Agahugu
umuco akandi uwako. Uyu mugani waciwe n'umwami w'u Burundi Mutaga Sebitungwa,
wakomotse ku guterana amagambo hagati ye na Cyirima II Rujugira, wari umwami
w'u Rwanda, biturutse ku birangabwami bw'ibyo bihugu.
J. Bimenyimana
U Rwanda
rwagiraga ingoma y'ingabe yitwa Karinga, nabwo u Burundi bukagira iyitwa
Kalyenda. Bagiraga ibindi birangabwami, muri byo hari imfizi z'ibwami cyangwa se isekurume
y'ihene yarangaga ubwami bw'u Burundi cyangwa se inguge yahoraga ibwami mu
Rwanda. Kuri iyo sekurume y'ihene n'inguge ni ho hakomotse uwo mugani.
Tuzabirebera hamwe mu minsi iri imbere.
Abidishyi nabo bashatse kugira umuco wabo
Umwami
w'Abidishyi nawe, yadukanye umuco yari yihariye nk'uko tugiye kubireba muri iyi nyandiko.
Abana rero mwigire hino mbacire umugani mbabumbuze umugano n'uzava i Kantarange
azasange ubukombe bwawo buziritse ku misoto y'ikigega.
Abidishyi
bari bafite umwami wabo; bukeye aratanga, asimburwa n'umuhungu we. Uwo mwami
mushya, mu mategeko ye ya mbere ahamagaza umwiru ati "Shyira ingoma ku
karubanda, uyihe umurishyo, aho umusore wese ari mu gihugu cyanjye aze
anyitabe." Ni uko umwiru abikora uko abwiwe, abasore bose basesekara aho.
Umwami
arabitegereza asanga nta musaza ubarangwa mo. Arababwira ati "Ni uko ni
byiza! Icyo nabahamagariye ni ukubamenyesha ko ufite se w'umusaza wese agenda
akamwica, kandi ntihagire n'umwe ugira icyo avuga cyangwa ngo abaze. Nimwemere
icyo mbategetse gusa, iryo ni iteka nshiye." Bose ntibabyishimiye
birumvikana, ariko kubera itegeko rirusha ibuye kuremera, barumvira.
Bamaze
kubyemera, umwami ati "Nimwihute mubahotore, nimumara ho uwo mwanda mu
gihugu cyanjye, mugaruke mubimenyeshe, mbone kubasobanurira amategeko mashya
akwiraye ingoma yanjye."
Ba ba basore bashyira nzira, bajya gukora ishyano bahatiwe, bamwe bahutira ho bahotora ababyeyi babo, ngo babonereho kubazungura, kandi bashimishe n'uwo mwami wabo w'umusore.
Abandi bafatwa n'impuhwe bibutse akamaro k'umubyeyi bati "Umwami yadutegetse gutsemba ababyeyi bacu, ariko ntaturora. Reka tubahishe tuzavuge ko bapfuye. Bacikisha ababyeyi, bajya kubahisha mu kindi gihugu kibangikanye n'icyabo.
Ariko Umubaji w'imitima ntiyayiringanije! Bavuye yo, umwe abwira se ibyo umwami yabategetse.
Ati "None sinshobora kukwica; ngwino njye kuguhisha mu
buvumo, dutegereze uko bizagenda nyuma; nzajya nkugemurira rwihishwa." Biba bityo.
Iminsi
bahawe ishize bose bahurira i bwami. Umwami ajya ku nteko ati "yemwe
basore bidishyi!"
Bati "Karame mwidishyi!"
"Twa
dusaza mwatumazeho?"
Bati "Yego mwidishyi!"
Umwami amaze
kubona ko nta musaza usigaye uzamuvuguruza ati "Ubu ngiye kubaha itegeko
ryanjye rishya; mwese mugomba kwemera ntihagire n'uhigima arihakana.
Bati
"Ritubwire Nyagasani."
Ati
"Icyo nshaka, ni uko icyo nzajya mvuga cyose muzajya mucyemera mugira muti "Yego Mwidishyi". Nta rindi jambo uretse kwikiriza muti "yego mwidishyi".
Baremera
bose icyarimwe bati "Yego mwidishyi."
