U Rwanda ubusanzwe rwari rutuwe n'abantu badahaanana, cyane cyane mu rugamba rwo kwagura igihugu.
Bahoranaga ubumwe bafite umwami umwe, bavuga ururimi rumwe banasenga Imana imwe.
Aho abazungu baziye muri icyo gihugu gifite ubumwe, biyemeza kubusenya, kuko nta bundi buryo bari kubona bwo kuyobora abaturage nk'abo.
Ubumwe bwakomeje guhonyorwa uko ingoma zagiye ziha izindi, kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma yo guhagarika iyo Jenoside Umuryango FPR-Inkotanyi wihatiye kugarura Ubumwe bw'abanyarwanda, bwongera guhabwa Intebe, hashyirwaho Guverinoma yiswe iy'ubumwe bw'abanyarwanda, n'ubu ubumwe ni umwe mu misingi ikomeye iterambere ry'u Rwanda ryubakiyeho.
Ni aho nkuye igitekerezo cyo guhamagararira Abanyarwanda gutora Intore iturusha intambwe! Paul Kagame (reba ifoto dukesha igihe)!
J. Bimenyimana
U Rwanda rutuwe
U Rwanda rutundwa
U Rwanda rugendwa
Ubumwe bw'abaturage
Ubu bwangaga rwose
Ko umwe uruvuka
Uwo yagira icyo aba
Ari kumwe n'abandi
Urugamba ruvutse
Umugaba w'igitero
Uwo azigabye ingabo
Uko atsindira ishyanga
Akanga ko ntawe
Uri mu ngabo ayoboye
Usigara imahanga
Adatashye mu Rwanda
N'ubwo umwe yapfa
Yacyurwaga uko ari
Ngo ataza gushahurwa
N'abo b'ishyanga
Bikaba ishyano I Rwanda.
Umwanzi yaraje
Arubibamo umwanda
Umwaga uravuka
Uzana umwiryane
U Rwanda rumwara
Umwanya w'amahoro
Uhunze uw'umuhoro
Urupfu rurahurura
Uvutse mu Rwanda
Uwo ahiga uwarwonse
Uyu ahunga umurwanya
Ukabona atabyumva
Uko ahunga umuturanyi
Umuntu basangira
Urwagwa ruhiye
Umuntu yakamiye
Umuntu bacirana
Umuco w'iwacu
Ubusanzwe ni ko biri
Umuntu basangira
Umwero w'imyaka
Uwo agafata ubuhiri
Ngo ahure uwarinze
Umwana we bwaki!
Undi afata agafuni
Akubite umugore we
Babyaranye gatatu
Amuhora iki se?
Bahuriye ku isi
Adahisemo uko asa
Adahisemo uko aba
Amuhore uko yaremwe!!
Nimwumve ako kaga
Nako ako kandare
Kaje mu Rwanda
Gashaka gutanya
Abahoze ubundi
Batazi gutana
Bahora batabara
Batewe n'intati
Batabaranye kandi.
Kagame urahagoboka
Urabavuna urabunga
Utuza unatsinze
Umwanzi wazanye ibyo
Umwangira umwanya
Ukubaganya ubu bumwe.
Watubereye inkingi
Turegama twese
Umunaniro n'umuruho
Ubitsinda burundu
Tuganje mu Rwanda
Ubwo uri ku ruhembe
Ubwo uduhembuye
Uti indembe nizikire
Ari izo ku mubiri
Ari izo mu mufuka
Uduha amafaranga
Udutsindiye urugumye.
Tugumye tugutore
Muri iri tabaro
Duteruye uyu munsi
Tugana mu bukungu.
Ukaduha amata twese
Uti u Rwanda rurete
Uti u Rwanda rutohe
Uti u Rwanda rutunge
Ubumwe bwatakaye
Umaze kubuzahura
Ubwongeramo ubumwa
Umwanzi wahunze
Ubwo abaye umukunzi
Ubwo yemeye kuza
Umwanya uraboneka
Mu Rwanda umwe n'undi
Baturana neza
Banasabana imbabazi
Babana mu mahoro.
