Munyandamutsa
Isi igizwe n'ibice bitandukanye biri mo amazi ubutaka n'ikirere. Amoko atagira ingano y'ibinyabuzima byaba ibimera cyangwa inyamaswaatuye atuye ibyo bice. Mu mazi
ni ho hazwi amoko atandukanye y'ifi, muri iyi nyandiko turibanda ku ifi yitwa
Sepia officinalis
Mu binyabuzima bitagira ingano bituye isi, hari mo ubwoko bw'ifi ifite amaboko ku mutwe, bwitwa Sepia officinalis. Iyo fi, ishobora kwiyoberanya, ikihinduranya amabara igamije kwihisha ibiyihiga.
Ni muri urwo
rwego ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo fi, ishobora guhinduranya imiterere
y'uruhu rwayo mu buryo bwinshi, kandi ikabikora mu gihe gito cyane.
Inkuru dukesha Ikinyamakuru "Nimukanguke cyo mu mwaka wa 2016" iravuga ko kugira ngo
ishobore gukora ibyo, iyo fi yifashisha ingirabuzima fatizo ifite munsi y'uruhu izo ngirabuzima, zifite mo udufuka tubitse
utuntu twinshi dutanga amabara. Utwo tuntu dukikijwe n'imikaya.
Iyo nkuru ikomeza ivuga ko mu gihe iyo fi ishaka kwiyoberanya, ubwonko bwayo
bwohereza ubutumwa butuma ya mikaya izengurutse utwo dufuka yegerena, maze twa
dufuka na twa tuntu dutanga amabara bikituga, ubwo iyo fi igahita ihindura
ibara n'imiterere yayo.
Iyo fi
ishobora kwifashisha ubwo buhanga ishaka kureshya indi cyangwa hari ubutumwa
ishaka gutanga.
Iyi fi ishobora kuzifashishwa hakorwa
imyenda
Abahanga bo
muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza, bakoze uruhu ruhinduranya amabara
rumeze nk'urw'iyo fi, bahaditse utudisiki tw'umukara hagati y'utuntu tumeze
nk'imikaya y'izo fi, hanyuma bashyira umuriro w'amashanyarazi kuri urwo ruhu,
rukituga, maze bikabyiga utwo tudisiki
tw'umukara natwo tukaguka.
Iyo bimaze
kumera gutyo, urwo ruhu rurijima narwo rugahindura ibara.
Eng. Jonathan
Rossiter ukora ubushakashatsi kuri izo fi, yemeza ko imiterere yazo ari igitangaza. Arasanga mu gihe gito kiri
imbere, abantu bashobora kuyifashisha
bagakora imyenda ihinduranya ibara mu masegonda make.
Akomeza
avuga ko abantu bashobora kwambara imyenda yadozwe bahereye ku bushobozi iyo fi
yifite mo bwo kwiyoberanya cyangwa bakabikora nk'umuderi.
Gukoresha
neza amazi yaba ay'ibiyaga; imigezi; inzuzi n'inyanja ni uburyo bwiza bwo
kubungabunga ibidukikije.
Inzego zose zirebwa no kubungabunga ibidukikije, ntizihwema gushishikariza abantu b'ingeri zitandukanye, kwirinda kubangamira ibidukikije, bamena imyanda aho itagenewe, cyane cyane mu bishanga; mu migezi n'inzuzi cyangwa se mu Nyanja, kugira ngo urusobe rw'ibinyabuzima bituye aho hose, bihorane ubuzima bwiza.
Abakora ibihabanye n'ibyo, baba bakururira isi akaga.