Buri muntu aharanira kwisumbura ku
rwego ngo atere imbere. Iyo bigeze mu mupira w'amaguru ho, usanga buri mukinnyi
arwana no gushaka uko yakinira ikipe nkuru, ari byo uyu munyakameruni yibwiraga
ko bibaye none akaba afite ubumuga bwo mu mutwe.
Hari imvugo
mu Kinyarwanda igira iti akaga kagwira abagabo. Uyu musore ukomoka mu gihugu
cya Kameruni yabihamya, kuko ubu afite ubumuga bwo mu mutwe, kandi yari
umukinnyi mwiza w'umupira w'amaguru!
Inzozi zo
gukina mu ikipe zikomeye, usanga zirotwa na buri musore wese ukina umupira
w'amaguru. Hari abakora cyane ngo babigere ho, hari ndetse n'abakora uko
bashoboye ngo barore ko izo nzozi zaba impamo.
Inkuru dukesha
urubuga rwa Facebook rwa Etalons Mercato, iravuga ko umusore ukomoka mu gihugu
cya Kameruni, aherutse gutekerwa umutwe n'umuntu wigize umuntu ushakira
abakinnyi ikipe, amwizeza ko amufitiye ikipe ikomeye yo ku mugabane w'u Burayi,
agiye gusinya mo amasezerano yo kuyikinira.
Uyu muhungu
nawe yumva inzozi ze azigeze ho, ntiyatekereza kabiri, ahambira ibyangushye,
afata rutemikirere, ajya i Burayi.
Ageze kuri
mugabane mukuru kuruta indi, abura uwamujyanye yo abura n'amasezerano, kandi
nta byangombwa byo kuba i Burayi yari afiite, arafatwa agarurwa mu rugo muri
Kameruni.
Ahageze
azabiranywa n'isoni n'agahinda, kubera abaturanyi, yiyemeza kujya gushaka aho yagarurira
bya bihe byiza yahoranye mu mupira w'amaguru, maze yerekeza iya Burukina Faso.
Burya rero
ngo aho umutindi yanitse ntiriva! Uyu muvandimwe
yageze muri gihugu cy'abiyita inyangamugayo (les homes integres), naho
ntibyamuhira.
Kwihangana
biranga, ubu afite ubumuga bwo mutwe, yirirwa azerera ku muhanda witiriwe Kwame
Nkrumah na Yennega ameze nk'utambaye.
Iyi nkuru
isoza ihamagaraira abasore b'abanyafurika kudahubukira kujya gushaka ikipe zikomeye,
ahubwo ko batuza, bagakora, bo nibagera ku rwego rwiza barukesha umurava wabo, ntibazajya
gushaka ikipe, ngo bave aho banabeshywa, ahubwo ikipe zizaza kubishakira.