Kugira ngo Abakoloni bashobore guteranya Abanyarwanda biboroheye, ni uko bafashe ibyemezo byinshi kandi bikomeye, birimo no gukuraho umuganura, nka kimwe mu bimenyetso by'umuco wabo ukaba n'inkingi ikomeye y'ubumwe bwabo.
Bimenyimana J.
Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda yongeye kugarura umuganura mu mwaka was 2011, kuko Ababiligi Bari barawukuyeho mu mwana wa 1925, nk'uko bitangazwa na Minisisitiri w'Ubumwe bw'abanyarwanda n'Uburere mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana. Ibi yabivugiye mu munsi mukuru w'umuganura kuwa 02 Kanama 2024..
Akomeza avuga ko Abanyarwanda bizihiza umuganura, bagamije gusabana no kwishimira umusaruro bagezeho, barebera hamwe ahakeneye kongerwa imbaraga ngo barusheho gutera imbere no kwigira.
Umuganura ni inkingi y'ubumwe
Mu kiganiro www.isanzure.co.rw cyagiranye na Ntawuhiganayo Inosenti umusizi n'umunyamateka, atubwira ko umuntu agendeye ku bikoresho byakoreshwaga mu kwiizihiza umuganura, n'uko Abanyarwanda muri rusange bagiraga uruhare mu kuwutegura kuva mu ihinga kugeza bawusangiye, umuganura wari inkingi ikomeye y'ubumwe bwabo.
Mbere yo guhinga, habaga umuhango wo gucura isuka mu butare bwacukurwaga mu Nganzo za Mushongi ubu ni mu kagari ka Mushongi mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rurindo.
Izo suka zajyanwaga ibwami.
Izo suka kandi zabaga zikwikiye mu nti z'imyifuzo, ari cyo kimenyetso cyo kwifuriza abazahinga ibihe byiza by'uburumbuke, kandi bakabyara bagaheka bakishyuka mu Rwanda.
Nyuma yo gushimirwa, zahabwaga Abega bo kwa Myaka ya Musana, bakajya guhinga mu murima w'ibwami, bugacya bagasubya imbuto, abatware bagakurikiraho, rubanda bakabona kubiba, Umubyeyi ufite abana bubatse bose bagateranira iwe bakamubibira, byarangira buri wese akajya kwibibira muwe murima.
Umutsima w'umuganura wavugwaga n'abantu batandukanye
Bwana Ntawuhiganayo, akomeza avuga ko umwami yaganuzaga rubanda rwe ku mwero w'imyaka asaruye mu murima we.
Umutsima w'umuganura wagombaga guturuka mu masaka yabibwe mu murima w'umwami.
Abahanga bo gusya, bateguraga ifu y'inono, umwami; umugabekazi; umwega; umutsobe (aba bari bafite uruhare rutaziguye mu gutegura umuganura, kuva mu gihe cy'ihinga);
Abahagarariga Abanyarwanda bose muri rusange bavaga mu moko y'abase babo ari yo Abagesera n'Abazigaba, hakaba n'umugenzuzi w'umuhango ari we Umwiru mukuru.
Aba rero barangajwe imbere n'umwami, bafataga urukebano barufatishije ibibabi by'igiti cy'umurembe, ari cyo kimenyetso cy'amahoro, umwami akavana amazi mu kibindi ayashyira mu nkono yabaga iri ku ziko, ariko batarashyiramo inkwi n'umuriro, akabikora inshuro 9 maze akavuga aya magambo "iki ni icyenda cyenda inka n'abana"
N'abo twavuze haruguru nabo bakagenza batyo, nyuma bagashyiramo inkwi z'igiti cy'umurama (ikimenyetso cyo kurama) n'umuriro bagacana.
Igihe amazi ageze Aho asaba ifu, umwami akagaruka agafata ya fu y'inono akayishyira mu nkono agaturira akavuga umutsima. Inkono yamara kwera (umutsima uhiye), ba bantu bashyizeho amazi bakagaruka bagapfukama bagashimira Imana y'i Rwanda, itumye iyo nkono yera ubuhoro.
Ni uko umwami agasangira n'abatware n'abandi bose bari ibwami umuganura, nyuma abatware bagakurikiraho baganuza abantu babo n'abakuru b'imiryango bakabikora batyo, ababyeyi bakaganuza abana babo bubatse.
Leta y'u Rwanda yongeye kwimakaza umuco cyane cyaumuganura
Ibyo tumaze kuvuga haruguru, birerekana koko ko umuganura wari inkingi ikomeye y'ubumwe bw'Abanyarwanda.
Minisititi Dr. Bizimana akomeza avuga ko kwizihiza umuganura ari umwanya wo kurebera hamwe akamaro k'umuco w'abanyarwanda mu byo bakora, no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Akomeza agira ati "mumaze kubimenyera ko uyu muco w'umuganura wahozeho kuva kera. Ugahuza abaturage bose n'Ubuyobozi,
Ukabahuza n'uwari umuyobozi wabo w'ikirenga umwami, bagahurira mu rugo rwe, abejeje byinshi, n'abejeje bike bagafatanya, noneho bakongera kwiyibutsa ko ari bene Kanyarwanda, basangiye igihugu n'ubuvandimwe".
Kuva mu mwaka wa 1925 umuganura ukurwaho, mu Rwanda habaye ibintu bitandukanye, byashenye bikomeye ubumwe bw'abanyarwanda. Muri byo twavuga ihirikwa rw'umwami w'u Rwanda n'ibunda rye, byabanjirijwe n'icyiswe revolisiyo yo mu 1959, cyatumye abantu benshi babura ubuzima abandi bagahungira mu bihugu bikikije u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Iyo umuntu abigereranyije na nyuma y'umwaka wa 2011 umuganura wongeye guhabwa umwanya, Abanyarwanda bagahuzwa no gusangira nta kuvangura, biratanga Icyizere ko ubumwe bw'abanyarwanda bugiye kugera ku gasongero.