Barwubaka nta mpaka.
Impamvu yo kuzana
Nk'iyo mpirita
Iyo y'impitagihe
Ngo ashaka gusenya
Ubu bumwe udutoza
Uwo abizibukire
Ubundi aze arebe
Kurugumamo bize
Uzaza binyuranye
N'ibi mbabwiye
Uwo amwaye adatinze.
Uwo ararye ari menge
Kuko twe Abanyarwanda
Ukuri nkubabwire
Twohejwe n'urya
Watwinjiye duhuze
Adutera kuryana.
Kagame turagufite
Komeza utwigishe
Udutoze uko usanzwe
Urukwiye gukanirwa
Uzaza amarere
Ayafite ari nk'ayo
Araburiwe abyumve
U Rwanda dutuye
Uruzanye itiku
Akazambira ituze
Azi ko rituranga
Aba ashaka kugarura
Igihato mu birenge
Igihe cyo kugenda
Dutera imbere.
Udutera kurwana
Uwo yumve muburire!
Kagame turagufite
Komeza utwigishe
Ukomeze udutoze
Kuko turagushaka
Kandi turagushaye
Ngo n'iri tabaro
Utorwe uriyobore
Abatumva iyi ntero
Tubahane kibyeyi
Tubane batuje
Babyanze ubacyahe
Batuze batere
Iyi ntero y'amahoro
Ikigamijwe na twese
Intambwe itagaruka
Iduhunza ubu bukene
Idutuza ah'idembe
Ahataba ubutindi
Icuraburindi rirahahejwe
Amashanyarazi yarahatashye
Haba imihanda izira guhanda
Hari amashuri abana biga
Hari amavuriro avura abantu.
Habaho n'igihe njya nibwira
Ko na nyamunsi yigize ishyano
Kagame Paul azanayihashya!
Ni nde wazanye Mituweli?
Ejo heza se harya mbere ye,
Ni nde wigeze amenya ibyayo?
Harya Kovidi ikaza imikaka
Guhaha byahariwe abakungu
Bamwe batikoma akabugu
Bakarya ari uko bakoze
Bo ntabwo bari kugarita?
Ariko imyaka barayihawe
Bararya baranahonjoka.
Jye nzagutorera n'icyo,
Ko umenya abo ushinzwe kuyobora
Inzira nziza ubanyuzamo
Iba itanga umutekano
Mugakomezanya mukajyana.
Ariko ubundi utagutora
Areba itaje zitaha ijuru
Ibibuga byiza by'imikino
Sitade Amahoro yaravuguruwe
Utavuga abonye abanyahanga
Bagana bose BK Arena
Ngo barebe abasore n'inkumi
Banaga umupira wa Basiketi
N'abatera ibiro bakaza
Bivuza ubuhuha uko bibisikana
Ni nde wundi mu nabanje
Wigeze akeka ko tubikenyeye
Abakina Golufe baragukeje
Ngo nabo bafite ikibuga cyiza
N'indi mikino baragushima
Uwakeka ko ndi kubeshya
N'iyi ndeshyo n'uko ngana uku,
Yahanuza abo mu magare
Bakamubwira amashirakinyoma
Akamazi kawe Kagame Paul.
Utagutora ko waduhaye
Uru ruvugiro dufite none
N'iri jambo duhorana
Uwo arashaka undi umeze nka nde?
Ubu Abanyarwanda Aho turi twese
Turifuza ko n'ubuvivi
Bw'uwavutse ijoro rikeye
Wabayobora mu bumwe nk'ubu.
Ubwo wabugaruye bugasigasirwa
Ufite inganji komeza uganze
Maze uruyobore mu mahoro.
Duhorane Imana yakuduhaye
Uhorane ihirwe n'Abanyarwanda
Jeremie Bimenyimana
0783729651