Abantu batari bake baba abana cyangwa abakuru, bakunda imyidagaduro. Bamwe bakishimira umuziki, abandi bagakunda imikino nk'umupira w'amaguru, iy'intoki itandukanye, abandi cyane cyane ab'igitsina gore bagakunda kureba filimi zitandukanye. Mu nyandiko y'uyu munsi tugiye kumenya ubuzima bw'umwe mu bakinnyi ba filimi umaze kuba ikirangirire Gaby Espino
Abantu
benshi baba barabonye cyangwa barumvise filimi yitwa El Diablo, cyangwa Mas
Sabe el Diablo, yatumye abenshi bayibonye basigarana mu mutwe izina rya
Manuela, umugore wahindutse isibaniro ry'umwana na se (Angel na Martin) bamurwanira.
Uyu mugore
nyine wahawe iryo zina Manuela muri iyi filime tuvuze haruguru, yitwa Gaby
Espino, akabyiniriro gakomoka ku mazina ye nyakuri, Maria Gabriela Espino Rugero. Yavukiye mu
Umujyi wa Caracas muri Venezuela kuwa 15 Ugushyingo 1977.
Uyu mugore
usigaje amezi atanu ngo yizihize isabukuru
y'imyaka 43 y'ubukuru, ni umukinnyi wa filimi akaba n'umunyamideri
w'ikirangirire mu gihugu akomoka mo cya Venezuela ndetse no ku isi muri
rusange.
Uyu mugore ufite se w'umuhanga muri Chimie na nyina wakoraga
ibijyanye no kwamamaza, yabanje gushaka kwiga ibijyanye n'ubuvuzi (Medecine),
agitangira kaminuza, ariko aza guhitamo kwiga ubumenyi bw'ibibaho (ontologie),
aza kongera guhindura ibitekerezo ajya mu bijyanye no kwamamaza nka nyina.
Mu mwaka wa
1995, atangira kwiga imbyino (dance), n'imikino (Scene) muri Escuela Luz
Columbia i Caracas.
Ubuzima bw'urukundo bwa Gaby Espinoza
Gaby agize imyaka 29, ashyingiranwa n'umukinnyi wa filimi wo muri Venezuela Cristobal Lander, babyarana umukobwa Oriana Lander Ospina ubu ufite imyaka 12.
Mu mwaka wa 2009
ubwo yakinaga filimi yitwa Mas Sabe el Diablo, Gaby yacuditse n'undi mukinnyi
wa filimi Jencarlos Canela, ubwo bucuti budasanzwe buzana agatotsi mu mubano we
n'umugabo we, bituma bamara igihe batari kumwe, kuva mu ntango za 2010, kugeza mu
Ugushyingo muri uwo mwaka ubwo baje kongera gusubirana, nyuma y'amezi ane ni
ukuvuga muri Werurwe 2011, Gaby atandukana burundu n'umugabo we.
Nyuma
y'amezi menshi havugwa inkuru itari ifite gihamya, Gaby na Jencarlos Canela
baza gutangariza abanyamakuru ko
bakundana, ndetse ko Gaby Espino atwite inda ya Jencarlos, maze kuwa 12
Gashyantare 2012 Gaby yibaruka umuhungu Nickolas Canela Espino.
Kuwa 26
Kanama 2014, aba bakinnyi ba filimi batangaza ko batakiri kumwe ku nkuta zabo
za Facebook.
Kuva muri
2016 kugeza 2017, uyu mukinnyi wa filimi yakundanaga n'undi mukinnyi wa filimi Arap
Bethke, aho batandukaniye, Gaby ashyira ku mugaragaro kuri instagram ye inshuti
ye nshya Jaime Mayol.
ubuzima bwa kinyamwuga
Uyu mugore
yatangiye kugaragara kuri televiziyo, mu mwaka wa 1997, akina filimi zizwi nka
telenovelas (filimi zikinirwa muri
Amerika y'majyepfo, zikagira uduce twinshi, buri gace katarengeje iminota iri hagati ya 40 na 50,
zikanyura kuri televiziyo buri mugoroba kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu,
zikamara amezi arindwi cyangwa umunani zitambuka. Zatangiye gukinwa mu myaka
ya za 1950).
Zimwe muri
izo filimi zigenewe ingimbi n'abangavu, twavuga nka A todo corazon, aho
yakinnye yitwa Natalia, na Asi es la Vida. Nyuma y'umwaka umwe gusa, akina mu
mwanya ukomeye yitwa Ivana muri filimi ya Enamorada1 ari kumwe na Cubain Rene
Lavan.
Filimi yakinnye zatumye agaragara cyane ni nka Luna la heredera (Luna Heritiere) yasohotse mu mwaka wa 2004 yakinnye yitwa Luna; Rebeca yakinnye ari Princesa Izaguirre Zabaleta; yo mu mwaka wa 2003; Mas sabe el Diablo yakinnye yitwa Manuela Davila ari kumwe na Jencarlos Canela witwa (Angel Salvador) na Miguel Varoni yitwa Martin Acero El Hierro yo mu mwaka wa 2009-2010; n'izindi. Muri iyi filimi, Gaby Espino yahawe igihembo cy'umwaka cy'umukinnyi w'umugore wahize abandi kuri Televiziyo ya Telemundo.
Hari kandi
santa dibla (saint diable) yakinanye na Aalon Diaz na Carlos Ponte yasohotse mu
mwaka wa 2014. Hari n'ibiganiro bitandukanye yagiye ategura kuri Telemundo nka Yo me llamo.