe mu nyandiko ikurikira.