Kuba abanyamahanga badasiba
gusimburana mu Rwanda, ni uko bafite icyo bahabona, bakagenda bakabwira abo
basize ko U Rwanda rukize ku byiza bitandukanye nk'ibirwa biba mu biyaga
bitagira uko bisa. Hari kandi imisozi iriho amashyamba, indi ihinze, muri iyo
hari mo uwitwa Mu Bitare bya Mashyiga, hafite uburanga bwihariye, n'amateka
atangaje.
U Rwanda ni
igihugu gito, ariko gikunguhaye ku byiza Nyaburanga. Uretse ibirunga; imisozi; ibiyaga;
inzunzi; ibitwa; ibibaya; amashyamba kimeza ndetse n'inyamaswa zitandukanye
ziyatuye, hari ibindi byiza nyaburanga bibereye ijisho, u Rwanda rwihariye.
Mu Bitare
bya Mashyiga (Reba ku ifoto hejuru yafotowe na Bimenyimana J.) ni mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Karama mu kagri ka Bitare.
Aho hari uruhererekane rw'ibitare binini, byitiwe Mashyiga ko bigiye
bishyigikirana nk'uko abanyarwanda bo hambere, bajyaga bashyigikira amashyiga
bagiye guteka.
Iyo umuntu
ageze aho mu Bitare bya Mashyiga asanganirwa n'icyapa cy'Ikigo cy'u Rwanda
cy'iterambere RDB (Rwanda Development Board) gifite ubukerarugendo mu nshingano
zacyo. Icyo cyapa kigaragaza ko Mashyiga atari umuntu waba yarakoze ibidasanzwe
ngo yitirwe aho, ahubwo hitwa Mashyiga kuko hari ibitare bigiye
bishyigikiranye n'ibindi nk'uko amashyiga ashyigikira inkono.
Kayijamahe Isidori umusaza wo mu karere ka Rulindo avuga ko afite imyaka 94 y'amavuko. Ubwo twaganiraga mu minsi ishize, yemeza ko aho hantu hiswe Mashyiga, kuko hatwikiwe abagore ba Yuhi III Mazimpaka, bazira ko bamwerekanye. N'ubwo atatubwiye amazina y'aba bagore, RDB yo ibavuga amazina ko ari Kiranga na Cyihunde, nk'uko bigaragara kuri icyo cyapa.
Igisoro cyitiriwe Ruganzu Il Ndoli (hasi ku ifoto yafotowe na Bimenyimana J.), nacyo kiri mu Bitare bya Mashyiga
Icyo amateka avuga kuri aba bagore
Ku ngoma ya
Yuhi III umwami w'u Rwanda, Ntare III Kivimira umwami w'u Burundi yateye u
Bugesera bwatwarwaga na Nsolo III Nyabarega.
U Bugesera
buratsindwa, umwami wabwo ahungira mu Rwanda. Umurwa w'u Rwanda muri icyo gihe
wari ku Ijuru rya Kamonyi, kuko nta mwami witwa Yuhi wambukaga Nyabarongo.
Nyabarega
ageze mu Rwanda ahabwa icumbi ahitwa Jenda na Kabugondo mu cyahoze ari Komini
Mugina (ubu ni mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi). Aho kandi hakomokaga abagore
babiri ba Yuhi III bari abakobwa ba Kagoro w'Umucyaba umwe akitwa Kiranga undi
Cyihunde.
Amaze kugera
mu icumbi rye, Nsolo III Nyabarega yashatse kubonana na Yuhi III Mazimpaka,
ariko abiru bakomeza kubyanga bavuga ko imana yanze byereza (twibuke ko nta
kintu na kimwe cyakorwa mu Rwanda hatabanje kuraguriza).
Nk'uko
bivugwa na Musenyeri Alegisi Kagame, ngo impamvu Nyabarega yashakaga guhura na
Yuhi III Mazimpaka, yashakaga kumusaba ko yamufasha kurwanya Ntare III umwami w'u
Burundi.
Ibi ntibyari
gushoboka kuko u Rwanda n'u Burundi bari bafitanye amasezerano yo kudaterana,
yashyizweho na Mutara I Semugeshi ku ruhande rw'u Rwanda na Mutaga Semwiza ku
ruhande rw'u Burundi.
Abatekereza bavuga
ko hari indi mpamvu Nsolo III yashakaga kubonana na Yuhi III. Ngo yashakaga
kumwitegereza no gutangarira ubwiza bwe, Mazimapaka kuko yari yarabaye ikirangirire kubera
uburanga yari afite.
Abonye kubonana
na Yuhi III bidashobotse, Nyabarega ahitamo kwitabaza izindi nzira, asaba aba
bamikazi bavaga inda imwe, banatuye ku dusozi duteganye umwe yari atuye ku
kitwa Mbazi, undi atuye ku kitwa Bubazi, abasaba kumwereka Yuhi III Mazimpaka.
Aba bakobwa
ba Kagoro barabimwemerera bamwereka ahantu azihisha, maze umwami w'u Rwanda aza
kuhanyura, umwami w'u Bugesera aramwitegereza.
Iki gikorwa
cyaje kumenyekana, banamenya ko byakozwe n'abo bagore ba Yuhi III Mazimpaka, umwami
arabatanga, babakaranga kuri rumwe mu bitare byo mu Bitare bya Mashyiga (mbere
hitwaga mu Gishubi, hari n'ahandi hafi aho hitwa mu Gishubi cya Muganza) ni hafi y'i Rukoma.
Nyuma y'igihano
cy'urupfu cyahawe aba bagore, umwami w'u Bugesera ategekwa kuva mu Rwanda, ahungira
mu Ndorwa.
Yuhi III
Mazimpaka aca iteka ko ntawe umukomokaho, uzashaka umugore w'umucyabakazi.
Agace kamwe ko mu Bitare bya Mashyiga (photo internet)
Uretse uruhererekane
rw'ibitare n'imisozi myinshi ihakikije, mu Bitare bya Mashyiga hari igisoro cyitiriwe
Ruganzu II Ndoli wayoboye u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1510-1543
Abantu baturutse imihanda yose, bahurira iminsi nibura ibiri mu cyumweru baje gusenga, ngo kuko hari amavuta cyane!
Umwe mu bo twaganiriye, atubwira ko uretse icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu bataza ari benshi, kuko amateraniro atemewe, ubundi ngo hateranira abantu benshi cyane.
Aragira ati "uzagaruke nyuma y'ibi bihe urebe! Abantu baba ari uruvunganzoka baje gusengera aha hantu, kuko hari amavuta cyane! Uhazanye ikibazo wese ataha asubijwe".