Abasore
b'Abidishyi bamaze guhabwa itegeko rishya, ntibyaca kabiri, umwami
arabahamagara ati "Nimuze tujye guhiga."
Bati
"Yego mwidishyi!"
Ubwo umwami
aranezerwa yumvise ko yumviwe. Bageze mu ishyamba bica imparage barayiheka,
barayihigukana, bacyura umuhigo. Barasira, bahabwa inzoga baranywa.
Birangiye
umwami ati "Aho murabona runo ruhu rw'imparage ukuntu ari rwiza
bidishyi?"
Bati "Turabireba Mwidishyi."
Yungamo ati "Nimwende uru ruhu rukiri rubisi, murumfurebe ku mubyimba no ku maguru
n'amaboko, murundodereho maze nse n'imparage."
Bati "Yego Mwidishyi!"
Abahanga mu kubarira barahashinga barumudoderaho,
bamaze kurangiza rukiri rubisi, umwami arabababaza ati "Aho se si byiza
bidishyi?"
Bati "Yego Mwidishyi ni byiza rwose!"
Ati "Noneho nimunshyire ku zuba nshyuhe kuko rukonje!"
Bati "Yego
mwidishyi!"
Ubwo uruhu
rumaze kuma rutangira kumukanyaga, nibwo atabaje ati: "Rurankanyaga
bidishyi!"
Bati "Yego ruragukanyaga mwidishyi!"
Ati "Aho
ga ndapfuye bidishyi!"
Bati "Aho ga urapfuye mwidishyi!"
Ati "Nimuntabare bidishyi!"
Bati "Nibagutabare mwidishyi!"
Ati "Inyota iranyishe bidishyi!"
Bati "Inyota irakwishe Mwidishyi!"
Ati "Uruhu rurumye Bidishyi!"
Bati "Uruhu rurumye mwidishyi!"
Bityo
bityooooooo! Kuva ku gasusuruko, kugeza mu mashenguruka.
Barataha
bagenda bavuga mu mayira ibyabaye ku mwami wabo... Bose bari abasore, ubwenge
ari mahwi!
Bageze
imuhira, wa wundi wahishe se mu buvumo, ajya kumusura amugemuriye, umukambwe
amubaza amakuru y'i Bwami.
Umuhungu
amutekerereza uko byagenze kuva ku itegeko rya mbere kugeza ku muhigo no ku
ruhu rw'imparage ati "Kandi yadutegetse ko icyo azajya avuga cyose ari cyo
tuzajya twemera. "None dusize avuga ngo "Aho ga ndapfuye bidishyi!" Natwe tuti "Aho ga urapfuye Mwidishyi!" Ati "Runyumiyeho
Bidishyi!" Tuti "Rukumiyeho Mwidishyi!" Ati "Nimuntabare
Bidishyi!" Tuti "Nibagutabare Mwidishyi!" Wa musaza
arabyumviraaaaa! Ati "Byatangiye ryari?"
Uwo mubyeyi
w'impuhwe n'imbabazi abwira umuhungu we ati "Mwa bapfu mwe! Umwami wacu
agiye gutangishwa n'ubwenge buke bwanyu! Njyana i bwami wenda banyice, ariko
njye ninsanga atarahwera ndamukiza!"
Ni uko
umuhungu aramujyana, bageze yo basanga agiye kunogoka. Ako kanya ahamagaza
umuvure, awuzuzamo amazi, baramuterura bawumuryamisha mo. Hashize umwanya uruhu
rutangira guhehera, rurongera ruroroha barumubamburaho ariruhutsa, ati "Ashyiiiiiiii! Ndakize kandi nkijijwe n'umuntu mukuru!" Ashima wa
musore wahishe se, abaza niba hari abandi bahishe ba se ngo babahishure
bagaruke mu byabo.
Ni uko aca
iteka Ati "ingoma ibihumbi, ntawe ugaya umusaza, kuko aba afite ubwenge
bw'ingoma nyinshi yariye."
Abakambwe
batahutiweho n"urubyaro rwabo, basubizwa ibyabo n'ubukuru bwabo, baratunga
baratunganirwa.
Sinjye wahera
hahera umugani.