J. Bimenyimana
Amakuru arebana n'amateka y'amazina y'ahantu hatandukanye, uyu munsi aratujyana i Gitwe (ku ifoto dukuye kuri murandasi), umusozi uri mu Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango. Uwo musozi wavumwe n'umwami Ubu witwa umusozi wera.
Ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi, u Rwanda rwatewe n'Abanyoro bagenzwa no kunyaga inka, kuko nk' uko bivugwa n'abatekereza, ngo mu gihugu cyabo hari arateye ibyorezo mu matungo, inka ziragabanuka.
Ikindi kandi ngo bashakaga inyambo zari umwihariko w'u Rwanda.
Baje rero umwami w'u Rwanda wari yarigeze kurwana nabo akiri igikomangoma, abona ko kubarwanya wenyine atabibasha, yiyambaza ibihugu baturanye ngo bimutize amaboko, ariko baramwangira.
Abibonye atyo ahita mo guhungira mu Bunyabungo, n'inka nyinshi n'abagore be n' abana n'abandi bantu benshi biganje mo ab'ibwami.
Bamaze iminsi myinshi muri icyo gihugu cyo muri Kivu y'amajyepfo, havuka amakimbirane hagati y'Abashumba ba Mibambwe I n'umwa w'u Bunyabungo bibatera kurwana. iyo ntambara niyo yateye umwami w'uRwanda kubunduka , agaruka mu Rwanda yiyemeje kurwanya Abanyoro no kubatsinda.
Arabarwanya kandi koko arabatsinda umwami w'u Rwanda agaruka mu gihugu cye.
Gitwe umusozi wavumwe
Mibambwe I agaruka mu gihugu cye, yatekereje kunyura i Nyanza kwa mukwe we Mashira ya Sabugabo wari umwami w'I Nduga.
Ari mu nzira aganayo, ageze ku gasozi abantu bashyiraga imirambo, ahagera imvura ikubye, ndetse bidatinze itagira kugwa.
Iramunyagira, ashaka aho yugama arahabura, ahubwo akabona uduhanga gusa, kuko impyisi zavaga hirya no hino zikaza kurya iyo mirambo!
Umwami rero avuma ako gasozi katari gatuwe umuvumo wo kongera guturwa, kandi akita Gitwe kubera utwo dutwe yabonaga aho.
Umuvumo ntiwokamye uwo musozi
Ahagana mu mwaka wa 1920, umuvugabutumwa w'umudivantiste Elie David Delhove wari uje kwigisha abanyarwanda iyobokamana, we na bagenzi bari kumwe, bacumbitse mu bigo byari byubatswe n'abaporotesitanti bya Kilinda na Rukoma.
Elie Delhove yumvise ko abo baporoso bagiye kugaruka, ajya ibwami gusaba ikibanza cyo kubaka mo aho gusengera; gukorera n'aho kuba, bityo ashoboya kuva i Kilinda ubu ni mu Karere ka Karongi.
Ari mu nzira ataha avuye ibwami asubiye i Kilinda, anyura i Gitwe. Yiitegereza uwo musozi, abona ko ari heza Kandi ko ukwiye kuba umusozi weguriwe Imana.
Ahasaba I Bwami barahamuha arahubaka.
Twababwira ko hafi aho mu cyerekezo cya Buhanda umuntu avuye i Gitwe, hari agasozi kitwa Gikarabiro. Aho ngo niho abavaga gushyira imirambo i Gitwe bakarabiraga!
Ubu kuri uwo musozi wa Gitwe, hari urusengero rw'Itorero ry' Abadiventisiti b'umunsi wa karindwi; hari Ikigo nderabuzima n'ibitaro, kandi n' amashuri atandukanye.