Icyorezo cya Covid-18 nticyibasiye
ubuzima bw'abantu gusa, ahubwo n'ubukungu ntikibworohereye. Ubwikorezi bw'abantu
n'ibintu ni kimwe mu byibasiwe kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo, ibiciro
bishya bimaze gutangazwa na RURA bikomeje kutavugwaho rumwe n'abaturage.
Mu gihe
abantu bari mu ngo zabo, kubera kwirinda kwandura cyangwa gukwirakwiza Covid-19, imodoka zose uretse izitwara ibiribwa n'ibindi
bicuruzwa n'izikora muri serivise zari zemerewe gukora, izindi zari
ziparitse. Aho abantu bemerewe gutangira gukora, ibiciro by'ubwikorezi
byaratumbagiye cyane cyane ko imodoka itari yemerewe gutwara abantu benshi.
Hashingiwe ku
byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ukwakira 2020, Urwego Ngenzuramikorere
(RURA), rumaze gutangaza ibiciro bishya byo gutwara abantu mu modoka rusange, haba
mu mujyi wa Kigali cyangwa hirya no hino mu ntara z'igihugu.
Mu itangazo
ryasohowe n'urwo rwego rigenewe abaturarwanda bose, urwo rwego ruratangaza ko
imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zifite imyanya y'abagenda bicaye
gusa zemerewe gutwara abantu 100% y'imyanya yazo naho izitwara abantu bagenda
bicaye n'abahagaze, zemerewe gutwara 100% y'abantu bicaye na 50% y'abahagaze.
Iri tangazo
rigaragaza ko ibiciro byagabanutse kuva ku mafaranga 4,9 kuri kilometero imwe
kugeza kuri 3.
Ni ukuvuga
ko mu rugendo rujya mu ntara, igiciro kuri kilometero cyavuye ku mafaranga 30.8
ku mugenzi agera kuri 25.9 naho mu Umujyi wa Kigali cyavuye ku mafaranga 31.9
kuri kilometero ku mugenzi kigera kuri 28,9.
Ibiciro bishya ntibivugwaho rumwe
Abakoresha
imodoka bo basanga RURA itagabanyije ibiciro, kuko mu gihe cya Covid-19, isi yose
yari mu bihe bidasanzwe, bityo abafite imodoka bagashaka uko bazibyaza
umusaruro, zikabatunga, mu gihe zatwaraga abantu bake.
Bizimana Erasito
wo mu karere ka Nyamagabe twavuganye ku murongo wa Telefoni, arasanga niba imodoka zemerewe gutwara abantu
zikuzuza imyanya yazo, ibiciro byakagombye gusubira aho byari biri mbere y'uko
Covid-19 igera mu Rwanda.
Aragira ati "ntabwo
RURA yagombaga guhera ku biciro byashyizweho mu gihe kidasanzwe ngo ivuge ko
yagabanyije ibiciro"
Nyandwi Aloyizi wo mu karere ka Rubavu nawe twavuganye ku murongo wa Telefoni, avuga ko kuva i Kigali kujya Rubavu ibiciro bidatandukanye cyane n'ibyakoreshwaga mu gihe imodoka zatwaraga abantu bake. Arasanga ibiciro bitagabanutse ahubwo byazamutse.
Nawe. arasanga hari hakwiye kugenderwa ku biciro byariho
mbere ya Covid-19.
Umuturage wo
mu karere ka Ngoma twavuganye, nawe ntabwo atandukana n'abo bagenzi be kuko
asanga ibiciro by'ingendo bitagabanutse, ahubwo bikwiriye kugaruka uko
byari bimeze mbere ya Covid-19.
Aragira ati "urabona
ubu ubukene bwariyongereye kuko n'akazi karasa n'akahagaze, ntabwo
ibi biciro bijyanye n'ubushobozi bwa benshi mu bazakoresha imodoka".
Hari abandi basanga ibi biciro bibereye abagenzi n'ubwo batirengagiza ko ingaruka za Covid-19, zitorohereye abanyarwanda.
Nkundabagenzi Marcellin wo mu karere ka Nyanza arasanga amafaranga y'urugendo atari menshi, ahubwo ko hakwiye gufungurwa ibikorwa byose, bityo imirimo ikiyongera!
Bicurisha Karoli wo ku Kicukiro mu Umujyi wa Kigali, aremeza ko igihe abantu babonye uko bakora, amafaranga y'urugendo ataba ari ikibazo.
Abona hakwiye gushyirwa ho uburyo bamwe mu banyarwanda bafashwa guhangana n'ingaruka za Covid-19 cyane cyane mu birebana n'ubukungu, aribyo byagabanya ikibazo cy'ibyo biciro.
Mu Umujyi wa Kigali naho, ibiciro byasubiwemo ndetse hamwe biriyongera ahandi biragabanuka, hashyirwaho n'indi mirongo mishya.
Itangazo rya
RURA rirasaba abanyarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19, bakaraba
neza intoki bakoresheje amazi meza n'isabune mbere yo kwinjira mu modoka ndetse banayisohotsemo, cyangwa se bagakoresha umuti
wabugenewe, barasabwa kujya bagenda bafunguye amadirishya mu gihe cyose hatari imvura.