Imihango yo gusezera bwa nyuma kuri
Jay Polly yabaye kuri uyu wa 05 Nzeri 2021. Gufata umurambo we ku bitaro bya
Kacyiru, byahuruje abantu benshi, ku buryo bitari byoroshye kubona aho umuntu
ahagarara.
Urupfu rutunguranye
rwa Tuyishime Josue uzwi ku izina rya Jay Polly, rwababaje cyane abakunzi
b'umuziki mu Rwanda muri rusange, ariko rushengura bikomeye abakunzi be bari
bamaze kuba benshi cyane mu Rwanda, no hirya no hino ku isi, rudasize n'abo mu
muryango we.
Kuwa 02
Nzeri nibwo inkuru y'urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye, maze Urwego rushinzwe
imfungwa n'abagororwa (RCS) rutangaza ko yanyoye Alchool yifashishwa mu
kogosha.
Nk'uko
abaganiriye n'ikinyamakuru Isanzure Magazine babivuga, u Rwanda rubuze umuntu
wa mbere mu muziki, cyane cyane injyana ya Hip Hop.
Bisengimana
Aime arasanga urupfu rwa Jay Polly rudakwiye kuba umwanaya w'amarira n'amaganya kuko nta
muhanzi upfa, ibihangano bye bisigara bivuga.
Aragira ati "Jay Polly agiye akiri muto. Ariko twe abakunzi be ndetse n'abanyarwanda muri rusange, adusigiye umurage ukomeye,
wo koroherana mu buzima no kubana amahoro".
Akomeza
asaba abakunzi ba Jay Polly gukurikira uwo murage bakimika urukundo.
Kayisire
Kayitesi we yemeza ko Jay Polly yamubereye icyitegererezo, kuko yatumye uyu
munyarwandakazi akunda umuziki w'u Rwanda, we yabonaga nk'udahari.
Avuga ko
indirimbo za Jay Polly zazamuye imyumvire y'abanyarwanda benshi ku bijyanye
n'uruganda rwa muzika mu Rwanda.
Christopher yaheze mu gihirahiro
Nyuma
y'itangazo ry'Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa, rivuga ko Jay
Polly yanyoye Alchool yifashishwa mu kugosha, umuhanzi Muneza Chistopher
yibajije icyo uru rwego rukora ngo ngo rwite ku bagororwa bafite
ibibazo byo mu twe.
Inkuru
dukesha Isimbi, iravuga ko abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Muneza
Christopher yandiitse ati: "ariko ubundi ni ubuhe buryo RCS ikoresha mu kwita
ku buzima bwo mu mutwe bw'abagororwa"?
Jay Polly
witabye Imana, yari afungiye muri gereza ya Mageragere, akurikiranweho icyaha
cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Umunsi yapfiriye ho ni nawo munsi yagombaga
kwitaba urukiko.