Kuva u Rwanda rwakwitwa ko rusubiranye ubwigenge, rwagiye ruhura n'ibibazo by'imiyoborere idahwitse, abanyarwanda batozwa kuvangura hagati y'abandi bayarwanda. Ibyo byaje kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyo Jenoside yaje guhagarikwa n'ingabo zari iza RPF Inkotanyi, zirangajwe imbere na Paul Kagame. Kubera imiyoborere myiza yazanye mu Rwanda, ubu u Rwanda rutangarirwa n'abanyamahanga, bityo abanyarwanda nabo bakamuvuga imyato.
Ni aha rero nanjye nteruriye, kuko ibikorwa bye by'indashikirwa bidakwiye kuvugwa mu nshamake. Ni iyo mpamvu mbarararikira igitabo "Ubwo uturi imbere nta bwoba" kizasohoka mu minsi iri imbere, kivuga ibigwi Perezida Paul Kagame.
Umuhanda
wahanze umuhanga
Igihanda
gihimba amahane
Amahanga
ahagarike amahaho
Amahamba
ahagarare zitaha
Umuhungu
udahimana mu mahina
Uyu nguyu
uduhunza mu mahano
Uyu nguyu
uduhuza mu mihana
Uyu nguyu
duhana ibiganza
Udutera
guturana neza
Udutumira gutaramira
heza
Udutera
guheza ubuzari
Udutoza
gutura ahatuje
Wadukuye n'ahaga
Aduhuza mu
mahoro
Waduhaye
urukundo
Duheeza
urukungu
Tugwiza
ubukungu
Turwanya
ubugugu
Duhuza
ibiganza
Dusanga
kuganza
Kugerura
arabyanga
Kuganira
ibyo si ibye
Imvaho mbabwira
Imvugo ye ni
yo ngiro
Uwo mvuga
muramwumva
Utazi
amatiku
Utazi
ubuzari
Utanze
umutozo
Ngo u Rwanda
rutunge
Ngo urwango
rucike
Ngo i Rwanda
hagendwe
Ngo u Rwanda
rurambe
Icyago
giteye
Icyasha
kivutse
Kireba
igitsure
Abavuka uru
Rwanda
Akivutsa imikaka
Agwiza
ubukaka
Adushakira
imyaka
Adushakira
imyato
Ibigwi
biragwira.
Abaguye mu
moshya
Y'aboshya
gushyama
Abahashya
abacyaha
Bacika ku
cyaha
Bacika
n'icyobo
Bacubya cya
cyena
Bacishwa mu
cyanya
Batahana
icyubahiro.
Bahunga
n'indahiro
Ibaheeza mu mihigo
Ibagwiza
ubugwari
Ngo batere
intugunda
Bahere mu
bigunda
Bahore
bigunga
Nk'abaretse
isano
Abasanga iyo
ngiyo
Abahahye
impanuro
Bahunga
igihombo
Basanze
bahomba
Bamwe rero
muri abo
Barubaka u
Rwanda
Yaduhaye
ubudahigwa
Tuba
indahangarwa
Duhunga
amahane
Duheeza
n'umuhoro
Duhuza mu
mahoro
Duheeza
n'amahano
Duhinduka
ibyatwa
Duhiiga ayo
mahoro
Duhaha
duhuza
Duhuza
umuhuro
Duharura
umuharuro
Duhana
imigenderano
Dutura
dutuje
Dutera
imbere
Ngaha aho
ngira nti
Uwahaba
agenda
Uwasiga
urwacu
Utuyoboye mo
Ntwari,
Uwo yaba
adutobera
Uwo yaba
adutubya
Adutera iyi
nyota
Kandi
irifukuye
Iri riba
rifutse
Rihatse
amara inyota,
Uwayatobanga
aratuze
Atarebwa
igitsure
Agasigara
atsikimba.
Reka nanzure
ngende
Icyo navuga
kindi
Igishakirwa
urwacu,
Icyo nitwe
tukizi
N'uwava iyo
gihera
Azabibe
umuhamya
Abagufite
tukuzi
Abo ugoboka ahakomeye
Abo wakamiye ayera
Abana b'u Rwanda
Tukuri inyuma twese!
Urakaramba Kagame wacu!
Bimenyimana Jeremie
0788663998