Ubusanzwe mu muco utanga Abanyarwanda, nta mukobwa wiyerekaga (wakoraga imibonano mpuzabitsina atararongorwa). Uwasangwaga atari isugi, yitwaga Birihanze, bigatuma asendwa n'umugabo ashatse. Uwasendwaga rero bagenzi bamuhozaga bamubwira bati "ihorere uzashaka undi burya Ucyenze rimwe ntaba akimaze". Bikaba no ku mugore wapfakaye Cyangwa wasenzwe.
Kimomo
Iyo ni inkomoko y'umugani wabaye karande mu Rwanda, ndetse n'abagabo b'irari bashaka gukorana imibona mpuzabitsina n'abagore batari ababo, bakawucira abo bayishakaho!
Uyu mugani waciwe bwa mbere n'umugore Gasharankwanzi ka Bureshyo, wari utuye mu Gishubi cya Muganza i Rukoma (Ubu ni mu karere Kamonyi) ahayinga umwaka wa 1800.
Akiri umukobwa, Gasharankwanzi ka Bureshyo w'Umwenegitore, yaje gusabwa n'umuhungu w' w'Umwega witwa Gatibita ka Gihinira (izina ry'igisekuru cyo mu Bega bo kwa Gihinira).
Igihe cyo gutebutsa kigeze, Gihinira ajya gusubiza imisango yo gutebutsa kwa bamwana we Bureshyo, kugira ngo umuhungu ashyingirwe.
Abakambwe bombi bamaze gucoca imisango, bahana igihe, Gatibita azazira kurongorera kwa Sebukwe, kuko byari ugutahira.
Hambere uwakwaga yakubitiragaho no gutahira bikaba ikimenyetso cy'uko adaherewe ubuntu cyangwa se adatenze.
Umunsi ugeze, Gatibita bamuha abakwe baramuherekeza, ajya kurongora. Bageze kwa Sebukwe bamwereka urugo azatahiriramo, barabakira babaha inzoga baranywa.
Bigeze mu matarama babwira Gatibita ajya kurongora.
Ararongora barara mu bukwe buracya babwirirwamo, bigeze ku gicamunsi ajya kumara amavuta. Abo bajyanye bari bakiri aho.
Ageze ku buriri Gasharankwanzi ntiyamukiranya; aramureka amara amavuta nta gugu. Gatibita abibonye atyo arinjirwa, bimutera uburakari. Arasohoka abwira abo bazanye, ati "Ntimunsiga turajyana"!
Umwe muri bo amusobanuza ikibaye.
Gatibita Arongera arababaza ati
"aho mwagendeye mwumvise umukobwa wemera kuryamana n'uwamurongoye batabanje gukirana"?
Abandi bati "ahari ubanza hari icyo yagukuriragamo". Bongeraho bati "ni koko tujyane".
Bashyira nzira basubira iwabo.
Kwa Gihinira babonye abakwe bagarukanye na Gatibita baratangara.
Bamaze kubaha ibyicaro, babaza ikigaruye Gatibita. Barabibasobanurira, abo kwa Gihinira baremera ntibirushya basaba Gatibita gusubirayo. Bamusabira ahandi ararongora.
Gasharankwanzi yigumira iwabo, akaba umukobwa mwiza cyane.
Bukeye bamurangira Rugaju rwa Mutimbo wari umutoni kwa Gahindiro. Aramureshya kuko yari ikirongore baratebutsa aramusumbakaza.
Amaze kugerayo, Rugaju amuha urugo rwe rw'i Bunyonga ho mu Gishubi. Urwo rugo ni rwo Se wa Gatibita yahakwagamo. Yari umwozi wo kwa Rugaju.
Biba aho rero, bishyize kera Gihinira aratahirwa, yohereza umuhungu we ngo ajye kugifata, abyumvise agira umususu kuko agiye guhakwa na Gasharankwanzi kandi yaramubenze yamurongoye uwo munsi.
Ariko kubera itegeko aremera ajyayo.
Agezeyo asubira mu muhango wabo w'abozi ajya mu mata. Gasharankwanzi amubonye ntiyamugirira inzika, ahubwo aramukunda cyane ariko Gatibita we ntibimunyure agahorana umususu.
Bucyeye Gasharankwanzi ateranya abo mu rugo rwe bose, abozi, abanyagikari, abanyanzoga ndetse n'abaja.
Bamaze guterana ahamagara Gatibita amwicaza aho, araterura ati "Gatibita ko ukorana umususu imirimo ushinzwe aho ntiwaba ukeka ko nkwanga ko wambenze wandongoye iryo joro"?
Ati "Wanyenze rimwe ntiwakimara cyangwa se ngo ukijyane iwanyu, none shira ubwoba uhakwe nk'abandi. Dore n'inka nguhaye humura sinzakwangira icyo, burya Ucyenze rimwe ntaba akimaze"!
Abari aho bose barabiseka ariko bashima Gasharankwanzi bituma byumvikana bijya hanze.
Ni uko guhera ubwo Gatibita ashira ubwoba ahakwa neza nk'abandi nta mususu. Gasharankwanzi na we aramukunda koko, ndetse aramutonesha bigera hanze abantu barabishima, bakomeza tubivuga bihinduka umugani baca bumvisha abagore ko batagomba kurwara inzika uwo bananiranywe, kuko n'ubusanzwe bavuga ngo "Abagore bagira inzara ntibagira inzigo".
Babona umugore ushavujwe n'uko umugabo we amwigaritse akamusenda, bakamukomeza bagira bati "wihogora uzashaka undi burya ucyenze rimwe ntaba akimaze".
Muri iki gihe, imyitwatire nk'iya Gasharankwanzi ntiyagirwa na benshi. Icyakora ikwiye kubera urugero rwiza abantu bose, inzigo n'inzika bigasimburwa no kubana neza mu muryango mugari w'Abanyarwanda.
Tubikesha: Ibirari by'insigamigani.